Muhanga: Gukorera muri koperative bizabafasha guhangana n’imbogamizi mu buhinzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abahinga mu Gishanga cya Nyamugari, kwibumbira muri koperative, kugira ngo babashe kubona amahirwe yo gukemura ibibazo bikigaragara mu buhinzi.

Gurera ibigori bikorwa hubahirizwa intera yagenwe
Gurera ibigori bikorwa hubahirizwa intera yagenwe

Byatangajwe ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2022 B mu gishanga cya Nyamugari mu Murenge wa Nyarusange, aho abahinzi bagaragaje ko bagikora umuntu ku giti cye, kandi bikabagiraho ingaruka zirimo nko kubonera inyongeramusaruro ku gihe no guhingira rimwe.

Umufashamyumvire mu buhinzi, Donati Nkaka, avuga ko bahinga batatanyije imbaraga bigatuma ufite ikibazo cyo kubona imiti cyangwa imbuto n’amafumbire, yirwariza mu gihe ahandi bakorera mu makoperative bo bafashwa na Leta kwishyurira, muri gahunda ya nkunganire.

Avuga ko nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi bagiye guhindura imyumvire, bagakora ubuhinzi kinyamwuga kuko usanga bacyishakamo ubushobozi umuntu ku giti cye.

Agira ati “Tugiye kwisubiraho duhindure imyumvire duhuze amaboko n’ibitekerezo, dukorere hamwe kandi tuzabigeraho, kuko ubu tubangamiwe no kuba umuntu ushatse gutera cyangwa kubagara yirwanaho, ku buryo yaba n’ufite ikibazo, no kugura imbuto byajya bikorerwa muri koperative”.

Kayumba asaba abahinzi kuba bamaze gutera bitarenze itariki ya 15 Gashyanatare
Kayumba asaba abahinzi kuba bamaze gutera bitarenze itariki ya 15 Gashyanatare

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko abahinga mu gishanga cya Nyamugari bakabakaba 200 bose batatanyije imbaraga, ariko akarere kakaba karatangiye kubegera ngo bibumbire muri koperative, kandi bazafashwa kubona ibya ngombwa.

Agira ati “Ntabwo bikwiye ko abantu hafi 200 bakora buri wese ku giti cye, kuko byatuma badahuza imbaraga. Ubu twarabegereye twamaze kubashyira mu bwishingizi bw’igishanga, ariko nabo nibiyegeranya bizabafasha nko kuba babona inguzanyo, no guhabwa ibindi abahinzi bagenerwa birimo nkunganire”.

Avuga kandi ko amahirwe yo gukorera muri Koperative arimo kubona isoko ryiza ku musaruro, gukorana neza n’ubwishingizi ndetse no kuba abahinzi bajya bungurana ubumenyi mu buhinzi bwabo no guhangana n’ibiza.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya RAB mu Karere ka Muhanga, ihuriweho n’uturere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango, Kayumba John, yibutsa abahinzi ko batagomba kurenza itariki ya 15 Gashyantare 2022, batararangiza gutera imbuto, kugira ngo birinde ingaruka ziterwa no gukererwa kurangiza ihinga, kandi imvura y’urushyana ikazagwa ibigori bigeze igihe cyo guheka.

Nkaka agaragaza ibipimo mu gutera ibigori avuga ko bakibangamiwe no kuba bakora batatanyije imbaraga
Nkaka agaragaza ibipimo mu gutera ibigori avuga ko bakibangamiwe no kuba bakora batatanyije imbaraga

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko bateganyije nibura gutera Ha hafi 1,000 z’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga B, kandi abahinzi bamaze gutegura imirima, igisigaye ari ugutera imbuto, ibyo byose bigakorwa hakurikizwa amabwiriza yo guhinga kijyambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka