Ngororero: Imihanda yangiritse ituma aborozi batabasha kugeza amata ku isoko

Aborozi bo mu nzuri za Gishwati baravuga ko ubu bari mu gihombo gikabije cy’umukamo utakibasha kugezwa ku makusanyirizo, kubera kwangirika kw’imihanda yo muri ibyo bice yatumye amata atakibasha kugezwa ku makusanyirizo no ku ruganda rwa Mukamira.

Gutwara amata ku mutwe bituma agera ku ruganda cyangwa ku ikusanyirizo yatakaje ubuziranenge
Gutwara amata ku mutwe bituma agera ku ruganda cyangwa ku ikusanyirizo yatakaje ubuziranenge

Koperative y’aborozi bo muri Gishwati igaragaza ko mu bihe by’imvura aribwo amata ata agaciro cyane, kuko nta buryo bwo kuyageza ku ruganda buba buhari kuko imihanda yangiritse bikomeye ku buryo yaba imodoka na za moto zitabasha kugenda.

Aborozi bavuga ko batakambiye ubuyobozi igihe kirekire ngo bakorerwe imihanda ariko nta gisubizo barabona ku buryo umukamo wabo hafi ya wose upfa ubusa. Urugero ni nko ku bakoresha ikusanyirizo rya Bweru ryakira amata nibura litiro 3000 ku munsi aya yose akaba atakigezwayo kuko nta nzira zo kuyahageza hakoreshejwe imodoka zihari.

Aborozi bagaragaza ko ubusanzwe litiro y’amata bayishyurwa ku 150frw iyo igeze ku ruganda rwa Mukamira, ariko ubu bigoye no kubona uwaguha 50frw kuri litiro ibyo bikaba bibateza ibihombo bikabije ku buryo bahitamo kuyatangira ubuntu andi bakayabogora (bakayamena).

Umworozi Masharinga Rujali avuga ko igice cyangiritse ari ikiva ahazwi nko mu Gapfunsi kugeza ku makusanyirizo ya Bweru na Muhumyo, kandi igihe cyose nta muhanda ugeza amata ku ikusanyirizo ntacyo ubworozi buzabagezaho kuko kuyikorera ku mutwe agera ku ruganda rwa Mukamira nta buziranenge afite.

Agira ati “Iyo amata ageze ku ikusanyirizo arakonjeshwa, ni ho ava ajyanwa ku ruganda bigatuma agerayo agifite ubuziranenge, ubu dufite ikibazo cy’uko amata ari menshi, nta n’ubwo abaturage bayanywa ngo bayamare. Imvura yangije imihanda iratuma imodoka itaza kuyafata bigatuma yangirika, ubwo igisigaye ni ukuyabikira.”

Avuga ko ubu bitoroshye no kubona uguha na 50frw kuko n’ababasha kuyagura ku mutwe ntabwo bayatwara yose kandi banayaguze ku mafaranga makeya, mu gihe ahandi hantu bavuga ko amata yabuze, bo barayatangira ubuntu agahabwa ingurube.

Agira ati “Umworozi ntacyo akirwana na cyo ni ugucungira ku konkesha inyana ikazagurishwa, njyewe nkama nibura litiro 150 ku munsi ayo mata yose ntabwo abashumba bayikorera ku mutwe ngo bazabivemo”.

Amakusanyirizo ya Muhumyo na Bweru ubu nta mata yakira

Aborozi bavuga ko nk’ikusanyirizo cya Bweru ryakira litiro zisaga 3000 ku munsi nta mata ryakira, kuko nta muhanda uhagera naho ikusanyirizo rya Muhumyo ryakira asaga litiro 1500, ayo yose bikaba bitoroshye kuyageza ku ruganda rwa Mukamira ruyatunganya kuko agerayo yangiritse.

Agira ati “Ayo mata yose apfa ubusa tuyiyera aborozi ku buntu bakayaha ingurube kuko tuba twanga kumena amata hasi. Ni ikibazo gikomeye twagejeje ku bayobozi ariko batwizeza ko umuhanda uzakorwa turacyategereje”.

Ikusanyirizo rya Bweru ntiryakira amata kuko imihanda yangiritse
Ikusanyirizo rya Bweru ntiryakira amata kuko imihanda yangiritse

Umunyamabanga wa Koperative y’aborozi bo muri Gishwati, Nzitatira Joseph, avuga ko kubera ikibazo cy’imihanda bamenyereye kuyabyarira (kumena amata ku bushake) kuko nta kindi bayamaza igihe cyose yatakaje ubuziranenge kubera kuyikorera mu majerikani bayajyanye ku ruganda.

Avuga ko icyo bifuza ari uko bakorerwa imihanda yo mu nzuri igera ku makusanyirizo kugira ngo babashe kuyageza ku ruganda agifite ubuziranenge, naho ubundi iby’ubworozi bwo mu Gishwati ngo ni nk’umuhango gusa.

Agira ati “Amata tumenyereye kuyabyarira nta kundi byagenda, kuko n’iyo washaka uguha 50frw kuri litiro ntibyoroshye kumubona, ikibazo kizakemurwa n’uko imihanda ikozwe hakaboneka imodoka ziyatwara ku ikusanyirizo kuko amakusanyirizo twubakiwe ntabwo acyakira amata”.

Hari ibisubizo bishakwa ariko ntibikemure ikibazo neza

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwihoreye Patrick, avuga ko umukamo w’abororera muri Gishwati utagezwa ku ruganda uko bikwiye koko kubera ikibazo cy’imihanda ariko ngo hari gushakwa umuti urambye wo gukora iyo mihanda.

Cyakora ngo kuvuga ko amata ahabwa ingurube ngo ni ugukabya kuko ikusanyirizo rya Bweru riri mu mpinga ari ryo ritakira amata, hakaba hashize ibyumweru bibiri hatunganywa umuhanda ariko ko amata yikorerwa ku mutwe akajyanwa ku Mukamira.

Agira ati, “Amata ya Bweru kugera kuri Mukamira ni nka km 30 ku mutwe agerayo yataye ubuziranenge, tumaze ibyumweru bibiri turwana na byo ariko ntibirakunda turi gushaka za torotoro (imodoka zitunganya imihanda) hari iyo twari twabonye ifasha aborozi n’ubwo itagera hose”.

Yongeraho ati “Igisubizo kirambye ni ugukora iyo mihanda ndizeza abaturage ko inyigo yarangiye kandi umwaka utaha imihanda iraba yatangiye gukorwa. Ikibazo Leta igifite ku mutima, icyizere kirahari ko imihanda izakorwa mu mwaka utaha kuko byaganiriweho mu buryo bwimbitse”.

Avuga ko imihanda igomba gukorwa muri izo nzuri ireshya n’ibirometero bisaga 240 ku buryo Akarere konyine katabyishoboza ari na yo mpamvu Akarere kiyambaje Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) kugira ngo igoboke aborozi bageze umukamo wabo ku isoko.

Avuga ko mu gihe imihanda itarakorwa hakomeje gushakwa uko isanzwe isanwa ku bufatanye n’abaturage n’aborozi n’ubuyobozi bw’Akarere hagashyirwamo amabuye. Icyakora biranga bikagorana ko imodoka zisanzwe zanyuramo.

Uyu muyobozi asaba aborozi gukomeza kwihangana bagashyiraho akabo umukamo w’inka zabo ukagera ku makusanyirizo kuko kuyikorera ku mutwe bidatanga amahirwe yo kuyageza ku ruganda agifite ubuziranenge.

Koperative y’aborozi bo muri Gishwati igizwe n’abanyamuryango 228 nibura buri umwe akaba afite hejuru y’inka 10. Muri zo, nibura inka zisaga 2000 zikamwa buri munsi, uwo mukamo wose ukaba udafite isoko ry’amata kubera kwangirika kw’imihanda iyageza ku makusanyirizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka