Ngororero: Hari abamaze kwishyura mituweli ya 2024

Mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba hari abaturage bibumbiye mu bimina, bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituweli) kugeza mu mwaka wa 2023-2024 kubera gahunda yo kwizigamira.

Umurenge wa Gatumba wabaye uwa mbere mu kwishyura mituweli wahawe ishimwe
Umurenge wa Gatumba wabaye uwa mbere mu kwishyura mituweli wahawe ishimwe

Abo baturage babarirwa muri 700 bavuga ko bagenda bakusanya amafaranga make make ku buryo bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2022-2023, bakaba barasaguye asaga ibihumbi 700frw yabafasha kwishyura undi mwaka ukurikiyeho, gahunda ikaba ari uko babishishikariza n’abandi.

Abo baturage bagaragaza ko usibye kuba buri wese afite umusanzu yitangiye, banatangiye kuremera abaturanyi babo badafite amikoro babishyurira mituweli ku buryo nko mu Kimina cyitwa ‘Tuzamurane Gatumba’ bishyuriye hafi miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda abasaga 600 uyu mwaka.

Munyakayanza Cyprien utuye mu Kagari ka Gatsibo abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe. Abana n’umuryango we w’abantu batanu, akaba yarishyuriwe igice cy’amafaranga yagombaga gutanga na we yiyishyurira asigaye.

Munyakayanza avuga ko kuba mu kimina cyishyura mituweli byatumye abasha kuvuza umugore we wari ufite ibibazo by’ubuhumekero kandi akeneye ubuvuzi bwihuse, kuko yanajyaga kumuvuriza mu mavuriro y’i Kigali.

Icyemezo cy'ishimwe
Icyemezo cy’ishimwe

Agira ati, “Umugore wanjye yafashwe na Asima, bigasaba ko kugira ngo yoroherwe afashwa guhumekera kuri Ogusijeni (Oxygen) no ku mapombo. Urumva ko iyo ntagira mituweli bitari kunyorohera, nanjye mba mu kimina kandi ndashishikariza buri wese kuba yakwitabira iyo gahunda”.

Umuyobozi w’Ikimina ‘Tuzamurane Gatumba’ Pasiteri Kabanda, avuga ko bishyurira umuntu na we wagize icyo yizigamiye, kuko bisaba ko ufashwa na we yiyishyurira icya kabiri, mu rwego rwo gufasha abantu kwifasha.

Agira ati “Ntabwo dutanga amafaranga y’ubuntu uwo dufasha na we agira icyo ashyiramo, amafaranga ntajya mu ntoki ze ahubwo ajyanwa kuri banki kwishyura agahabwa inyemezabwishyu, Bituma buri wese yiyumvamo uruhare rwe mu bimukorerwa, turashaka gukomeza kuko twasanze ari gahunda yorohereza abatishoboye n abo bakabona ubuvuzi”.

Umuyobozi w’Ikimina ‘Njye nawe’ cyanabaye icya mbere mu Murenge wa Gatumba, Basebyande Adrien, avuga ko kwishyura ubwisungane mu kwivuza byari imbogamizi mu mudugudu wabo maze batangira ari abantu bake bizigamira amafaranga 250 ku kwezi.

Abamaze kwishyura mituweli y'umwaka wa 2023-2024 bagaragaza ko nta mbogamizi bazagira mu kwivuza
Abamaze kwishyura mituweli y’umwaka wa 2023-2024 bagaragaza ko nta mbogamizi bazagira mu kwivuza

Avuga ko ubu bamaze kuba abanyamuryango 686 bafite ubwizigame bwabo bwabafasha kwivuza kugeza mu mwaka wa 2023-2024, kuko indi myaka ibiri bamaze kuyishyura.

Agira ati “Umwaka wa 2023-2024 twamaze kuwuzigamira, nta kibazo cyo kwivuza abanyamuryango bazagira, ikintu cya mbere dusaba abaturage ni ukwizigamira bike abonye kuko ntawizigamira ibyo asaguye. Ibyo byatuma tuzabasha kwivuza ntawe uhuye n’imbogamizi”.

Ubwo yatangizaga umwaka wa mituweli mu Karere ka Ngororero tariki 08 Gashyantare 2022, Umuyobozi w’Akarere, Christophe Nkusi, yavuze ko Umurenge wa Gatumba ari wo wahize indi mu kwesa umuhigo wo kwishyura Mituweli, kuko ugeze kuri 94% uyu mwaka kandi hagiye gukorwa ubukangurambaga kugeza abaturage bose bishyuye 100%.

Agira ati “Umwaka wa Mituweli utangirana n’ukwezi kwa Nyakanga, ni yo mpamvu dusaba abaturage kuba bamaze kwishyura bitarenze ukwezi kwa Kamena kugira ngo batazahura n’imbogamizi mu kwivuza”.

Abaturage bagirwa inama yo kwibumbira mu bimina bibafasha kwishyura mituweli
Abaturage bagirwa inama yo kwibumbira mu bimina bibafasha kwishyura mituweli

Ubuyobozi bugira inama abaturage gukomeza kwibumbira mu bimina kugira ngo bahuze imbaraga mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kuko ubuzima bwiza ari bwo nkingi yo kwiteza imbere.

Ibimina byo mu Murenge wa Gatumba bifite intego zirimo kwishyura mituweli, kwizigamira, kugurizanya no kurwanya imirire mibi n’ubukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka