Ni uburenganzira bw’ukekwaho icyaha gushakirwa umwunganira iyo ntawe yakwibonera

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko igihe cy’ibazwa imbere y’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacayaha, ari uburenganzira bw’uregwa gushakirwa umwunganira mu mategeko.

Ntirenganya avuga ko umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha basabwa kwibutsa ubazwa ko ari uburenganzira bwe kwaka uwmunganizi mu mategeko
Ntirenganya avuga ko umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha basabwa kwibutsa ubazwa ko ari uburenganzira bwe kwaka uwmunganizi mu mategeko

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha muri RIB, Jean Claude Ntirengaya, avuga ko umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaka asabwa buri gihe kwibutsa uregwa ko ari uburenganzira bwe bwo gushaka umwunganira mbere y’uko abazwa, yaba adafite ubushobozi akamushakirwa.

Ntirenganya avuga ko itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko uhawe umwunganira mu mategeko atagomba kumwanga, usibye igihe agaragaza impamvu z’umwihariko kandi zifite ishingiro.

Agira ati “Umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha agomba kumenyesha uregwa ko ari uburenganzira bwe kunganirwa mu mategeko, igihe ari umwana byo biba ihame kuko umwana wese abazwa yunganiwe. Uregwa kandi yemerewe kuvugana mu muhezo n’umwunganira ntawundi wumva”.

Hari abatarasobanukirwa ko kunganirwa mu mategeko ari uburenganzira bwabo

Urugaga rw’abunganira abantu mu mategeko mu Rwanda rutangaza ko Abanyarwanda benshi batarasobanukirwa ko kunganirwa mu mategeko ari uburenganzira bwabo.

Mu gihe kubazwa nta bwunganizi mu mategeko ngo bituma ibyo baregwa babyisobanuraho nabi bikaba byabakururira ibihano bikomeye, cyangwa ntibahabwe ubutabera bwuzuye.

Umwe mu bagize urugaga rw’abavoka mu Rwanda Me Nyamunanage Atticus, avuga ko usanga hari ibintu bibiri bikomeye birimo kuba igihe cy’ibazwa rya mbere mu rwego rw’ubugenzacyaha, abantu bemera kubazwa batunganiwe.

Igihe cyo kubazwa kandi ngo usanga hari abahakana ibyaha bakazabyemera nyuma nabyo bikaba bituma batagabanyirizwa ibihano igihe ibyaha bibahamye, kuko baruhije ubutabera mu gihe cy’imanza z’inshinjabyaha.

Kwemera kubazwa nta mwunganizi kandi ngo bigira ingaruka mu gutegura imyanzuro yo kwiregura, haba mu manza z’ubucuruzi, imbonezamubano cyangwa inshinjabyaha kuko usanga hari aho nk’uwabajijwe yemera icyaha ariko gikubiyemo ibindi byaha ku buryo ashobora guhanwa bikomeye.

Me Nyamunanage avuga ko kwemera kubazwa nta mwunganizi bishobora gukururira uregwa ibihano bikomeye
Me Nyamunanage avuga ko kwemera kubazwa nta mwunganizi bishobora gukururira uregwa ibihano bikomeye

Atanga urugero ku mugabo warezwe n’umugore we icyaha cyo guta urugo, mu ibazwa rye akaba yaremeye ko yataye urugo koko nyamara hakubiyemo n’ikindi cyaha cyo gutererana abana, bikamwongerera ibihano kuko guta urugo bitarenga amezi atandatu y’igifungo, mu gihe gutererana abana byo bihanishwa igifungo cyagera no ku myaka itanu.

Urugaga rw’abavoka mu Rwanda ruvuga ko rufite mu nshingano gutanga serivisi zo kunganira abantu bafite amafaranga cyangwa n’iyo ntayo baba bafite, kuko hari igihe Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ibatera inkunga binyuze mu rugaga bagahabwa amafaranga, icyakora ngo n’igihe amafaranga adahari ubwo bwunganizi burakorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka