Urukingo rwa Covid-19 rushimangira ntawe rwica cyangwa ngo ananirwe kubaka urugo

Inzego z’ubuzima n’abikingije urukingo rwa Covid-19 rushimangira baravuga ko nta ngaruka zidasanzwe rutera, haba ku kuba rwakwica abantu cyangwa kubuza abagabo kubaka urugo igihe cyo gutera akabariro.

Abahawe urukingo rwa Covid-19 rushimangira bahamya ko hari ibihuha byinshi biruvugwaho ariko ko bo barufashe kandi nta ngaruka rwabagizeho, mu gihe inzego z’ubuzima zo zihamya ko ahubwo uru rukingo rwafashije abantu kutaremba no kuticwa na Covid-19.

Mu bihuha bikunze kuvugwa ku rukingo rwa gatatu rushimangira abikingije byuzuye Covid-19, harimo kuba abaruhawe bagenzurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuba abaruhawe bananirwa gutera akabariro ku bagabo no kuba bivugwa ko abahabwa urukingo rushimangira baremba cyane bakaba bapfa.

Uwitwa Soso we avuga ko umuntu yamuteye ubwoba amubuza kujya kwikingiza urwa gatatu kuko ngo rwaba rwica abantu yitwaje ko imibare y’abatangazwa bishwe na Covid-19 baba ari abahwe urwo rukingo.

Agira ati, “Umuntu yenteye ubwoba bwo kujya gufata urukingo rushimangira kandi nari ngejeje igihe cyo kurufata ambwira ko ari rwo ruri gutuma abantu bapfa muri Kigali, byatumye ntajya kurwikingiza”

Umuforomokazi ku bitaro ukunze gukurikirana iby’inkingo n’abarwayi ba Covid-19 mu mujyi wa Kigali witwa Umwiza Odette, avuga ko ibyo byose ari ibihuha ahubwo ko abahitanwa na Covid-19 biganjemo abanze kwikingiza, abakuze n’abazahajwe n’ubundi burwayi nk’umuvuduko w’amaraso na za Diyabete.

Hari kandi ibihuha bivugwa ko abikingije Covid-19 bazakomeza guhatwa inkingo kugera ku rwa 12 bigatuma bacika intege zo kujya gufata urushimangira, hakaba n’abavuga ko inkingo zishobora kubahindura ibisimba n’ikibazo cy’imyemerere cy’uko urukingo rwaba rufitanye isano na Shitani.

Umwiza avuga ko urukingo rushimangira rwa Covid-19 ari nk’urushimangira ku zindi nkingo zihabwa abana, kuko na bo iyo bamaze gukurikiranya inkingo bahabwa uruzishimangira.

Naho ku bavuga ko gukingirwa baterwa Virusi ikaba yakugiraho ingaruka, ibyo ngo nta kintu bivuze kuko n’ubundi n’izindi nkingo ziba zikozwe mu buryo bwa Virusi.

Agira ati “Nta muntu ujya urwara kuko bamukingiye, inkingo zose ni virusi iba yatunganyijwe igaterwa mu mubiri wawe igahangana n’indi ishobora kwinjira mu mubiri wawe igamije ahubwo kugutera indwara”.

Umukozi w’umuryango utabara imbabare Croix Rouge mu Rwanda, Jean Noel Niyonizeye, abwira abanga kwikingiza bitwaje imyemerere ko urukingo ntaho ruhuriye n’ibyanditse muri Bibiliya, n’ubwo icyo cyorezo gishobora kuba kimwe mu byanditsemo.

Agira ati “Ntaho urukingo rwa Covid-19 ruhuriye n’imibare 666 yanditse mu byahishuwe ivuga inyamaswa cyangwa igikoko kizayobya abemera Imana, ahubwo ni imyumvire ikiri hasi, virusi ni virusi, urukingo ni urukingo nta kintu rutwaye”.

Uwitwa Salama avuga ko yatinye kujya kwikingiza urukingo rwa gatatu rushimangira kuko ngo bamubwiye ko uwarufashe aremba cyane akaba yananirwa gukora indi mirimo.

Ku ruhande rw’inzobere ngo birashoboka cyane ko uwahawe urukingo urwo ari rwo rwose rumugiraho ingaruka zitaremereye, zirimo kuba yahinda umuriro ariko bigakira vuba bitewe n’imiterere y’umubiri.

Niyonizeye avuga ko abahawe urukingo rwa gatatu rushimangira nta kibazo bafite cyo kubaka urugo (gutera akabariro ku bagabo) cyangwa ngo uwaruhawe abe yaremba agapfa. Niyonizeye ashishikariza abantu gufata urukingo kuko rwongera ubudahangarwa mu mubiri.

Avuga ko kuba umuntu yarahawe urukingo rumwe inshuro ebyiri akaza guhindurirwa igihe cyo gufata urwo gushimangira, ko ntacyo bitwaye kuko ubu mu Rwanda hari gukoreshwa urukingo rwa Moderna n’ubwo waba warahawe inkingo z’ubundi bwoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NTABWO arineza kwandika ibyiza gusa,muzakore igenzura niba ubuzima bwacu bufite ubushobozi bwakira urwo rukingo.azakingirwa atariye,shaaa muri abagome

bosco yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

NTABWO arineza kwandika ibyiza gusa,muzakore igenzura niba ubuzima bwacu bufite ubushobozi bwakira urwo rukingo.azakingirwa atariye,shaaa muri abagome

bosco yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka