Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abakozi bako kujya baganira kuri Ndi Umunyarwanda, kugira ngo bungurane inama kandi banoze ubusabane, kuko kubikora ari nko gusenga Imana, kandi kuko uwujuje indangagaciro z’Ubunyarwanda aba ari nta busembwa afite.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kiratangaza ko mu rwego rwo gufasha abanyeshuri n’abarimu gukoresha ikoranabuhanga, hagiye gushyirwaho umuyoboro wa Internet uhariwe uburezi gusa utishyurwa.
Ubumuga bwo kutumva no kutavuga bufata ibice bibiri muri bitanu bigenga ibyiyumviro by’umuntu, ibyo bituma kuvuga kwe bidaturika nk’uko abadafite ubumuga basohora amajwi, igice cy’amatwi nacyo ntabwo kiba cyakira amajwi akenewe gutanga no kugarura ubutumwa, ku gice cy’inyuma cy’ubwonko (Hypophysis).
Abanyeshuri batandatu bari bakatiwe gufungwa imyaka itanu n’Urukiko rw’ibanze rwa Gatumba, barekuwe nyuma yo kujuririra igihano bari bahawe kikagabanuka, bagahita barekurwa kuko bari bakirengeje.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kwigisha abagenzacyaha ururimi rw’amarenga bizanoza serivisi z’ubutabera ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kuko wasangaga kubakira bisaba gushaka abasemuzi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), kiratangaza ko nta muhinzi w’ibirayi usabwa gutanga inyemezabwishyu ya (EBM), ahubwo abakusanya umusaruro wabyo bakawugurisha ababigemura ku masoko bo bagomba kuzitanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko nibura abana 99% bamaze kugaruka ku mashuri, nyuma y’ubukungurambaga bumaze ukwezi bwo kugarura abana ku mashuri, bwiswe (Come back to school).
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Papias Musengamana, aratangaza ko yishimiye gushyirwa kuri uwo mwanya, n’ubwo byamutunguye kuko atari yiteguye ko yahabwa izo nshingano.
Guiverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice arasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango, gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage uko biteza imbere kurusha kubaha ibyo bakeneye ako kanya, kuko iyo imishinga imaze guhagarara abaturage basubira mu bukene bahoranye.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky aratangaza ko n’ubwo yemeye ko habaho ibiganiro byo guhagarika intambara yatangijwe n’u Burusiya ku gihugu ayobora, nta cyizere gifatika cy’uko ibyo biganiro bizatanga umusaruro.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi, abemera Imana n’Abanyarwanda muri rusange kumva neza ko Imana itanga ibya ngombwa idatanga ibintu byose.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko ibitero by’indege, ibyo ku butaka na za Misile ziremereye by’Abarusiya byahitanye abasirikare n’abasivile basaga 130 nyuma y’umunsi umwe u Burusiya butangije intambara yeruye kuri Ukaraine.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko inkuba yakubise abantu batatu bajyanwa kwa muganga, harimo umwe wo mu Murenge wa Rugarika n’abandi babiri bo mu Murenge wa Rukoma, ndetse ngo hari n’ibindi bintu byinshi byangiritse birimo imihanda n’imyaka.
Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda akaba ari mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, yasobanuye iby’amarangamutima yagaragaje ubwo umukobwa witwa Divine Nshuti Muteto, yatambukaga imbere y’akanama nkemurampaka maze akavuga ku bwiza bwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugeze ku musozo w’imyiteguro yo kubaka Sitade mpuzamahanga izakira abantu ibihumbi 40 bicaye neza. Ni Sitade izaba iri ku rwego mpuzamahanga kuko izubakwa ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no (…)
Ikigo gishinzwe gutegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda kiratangaza ko nta ruswa cyangwa kubogama biba muri iryo rushanwa nk’uko bikunze kuvugwa n’abanenga imitegurire yaryo.
Imiryango itari iya Leta mu bijyanye n’ubutabera irasaba inzego zibishinzwe, gusesengura uko abantu batishoboye bafashwa kunganirwa mu mategeko hadashingiwe ku byiciro by’ubudehe, kuko byagaragaye ko bituma hari abadahabwa ubutabera kubera kutabona ababunganira mu mategeko.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, arasaba abahabwa inkunga kuzikoresha neza bakazibyaza umusaruro, by’umwihariko ku bategura imishinga mito igamije iterambere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwamurikiwe igikombe cy’Intwari cya Handball, ishuri ryisumbuye rya G.S. Kigoma ryatwaye ku rwego rw’Igihugu, mu marushanwa y’abatarengeje imyaka 20 yahuje ibigo by’amashuri mu Rwanda.
Inzego z’ubuzima n’abikingije urukingo rwa Covid-19 rushimangira baravuga ko nta ngaruka zidasanzwe rutera, haba ku kuba rwakwica abantu cyangwa kubuza abagabo kubaka urugo igihe cyo gutera akabariro.
Aborozi bo mu nzuri za Gishwati baravuga ko ubu bari mu gihombo gikabije cy’umukamo utakibasha kugezwa ku makusanyirizo, kubera kwangirika kw’imihanda yo muri ibyo bice yatumye amata atakibasha kugezwa ku makusanyirizo no ku ruganda rwa Mukamira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, ibirombe byo mu Mirenge ya Nyarusange na Mushishiro byagwiriye abantu, umuntu umwe agahita apfa undi akaba amaze iminsi itatu ashakishwa bataramugeraho.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), kiratangaza ko mu kwezi kumwe haraba habonetse ibisubizo by’ubusesenguzi, ku cyakorwa ngo umugezi wa Nyabarongo udakomeza gufunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.
Ibihugu by’u Bwongereza n’u Busuwisi ku mugabane w’u Burayi byafashe umwanzuro wo kutongera gushyira mu kato abaturage babyo bagaragaweho n’ubwandu bwa Covid-19, kuko ubu bemerewe kujya ahahurira abantu benshi nko mu masoko no kugendana n’abandi mu modoka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko bugiye gutangiza ubukangurambaga bwo kubakira inyana mu nzuri za Gishwati mu rwego rwo kuzirinda kwicwa n’inyamaswa zituruka mu pariki ya Gishwati-Mukura.
Mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba hari abaturage bibumbiye mu bimina, bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituweli) kugeza mu mwaka wa 2023-2024 kubera gahunda yo kwizigamira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abahinga mu Gishanga cya Nyamugari, kwibumbira muri koperative, kugira ngo babashe kubona amahirwe yo gukemura ibibazo bikigaragara mu buhinzi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi burihanangiriza abakoresha abana imirimo ibabuza kujya ku mashuri kuko ari ukwangiza ejo hazaza h’Igihugu, kandi ko abazafatanwa abana bazabihanirwa bikomeye.
Abaturage bimuwe mu manegeka bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegerezo wa Horezo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, barasaba ko bafashwa kubaka ibikoni n’ubwiherero hanze y’amazu batujwemo.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye basaga ibihumbi 12 mu Ntara y’Amajyepfo bari barakererewe kugera ku bigo bigagaho, bamaze kugaruka ku ishuri mu cyumweru kimwe.