Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), buravuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagenda biguru ntege mu gufasha abarokotse Jenoside kuburana imanza zijyanye n’imitungo, irimo n’amafaranga y’ibibanza bubakiwemo inzu bakomeje kwishyuzwa.
Umugabo wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yakomerekeje umugore we bikomeye aho bivugwa ko yamuciye akaboko, akomeretsa umwana mu mutwe, ndetse atema mu mugongo inka yari iri mu rugo.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, basaba ko abayigizemo uruhare bakidegembya hirya no hino ku Isi bafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.
Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyasimbuye icyitwaga IRST, bibutse bagenzi babo 19 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, banenga abashakashatsi bateguye Jenoside kandi bari bashinzwe gushakisha ibyateza imbere Abanyarwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire y’ubutaka (RLMUA), kiratangaza ko harimo kuganirwa ku iteka rigena imicungire y’ubutaka, hagamijwe kugabanya ikiguzi cya serivisi yo guhererekanya ubutaka no kubugabanyamo ibice.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi (RSSB), batangije ibiganiro n’ibigo nderabuzima n’amavuriro mato, mu rwego rwo kwigira hamwe uko amafaranga yishyuzwaga nyuma yo gutanga serivisi ku murwayi, yajya atangwa mbere kuko n’ubundi abaturage baba barayishyuye.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), uramagana Mukankiko Sylvie n’abameze nka we, bahembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside babyita urugamba rwo kurwanya u Rwanda na FPR.
Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), urasaba abategura gahunda zo kwibuka ku matariki atandukanye, kurushaho guha umwanya ubuhamya bw’abarokotse kuko ari bwo bugaragariza ukuri abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuntu umwe yahitanwe n’impanuka y’ikirombe cy’amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba, akagari ka Kamasiga, ubwo abakozi ba Kompanyi yitwa (Ruli Mining Trade) bari mu kazi k’ubucukuzi ku wa 07 Gicurasi 2022.
Abajyana b’ubuzima bo mu Murenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero, baravuga ko bagiye guhangana n’ibibazo bitera igwingira ry’abana, birimo amakimbirane mu miryango n’ubusinzi hagati y’abashakanye.
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), iratangaza ko umuti urambye wo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ugomba guturuka ku burere ababyeyi baha abana b’abakobwa n’abahungu bakivuka.
Padiri Jean Paul Ndikuryayo uyobora College Saint-Ignace, ishuri riherereye mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi akekwaho guhanisha umwana kumukubita bikabije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko kuba hakiri abaturage bagana amavuriro batarishyuye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), bibangamira gahunda yo gutanga ubuvuzi bunoze ku bishyuye.
Imiryango 180 y’abaturage batishoboye mu Karere ka Kamonyi bafashe neza ibikorwa byo kurwanya ubutayu mu gice cy’Amayaga bahembwe amatungo magufi agizwe n’ingurube.
Abana ibihumbi 237 bo mu Ntara y’Amajyepfo bari mu kigero cy’imyaka itatu kugeza ku icyenda, bashyiriweho gahunda yo kubigisha gusoma, nyuma y’uko bigaragaye ko hari icyuho mu burezi bw’abana by’umwihariko mu kumenya gusoma.
Abakoresha ikoranabuhanga mu burezi baratangaza ko nta myaka runaka ababyeyi bakwiye gutegereza, ngo bahe abana babo uburenganzira bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kwiga cyangwa kuvumbura ubundi bumenyi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gusaba abishe kugira uruhare mu kugaragaza imibiri itaraboneka igashyingurwa mu cyubahiro, kugira ngo bishimangire urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Babitangaje ubwo bashyinguraga imibiri 108 yabonetse hirya no hino mu yahoze ari Komini Mugina ubu ni mu murenge wa Mugina, (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buratangaza ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari hazatangizwa umushinga wo kubaka urwibutso rwo ku rwego rw’Akarere, ruzabikwamo amateka yihariye y’ahabereye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga (AGSF), urasaba ko inzu y’ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga yubakwa, kuko hashize imyaka umunani babisaba ariko bikaba bidakorwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bwafashe ingamba zo gukoresha imbaraga nyinshi mu kwirinda no gukumira ibiza bishobora kwibasira abaturage, nk’uko byakozwe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Abanyamakuru basanzwe bamenyerewe muri uwo mwuga basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru mu Ishuri rikiru rya ICK Kabgayi, bakaba bahigiye impinduka mu mwuga no kurushaho kuwuteza imbere.
Banki ya Kigali (BK) yahembye abanyeshuri babiri barangije mu ishami ry’uburezi, bahize abandi mu gutsinda neza muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), buri wese imugenera miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ikiraro cya Gahira gihuza uturere twa Muhanga na Gakenke ku mirenge ya Rongi na Ruri cyongeye gutwara n’amazi ya Nyabarongo, nyuma y’iminsi itageze ku 10 gusa gikozwe kikuzura kikongera kuba nyabagendwa.
Abagize inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, baratangaza ko gusura Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, ku Mulindi w’Intwari, bizabafasha kwesa imihigo, kuko bize uko izahoze ari Ingabo za RPA zakoresheje ubwitange no kwihangana no kugira intego, zigatsinda urugamba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imbabazi z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zagize uruhare mu kurangiza imanza zaciwe n’inkiko gacaca, by’umwihariko imanza z’imitungo zisaga 5.500 zasizwe na Gacaca zitarangijwe.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, barifuza ko bafashwa gushyiraho ibimenyetso by’amateka bafite yihariye, nko ku mugezi wa Nyabarongo aharoshywe Abatutsi basaga 2.500, no mu Ruharabuye ahajugunywe abasaga 1.200.
Ikiraro cy’abanyamaguru gihuza imirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga na Ruri muri Gakenke, cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amezi arenga atatu cyangijwe n’abagizi ba nabi.
Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanga riratangaza ko umuhanda Kigali - Muhanga - Huye wongeye kuba nyabagendwa, nyuma y’ibyumweru bibiri wangijwe n’amazi y’imvura yasenye umuhanda hagati y’isantere ya Ruyenzi na Bishenyi mu Karere ka Kamonyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’inzego z’ubutabera barashakisha umugabo wo mu Murenge wa Kavumu uvugwaho kwica umugore we agahita atoroka ubu akaba yabuze.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwirinda utuntu duto dutuma bica akazi, bikagira ingaruka ku mitangire ya serivisi.