Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yaburiye abayobozi bakuru b’Ikigega cy’ingwate gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), kubera kunanirwa kuzuza inshingano zo guteza imbere ibigo bito mu (...)
Abakecuru n’abasaza bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuwe amaso babazwe uburwayi bw’ishaza bakongera kubona, barishimira serivisi begerejwe n’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso byabasanze iwabo mu Karere ka Ruhango.
Inama yiga ku mutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari ihuza u Rwanda, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), u Burundi na Angola iraterana hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020.
Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda yafashe icyemezo cyo kohereza Kabuga Félicien uregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanira i La Haye mu Buhorandi aho kuburanira i Arusha muri Tanzaniya.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko yiteguye guhangana n’ikibazo cy’abana bashobora kubura ubushobozi bwo gusubira ku mashuri igihe azaba yongeye gusubukurwa.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko iri kwiga uko amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga yakomorerwa imirimo hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuvurira abanduye COVID-19 mu ngo ku bantu bari munsi y’imyaka 65 byatumye hirindwa kongera ibigo bikurikirana abanduye kandi binorohereza abagomba kubakurikirana n’ikiguzi cyo kubavura.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) igaragaza ko itangazamakuru ry’u Rwanda rihagaze neza mu kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge, nubwo hakiri bamwe mu banyamakuru bandika cyangwa batangaza inkuru zibiba urwango.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, rwemeje ko urubanza rwa Nsabinama Callixte n’urwa Herman Nsengimana bombi bari abavugizi b’umutwe witwara gisirikare wa FLN zihurizwa (...)
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta umwaka wa 2019, igaragaza ko Akarere ka Karongi kagifite amakosa menshi mu mikoreshereze n’imicungire y’umutungo wa Leta, by’umwihariko mu mitangire y’amasoko yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abafite aho bahurira n’urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu, baravuga ko kuboneza urubyaro ku bangavu byarushaho gukumira ikibazo cy’inda z’imburagihe ku bakobwa batarageza imyaka y’ubukure.
Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubiwyunge (NURC) Fidele Ndayisaba, arasaba Abanyarwanda kuzifatanya kuzirikana Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge mu bikorwa byose bizamara ukwezi k’Ukwakira.
Abashinzwe ubugenzuzi mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Turere twa Muhanga, Ruhango, Kamonyi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire mu rwego rwo guteza imbere abaturage.
Abatwara ibintu n’abantu ku magare bazwi nk’Abanyonzi bishimiye kugaruka mu muhanda ariko barasaba koroherezwa kubona ingofero zabugenewe zijyanye n’akazi n’ubushobozi bwabo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zemerewe gukora.
Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igihano cya burundu kuri Leon Mugesera nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe rugasanga nta shingiro bufite.
Urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu bahawe imashini zo kudoda baratangaza ko bagiye kwikura mu bukene bukabije, kandi bagafasha na bagenzi babo kwiga umwuga w’ubudozi kuko wizeweho kubateza imbere.
Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu bahawe ingororano na Nyakubahwa Perezida Kagame baratangaza ko bazayikoresha biteza imbere kandi bakagura ibikorwa basanzwe bafatanyamo n’inzego z’ubuyobozi by’umwihariko gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Byabereye mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango kuri uyu wa 20 Nzeri 2020 ubwo Moto ifite Plaque RF 996 C yari itwawe n’uwitwa Mbarushimana Joseph w’imyaka 26 y’amavuko, ukomoka Karere ka Nyanza yagwirwaga n’igiti batemaga ku muhanda, ibiti byatemwaga ku muhanda mu murenge wa (...)
Isesengura ku mikoreshereze n’imicungire y’imari ya Leta riragaragaza ko hari amafaranga adakorerwa igenzura, bigatuma akoreshwa nabi cyangwa akanyerezwa.
Hoteli yari imaze imyaka 17 mu mushinga yagombaga kubakwa mu Karere ka Muhanga igiye kubakwa ihuriweho n’Uturere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi, ari na ryo zina Hotel izahabwa kuko yiswe ‘RMK (Ruhango, Muhanga Kamonyi) Resort Hotel’.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yemereye abahinzi b’ibirayi bibumbiye muri Koperative IABNDI ubufasha bwo guhunika imbuto kugira ngo igabanuke guhenda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), cyongereye igihe cyo gupiganira imyanya yo kuyobora amashuri yisumbuye, kugeza tariki ya 21 Nzeri 2020, kandi cyemerera abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA) kiratangaza ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe umwaka utaha wa 2021 kizaba kimaze gusana ibikorwa remezo by’ibiraro n’imihanda byangijwe n’ibiza by’imvura mu Turere twa Ngororero, Gakenke, Nyabihu na Muhanga.
Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyatangije igerageza rya mubazi z’amazi zikoranye ubuhanga (Smart Meters) zishobora no kwishyurirwaho amazi mbere nk’uko bigenda ku mashanyarazi.
Nsabimana Callixte ushinjwa ibyaha by’ubugizi bwa nabi yakoze ubwo yari umuvugizi w’umutwe witwara gisirikare wa FLN arasaba ko dosiye y’urubanza rwe itahuzwa n’iya Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bw’uwo mutwe.
Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, yatangije ibikorwa bizamara icyumweru ashishikariza urubyiruko guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, mu Karere ka Nyaruguru.
Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufatanya n’izindi nzego guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ruravuga ko rwizeye kurandura iki cyorezo, kandi ko rugamije kugaragaza isura nziza aho kwishora mu ngeso mbi muri iki gihe benshi mu rubyiruko badafite icyo (...)
Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda ruri mu ntambara yo kugabanya ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, hibandwa ku kureba uko imirimo y’ingenzi ikomeza kugenda ikomorerwa ngo Abanyarwanda babashe kugira imibereho myiza.
Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero akurikiranywe n’Urwego rw’Ubugenzacyaga (RIB) kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, akanywa agasinda akanasagarira abubaka amashuri muri uwo murenge.