Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, aratangaza ko gufata abaturage bacukura amabuye y’agaciro batabifitiye uburenganzira atariwo muti urambye wo kurwanya ubucukuzi butemewe.
Bizimungu Dieudonnée yavukiye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu mu 1959 atabaruka mu 1994 azize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari atuye mu mujyi wa Kigali n’umugore we Uwimbabazi Agnès.
Umurinzi w’Igihango, Joseph Habineza wo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, yatunguwe n’inkuru y’uko bazina we, Joseph Habineza, wigeze kuba Minsitiri yitabye Imana maze yihanganisha umuryango we.
Abaturage b’Umurenge wa Mushishiro babonye amashanyarazi aturuka ku rugomero rwa Nyabarongo ya mbere, baravuga ko yabakuye mu bwigunge ariko bakanifuza ko yakongererwa ingufu kugira ngo babashe kongera umuvuduko mu kwiteza imbere.
Urukiko rw’ibanze rwa Gatumba rwafunze abanyeshuri batandatu bigaga ku kigo cya ESECOM Rucano, mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo mu rubanza baburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Abakunze kumva indirimbo za Orchestre Impala mwumva na n’ubu, bavuga amazina bakongeraho akazina Njenje, uwo akaba ari Sekuru wa Soso Mado, Maitre Rubangi na Karimunda (cyangwa se Kari) bose bakaba barongeragaho Njenje, ari we Sekuru akaba se wa Ntakavuro na we wagacishijeho mu njyana y’Inanga mu Rwanda.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco itangaza ko umuganura ushobora gufasha urubyiruko guhindura imyumvire kuko ufite indangagaciro fatizo zituma ababyiruka barushaho kwiyubakamo ubunyarwanda.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye buratangaza ko guhera kuri uyu wa 17 Kanama 2021, amasomo ahuriza abanyeshuri hamwe asubitswe, mu rwego rwo kwirinda urujya n’uruza rw’abanyeshuri baturuka mu Murenge wa Tumba washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko umwana wari urwariye mu bitaro bya Kinazi akaremba akaza kujyanwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUB) i Huye ariko imbangukiragutabara yari imutwaye igakora impanuka, yitabye Imana azize uburwayi busanzwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko ku munsi wa gatatu wo gushakisha imibiri hafi y’urwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero, hamaze kuboneka imibiri 168, naho uwitwa Munyaneza Félicien w’imyaka 65 y’amavuko wahingaga ahabonetse iyo mibiri akaba yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, aratangaza ko bigoye gushyiraho uburyo abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bajya bishimamo igihe basoje amasomo kuko buri wese yishima bitewe n’uko abyifuza.
Niyomugabo Philemon yavutse 1969 mu yahoze ari Komini Mabanza muri Perefegitura Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba mwene Nzabahimana Simeon na nyina witwaga Irène.
Twagirayezu Cassien uzwi mu njyana zo hambere zicuranze mu buryo butuje yavutse mu 1956 mu yahoze ari Komini Musange muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, abyeyi be ni Rukebesha Athanase na Nyiramyasiro Cecile.
Mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo mu mudugudu wa Rutenga hari abaturage bavuga ko Guma mu Rugo ikomeje bakwicwa n’inzara, kuko hashize iminsi isaga 10 bataragobokwa ngo bahabwe ibyo kurya mu gihe imirimo yabo yahagaze.
Umuhanzi Kayitare Gaetan ni we waririmbye indirimbo nyinshi zirimo ‘Gakoni k’abakobwa, Simbi n’zindi zageze aho zikajya mu biganza bya Mavenge Sudi, ndetse benshi bamenya cyane izo ndirimbo nk’iza Mavenge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko umuturage uguze cyangwa ugurishije ikibanza muri site zigenewe guturaho, azajya yishyura ibihumbi 250Frw kubera ibikorwa remezo birimo kuhashyirwa.
Hashize imyaka ibarirwa muri za 40 umuhanzi Niyigaba Vincent, aririmbye igitekerezo cy’umukobwa wahengereye umuhungu adahari maze yinjira mu nzu ye ashaka ko amurongora uko byamera kose, ibyo umuntu yakwita kwihambira ku muhungu, mu ndirimbo ‘Yanze gutaha mbigire nte’.
Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (Rwanda Culture Heritage Autority, RCHA) iratangaza ko harimo kwigwa uko umuganura wahuzwa n’imihigo ya buri mwaka, kugira ngo urusheho kwaguka no guhuza Abanyarwanda.
Imfungwa eshatu zashatse gutoroka gereza ya Muhanga, zafashwe zigarurwa muri gereza nyuma yo gushaka gutoroka zirenze igipangu zifungiyemo. Byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021 mu masaha ya saa yine ubwo humvikanaga urusaku rw’amasasu yarashwe n’abacungagereza bagerageza guhagarika abatorokaga.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS), ruratangaza ko hategerejwe Igazeti ya Leta kugira ngo abahawe imabazi na Perezida wa Repuburika, n’abasabye gufungurwa by’agateganyo barekurwe.
Ubuyobozi bw’ishuri rya ESECOM Rucano mu Karere ka Ngororero buratangaza ko ibyavuzwe ko abanyeshuri b’icyo kigo na bagenzi babo bafungiye kwigaragambya atari byo, ahubwo bazize imyitwarire mibi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aratangaza ko n’ubwo ingendo zihuza Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara zemewe, Gare ya Muhanga ikomeza gufungwa kubera ko iri mu Murenge washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko burimo kwiga uko bwabonera ibyo kurya abaturage bashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bwa Covid-19.
Abikorera mu Karere ka Muhanga bari muri gahunda ya Guma mu Rugo barifuza ko isaha yo gufunga ya saa saba (13:00pm) yakwigizwa inyuma, kuko abakiriya baba bakibagana kandi hari ibicuruzwa bibahomberaho birimo ibyo kurya.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko gufata umwanzuro wo gushyira imwe mu mirenge igize ako karere muri Guma mu Rugo bidatunguranye, kubera kuzamuka kw’imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege arasaba inzego zibishinzwe kumukuriraho imisoro y’ubutaka bwa Diyosezi ya Kabgayi ayobora bumwanditseho kuko atari ubwe ahubwo ari ubw’abakirisitu.
Komosiyo y’Igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) irasaba buri wese n’ubumenyi afite, gukora ibishoboka akarwanya kandi agakumira amacakubiri mu nzira zose agaragaramo, hagamijwe gukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abayobozi b’amasibo n’abaturage muri rusange gutanga amakuru y’ahakorerwa inzoga zitemewe kuko zangiza ubuzima bw’abaturage kandi bigahombya abazikora iyo bafashwe.
Urwego rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Ruhango rwatangaje ko buri mucuruzi agomba nibura kwishyura amafaranga 2000 yo kongerera ubushobozi abakorerabushake bafasha abantu mu kurwanya Covid-19.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko inkingo za Pfizer na AstraZeneca zifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu guhangana na Covid-19 yihinduranya izwi nka Delta.