Muhanga: Abahinzi barifuza guhabwa ifumbire n’ishwagara birumbura ubutaka

Abahinzi bo mu Karere ka Muhanga by’umwihariko abo mu gice cya Ndiza mu Murenge wa Rongi, barifuza guhabwa ifumbire y’imborera kuko bahinze ubuso bugari ugereranyije n’ubwo bahingagaho.

Abahinzi bavuga ko ifumbire y'imborera nayo yabuze
Abahinzi bavuga ko ifumbire y’imborera nayo yabuze

Ibyo babisabye mu gihe n’ubundi ubuyobozi bw’akarere bushishikariza abaturage guhinga ibisambu bidahinze kugira ngo bazarusheho kongera umusaruro, dore ko muri iki gihe cy’umuhindo akarere gateganya guhinga ku buso bwa hegitari zisaga ibihumbi 141 mu gihembwe cy’ihinga 2023 A.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko bagomba guhinga ibisigara byose, kugira ngo bazabashe kongera umusaruro, aho ku bigori n’ibindi bihingwa byatoranyijwe, haziyongeraho guhinga ibiti by’imbuto ziribwa.

Agira ati “Turifuza ko ibisigara byose bihingwa, udahinze ibihingwa byatoranyijwe ahinge imboga utazihinze ahinge imbuto ziribwa nka avoka duteganyiriza ibice bya Nyabinoni, kugira ngo turebe ko ibisigara byose byaba bihinzeho ibigirira abaturage bacu akamaro”.

Hagati aho ariko abaturage bagaragaza ko bitabiriye igihembwe cy’ihinga 2013 A, ariko bikigoranye kubona ifumbire y’imborera n’imvaruganda, ndetse n’ishwagara yo kurumbura ubutaka.

Umuyobozi wa koperative y’abahinzi ya KOIABINDI ihinga ibirayi, ingano n’ibigori mu murenge wa Rongi, Mwambari Anastase, avuga ko bamaze gutera hegitari ebyiri n’igice ku bigori, ariko ifumbire itari kuboneka neza.

Avuga ko ifumbire mvaruganda bayifiye nkeya ariko imborera hari ikibazo kuko bateye ubuso bunini bw’ibirayi, aho bateye hegitari eshesheatu zatwaye toni zisaga 120 z’ifumbire y’imborera, hakaniyongeraho ko ifumbire mvaruganda nayo itaboneka neza.

Agira ati “Ifumbire yagiye iza insorongo kandi Tubura itubwira ko ifumbire izaboneka, barayitwizeza, ariko ntabwo umusaruro wakwiyongera nka mbere kuko bagitangira guhinga ifumbire yabaye nkeya bagahinga nabi”.

Mwambari avuga ko hashize imyaka itanu bahinga ubutaka nta shwagara barongeramo kandi ubutaka bahingaho busharira, akifuza ko akarere kayibagezaho bakishyura ubwikorezi bwayo nk’uko byagendaga mbere.

Bizimana avuga ko bagiranye amasezerano na gereza ya Muhanga, ko izabaha ifumbire ishobora gufasha abo bahinzi, naho ku kijyanye n’ishwagara bagiye gukorana na Tubura bakayibona kuri nkunganire.

Agira ati “Twaganiriye na Koperative ngo dufatanye gukemura ikibazo aho ifumbire iri twaganiriye, meterokibe bazayiduhera ibihumbi 10frw, tuzabafasha bashake amafaranga ubwabo tubafashe mu bwikorezi muri iyi minsi igihembwe cy’ihinga kitaducitse”.

Abafite ibisambu bidahinze basabwe gushyiramo imbaraga
Abafite ibisambu bidahinze basabwe gushyiramo imbaraga

Bizimana avuga ko akarere ka Muhanga katashyizwe mu turere dufite ubusharire bukabije ari nayo mpamvu katashyizwe mu turere duhabwa ishwagara, ariko RAB na Tubura bagiye gukorana hakabone nkeya yo gukoresha.
Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Leta ikwiye kwiga uburyo yageza imiyoboro y’amazi muri iki gice kuko cyaba ikigega cya Muhanga ,muri Uyu murenge WA Rongi hejuru Ku ndiza harera cyane gusa mu mpeshyi birarumba kubera izuba Leta ikwiye kubakayo imiyoboro ifatiye Ku mugenzi itemba muri ibi bice abahinzi bakuhira ingano,ibirayi ,ibigori....n’iyo umuhinzi yasabwa ikiguzi cyo kuhira kitamubangamiye cost on irrigation.umunyamakuru azakitubarize hubakwe ibigega mu gice cya Buziranyoni hejuru byajya bikwirakwiza amazi mu bindi bice bafatiye Ku mugenzi nka Sumo,Mazimeru, bukaba imashini zikayakogota

kk yanditse ku itariki ya: 25-09-2022  →  Musubize

Leta ikwiye kwiga uburyo yageza imiyoboro y’amazi muri iki gice kuko cyaba ikigega cya Muhanga ,muri Uyu murenge WA Rongi hejuru Ku ndiza harera cyane gusa mu mpeshyi birarumba kubera izuba Leta ikwiye kubakayo imiyoboro ifatiye Ku mugenzi itemba muri ibi bice abahinzi bakuhira ingano,ibirayi ,ibigori....n’iyo umuhinzi yasabwa ikiguzi cyo kuhira kitamubangamiye cost on irrigation.umunyamakuru azakitubarize hubakwe ibigega mu gice cya Buziranyoni hejuru byajya bikwirakwiza amazi mu bindi bice bafatiye Ku mugenzi nka Sumo,Mazimeru, bukaba imashini zikayakogota

kk yanditse ku itariki ya: 25-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka