Buri segonda Nyabarongo itwara ibilo 46 by’ubutaka bwera - Impuguke

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda, Kubana Richard, avuga ko kubera kutarwanya isuri, impuguke zerekanye ko umugezi wa Nyabarongo wonyine buri segonda utwara ibilo 48 by’ubutaka bwera, agasaba abaturage kurushaho kurwanya isuri.

Avuga ko ibice by’Igihugu byangizwa n’isuri ari ibyo mu misozi miremire y’Intara z’Uburengerazuba n’Amajyaruguru, aho usanga hari n’igihe isuri itwara ibihingwa by’abaturage ikangiza n’ibikirwa remezo.

Kubana avuga ko kubera isuri, Igihugu gihomba amafaranga menshi yo gusaba ibyo yangije, aho gutakaza amafaranga asaga miliyari 180Frw buri mwaka Leta ishora mu kongera kugura indumbutabutaka, ngo abaturage babone umusaruro.

Agira ati "Ubutaka iyo butwawe na Nyabarongo bujya gukiza ibindi bihugu, tugahindukira tukajya kugurayo ibyo kurya, tugahomba ubutaka n’amafaranga yakabaye yubaka amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwa byadufasha kwiteza imbere, ni yo mpamvu kurwanya isuri bikwiye kuba umuco wa buri wese ni inyungu z’umuturage".

Agira inama ubuyobozi kwifashisha abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabo bakagira uruhare mu gusubiranya aho bangiza, kuko ubucukuzi ari kimwe mu bitera isuri kandi biteganyijwe ko ahacukuwe hasubiranywa hagaterwa ibiti hagasanwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko abaturage bakwiye kwishakamo ibisubizo byo kurwanya isuri, aho gutegereza kuzabikora ari uko hagaragaye ingaruka zirimo no gutakaza ubuzima igihe cy’ibiza.

Agira ati "Ni uruhare rwacu kugira ngo twishakemo ibisubizo, duharanira iterambere ry’Igihugu cyacu, niba ari imiganda tuyitange ariko turwanye isuri itwangiriza, kandi dufatanyije ubuyobozi n’abaturage byose tuzabigeraho".

Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake, urubyiruko rw’Akarere ka Ngororero rwakoze umuganda wo kurwanya isuri ku buso bwa hegitari enye, kandi rugaragaza ko ruzakomeza ibyo bikorwa mu kwezi kose.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake muri ako karere, avuga ko muri uyu mwaka bazarwanya isuri ku buso bungana na hegitari 300, kandi bizatwara gusa ibihembwe bibiri kuko batangiranye imbaraga nyinshi.

Agira ati "Twihaye intego y’umwaka ubu tumaze kurwanya isuri kuri hegitari 24, biraduha icyizere cy’uko izo zisigaye tuzazikora vuba tukazirangiza tukarinda ko ubutaka bukomeza gutwarwa n’isuri, kuko byagaragaye ko yateza inzara n’ubukene bukabije".

Akarere ka Ngororero kari mu dukunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura nyinshi igwa igasenya amazu ikangiza n’ibikorwa remezo, kubera isuri y’amazi menshi amanuka ku misozi, kurwanya isuri bikaba bishobora kugabanya ibyo byago kandi hakirindwa ko ubutaka bwera bukomeza gutwarwa n’amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka