Abahanzi nyarwanda bagize uruhare mu guhangana n’icyorezo cya Covid-1,9 baravuga ko ubwo icyorezo cyari kicyaduka byasabye ko buri wese ashyiramo uruhare rwe kugira ngo bafashe abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no Kwikingiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko ibiganiro hagati y’abashakanye bari mu miryango ibanye nabi byagize uruhare mu kongera kuyibanisha neza, ku buro hari icyizere cy’uko n’indi izagenda ihinduka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hakenewe miliyoni zisaga 600Frw ngo hatangwe ingurane ikwiye ku baturage bagomba kwimurwa ahashyizwe icyanya cy’inganda.
Abagore n’abagabo babanaga mu buryo budakurikije amategeko mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni baratangaza ko baterwaga ipfunwe no kwitwa indaya kandi bashaje.
Muri gahunda yo gufasha inzego zitandukanye gushyira mu bikorwa serivisi z’irangamimerere zegereye abaturage, ubu abana bavuka bashobora kwandikirwa kwa muganga bakivuka, bashobora no kwandikirwa ku bigo nderabuzima ariko iri yandikwa ntabwo rihagije.
Urwego ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, igiciro cya gaz mu gihugu hose kimanukaho amafaranga 240frw ku mpuzandengo y’igiciro, ni ukuvuga ko kimanuka kikagera ku 1260Frw ku kilo kimwe.
Nyuma y’uko atwaye igihembo cya mbere mu irushanwa rya Hanga Pitch Fest, Rwiyemezamirimo Cyuzuzo Diane, aratangaza ko agiye kurushaho gushingira ku muco Nyarwanda agahanga ibikoresho by’ikoranabuhanga ariko bishimangira umuco Nyarwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimira imishinga y’urubyiruko igamije guhanga udushya no kwiteza imbere yahize indi mu marushanwa yiswe ‘Hanga Pitchfest’ agamije guteza imbere imishinga y’urubyiruko ruba mu Rwanda no mu mahanga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko kuva ubwoko bushya bwa Covid-19 bwihinduranya biswe ‘Omicron’ bwadutse mu gihugu cya Afurika y’Epfo, nta muntu uragaragaraho ubwo bwandu ku butaka bw’u Rwanda.
Ishyaka riharanira kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rirashishikariza abagabo n’abagore kudaceceka cyangwa ngo bahishire abakora ihohotera mu miryango kuko bituma rifatwa nk’umuco kandi risenya imiryango.
Umukecuru wo mu Murenge wa Kibangu yitabye Imana ari mu kiliziya asenga ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021 muri Paruwasi Gatolika ya Kibangu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi kubanza kureba inyungu z’abo bashinzwe kuyobora hanyuma na bo bakabona kwikurikizaho kuko ari byo bituma imiyoborere myiza itera imbere kandi ikagera ku ntego zayo.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Rwanda iratangaza ko uko batanga telefone zigezweho muri gahunda yiswe ConnectRwanda, bazanakomeza kureba imbogamizi zishobora kubangamira abazihawe mu kuzibyaza umusaruro.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimira abagize inteko zishinga amategeko za Afurika uruhare n’ubwitange bagize mu guhanagana n’icyorezo cya Covid-19, kuva cyakwaduka kugeza gitangiye kugabanya ubukana.
Abayobozi bashya bagize Komite nyobozi y’akarere ka Muhanga baratangaza ko bagiye gufatanyiriza hamwe gukoresha ibyagezweho kugira ngo bateze imbere akarere.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abayobozi batowe muri komite nyobozi z’uturere tugize Intara y’Amajyepfo, gukorana neza n’itangazamakuru kugira ngo ibyiza bakora bimenyekane kandi ibitagenda neza bikosorwe ku gihe.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) yateye inkunga koperative z’urubyiruko 15 zo mu turere twa Muhanga Ngororero na Karongi, ingana na miliyoni 50frw mu rwego rwo kuzifasha gukomeza kwiyubaka.
Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe, yasuye ibikorwa bw’abajyanama b’ubuzima mu Karere ka karongi, maze ashima ibyo bagezeho mu kwiteza imbere, n’uburyo bafasha Abanyarwanda guhashya indwara ya malariya.
Abagore 135 bazahagararira abandi mu Nama Njyanama z’Uturere 27 bamenyekanye nyuma y’amatora yabaye ku wa 13 Ugushyingo 2021.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arahakana ko camera zo ku mihanda zaba zandikira abatwara ibinyabiziga habayemo kwibeshya ku byapa, kuko hari abavuga ko bandikirwa kandi bari mu muhanda bemerewe kugendera ku muvuduko wa 60km/h, bagasanga bandikiwe muri 40km/h.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), kiratangaza ko ubuke bw’amazi hirya no hino mu gihugu buterwa n’umubare ugenda uzamuka w’abayakoresha mu mijyi kandi ibikorwa remezo by’amazi byo muri iyo mijyi bitiyongera.
Umuhanzi Heri Mukasa waririmbye indirimbo zinyura amatwi y’abakundana nka ‘Solange’ na ‘Umulisa’, yongeye guhura n’uwahoze ari umukunzi we Solange, bahuriye mu kiganiro Urukumbuzi cya K T Radio.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abagize Inama Njyanama kujya batumiza abayobozi bananiranye nk’uko n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo na Perezida wa Repubulika, bitaba Inteko Ishinga Amategeko gusobanura ibitagenda neza.
Mpayimana Phillipe wigeze kwiyamamariza kuba Perezida wa Repuburika mu matora ya 2017 yahawe umwanya muri Minisiteri y’Ubumwe n’uburere mboneragihugu (MINUBUMWE), aho yagizwe impuguke ishinzwe ubukangurambaga muri iyo Minisiteri.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye guhugura abagenzacyaha ku mahame mbonezamwuga ngenderwaho mu kugenza ibyaha.
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru barahiriye inshingano nshya, maze abibutsa ko bakwiye kubaha ibyagezweho mu myaka ishize.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku ishuri ryisumbuye rya ES Nyakabanda aravugwaho gukubita Animateri mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2021 maze bucya bamwirukana burundu.
Abacuruzi baciriritse baragaragaza ko batarasobanukirwa impamvu bagomba gutanga inyemezabwishyu ya EBM kuko basanzwe bafite imisoro bishyura ijyanye n’icyiciro barimo cy’abadafite igishoro kiri hejuru.
Abasesengura ibijyanye n’uburenganzira n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo barasaba inzego zibishinzwe kudatakaza umwanya baganiriza abakekwaho kwitwaza gutanga ibitekerezo bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abarimu bo mu bigo by’amashuri atandukanye barahamya ko kugira ngo biteze imbere no guhanga udushya bisaba ko bo ubwabo bishyiramo ubushake n’umuhate ngo babigereho.