Umwana w’imyaka 13 agiye gutangira amashuri y’incuke

Bayiringire Elysée w’imyaka 13 wo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, agiye gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri y’incuke akererewe, kubera ubumuga bwo mu mutwe bwatumye atamenya kuvuga kandi n’ingingo ze zikaba zidakora neza.

Bayiringire ahabwa imyenda y'ishuri ngo ajye gutangira kwiga
Bayiringire ahabwa imyenda y’ishuri ngo ajye gutangira kwiga

Uyu muhungu ugiye kugera mu bugimbi utaramenya kuvuga neza, ngo abaganga bakomeje kumukurikirana ariko ntiyagira igipimo cy’ubwenge kiri hejuru, ari nayo mpamvu ababyeyi be bari baririnze kumushyira mu ishuri.

Nyuma yo kubona umuganga wabyigiye umwitaho wize ibyo kugorora ingingo ku bafite ubumuga, wanashinze umuryango wita ku bafite ubumuga mu Murenge wa Cyeza, ababeyi ba Bayiringire bavuga ko biyemeje noneho kumujyana mu ishuri.

Niyomwungeri Gisele nyina wa Bayiringire, avuga ko bitoroshye gutinyuka kohereza umuhungu we ufite ubumuga ku ishuri, kuko yumvaga biteye ipfunwe ndetse na we ubwe yumvaga atatinyuka kujya mu bandi, kubera gutinya kubwirwa ko yabyaye umwana ufite ubumuga.

Bayiringire iyo umwitegereje ni umwana ukubagana, ukinisha ibintu byose bishobora kunyeganyega bikamushimisha, agakunda no gukina n’abandi bana, iyo umuganirije ku byo kwiga wumva abitekereza ko ashaka kuba hamwe n’abandi bana.

Nyina umubyara avuga ko nta kindi kibazo agira usibye kuba ubwenge bwe butari ku gipimo cyo hejuru nk’uko bimeze ku bandi bari mu kigero cye, ariko ngo afite icyizere cy’uko umuhungu we aziga akabifata.

Agira ati “Nawe urabyumva umwana w’imyaka 13 ugiye mu mashuri y’incuke, ntabwo nzi niba azabimenya, ariko aziga kugeza igihe Imana izabishakira, nifuza ko yamenya ubwenge kandi bibaye byiza yakwiga akabimenya”.

Umuyobozi w’umuryango wita ku bafite ubumuga (Stand Together for Change), Ndegeya Sylvain, avuga ko amaze kubona ibibazo by’abafite ubumuga mu muryango nyarwanda, yiyemeje gutangiza uwo muryango nk’umuntu wabyize ngo afashe abafite ubumuga.

Avuga ko ubumuga bwo mu mutwe bwa Bayiringire yabutewe no kuvuka ananiwe, kandi ko ubumuga bw’abana benshi bufitanye isano n’uko bavuka.

Ndegeya avuga ko ubumuga bw'abana benshi babuterwa no kuvuka bananiwe
Ndegeya avuga ko ubumuga bw’abana benshi babuterwa no kuvuka bananiwe

Avuga ko yashyizeho ikigo cyo kunanura ingingo mu bana bo mu cyaro kuko usanga ubwo buvuzi butangirwa kure mu bitaro bya Gatagara na Kabgayi, ahubwo we avuga ko nk’uwabyize afasha ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubitaho ngo bagire ubuzima bwiza.

Yongeraho ko afasha abana 26 gusa kubera ubushobozi buke, akaba yariyemeje no kubohereza ku mashuri, abikuye mu bushobozi bwe gusa kuko ntawe arabona umutera inkunga, cyane ko ubuvuzi bw’abana bafite ubumuga buhenze cyane.

Asaba ababyeyi gutinyuka bakagaragaza ubumuga bw’abana babo, aho kubyita ko babuterwa n’amashitani ahubwo bakihangana bakanabageza ku mashuri, kuko kwiga bibafasha kumenyerana n’abandi kandi bakarushaho kumva batigunze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuse ko dufite uri kwiga mu wa gatanu w’amashuri abanza ufite imyaka mirongo 35 y’amavuko

Muzungu yanditse ku itariki ya: 10-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka