Ruhango: Murwanashyaka wishe umugore we amutemye yakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye igifungo cya burundu Murwanashyaka Charles bitaga Gacumba, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugore we Yankurije Vestine yabigambiriye, bakaba bari bafitanye umwana umwe.

Murwanashyaka yahise ajyanwa gufungwa
Murwanashyaka yahise ajyanwa gufungwa

Ni umwanzuro w’urukiko wasomewe mu ruhame ahaburanishirijwe urubanza aho icyaha cyabereye, mu kagari ka Gafunzo, Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022, ahari himuriwe icyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwari ruhagarariwe n’umucamanza Nkundabatware Jean Marie Vianey.

Muri uru rubanza, Murwanashyaka yaregwaga n’ubushinjacyaha icyaha cyo kwica umugore we ku bushake, bari bamaze amezi atandatu batabana kuko umugore yari yamuhunze kubera kumuhohotera, ariko umugabo akaza kumubeshyabeshya amwizeza kumuha amafaranga 5000Frw, bajyana aho bari basanzwe batuye akamutemera mu rutoki.

Nyuma yo gusoma ingingo ubushinjacyaha bwashingiyeho burega Murwanashya icyaha cyo kwica yabigambiriye, no gusoma ingingo ubucamanza bwashingiyeho bumuhamya icyo cyaha, hanasuzumwe ingingo yo kugabanyirizwa ibihano uregwa yashingiragaho, kuko ataruhije ubutabera.

Urukiko rwari rwimukiye ahabereye icyaha
Urukiko rwari rwimukiye ahabereye icyaha

Urukiko rwasuzumye ingingo y’uko uregwa asaba kugabanyirizwa ibihano rusanga nta shingiro bifite, kuko atari itegeko kugabanyirizwa ibihano uregwa yemera icyaha, kuko icyaha yakoze ari icy’ubugome bukabije, rwanashingiye ku kuba uregwa atarigeze atakambira urukiko ko ibyo yakoze koko atari yabigambiriye.

Rwanzuye ko Murwanshayaka ahamwa n’icyaha cyo kwica yabigambiriye uwo bashakanye, rumuhanisha igifungo cya burundu cyari cyasabwe n’umushingacyaha, rwanzura kandi ko umuhoro yakoresheje atema nyakwigendra awunyagwa, agasonerwa amafaranga y’amagarama kuko afunzwe.

Umubyeyi wa nyakwigendara Vestine Yankurije, yavuze ko yishimiye imyanzuro y’urukiko kuko rwatanze ubutabera mu gihe gikwiye, ariko avuga ko yababajwe no kuba igihano cy’urupfu kitakiriho mu Rwanda ngo abe ari cyo baha uwishe umukobwa we.

RIB yibukije ko umuryango wa nyakwigenedra wemerewe kuregera indishyi
RIB yibukije ko umuryango wa nyakwigenedra wemerewe kuregera indishyi

Yavuze ko agiye kuregera indishyi kuko ari we wasigaranye inshingano zo kurera umwana wa Murwanashyaka wari ufite umwaka n’amezi atanu, kandi abo mu miryango y’uregwa bakaba baratangiye kugurisha imwe mu mitungo, irimo n’umurima uwo musaza yakuragaho ibirera umwana.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo n’inzego z’ubugenzacyaha mu Karere ka Ruhango, bwavuze ko umubyeyi wa nyakwigendera yemerewe kuregera indishyi, kandi ko bugiye gukurikirana imitungo y’uwahamwe n’icyaha ntikomeze kugurishwa.

Inzego z'umutekano zari zitabiriye isomwa ry'uru rubanza
Inzego z’umutekano zari zitabiriye isomwa ry’uru rubanza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka