Ruhango: Ishuri rya Karambi ryongerewe amashami rihabwa n’ibikoresho bya Laboratwari
Ishuri ryisumbuye rya College Karambi mu Karere ka Ruhango ryahawe ibikoresho bya Laboratwari by’agaciro ka miliyoni 21frw, nyuma yo kongererwa amashami yigisha siyansi, ahuje mu binyabuzima, ubutabire, ubugenge ndetse n’ibinyabuzima.

Umuyobozi wa College Karambi, Nsanzamahoro Wenceslas, avuga ko nyuma yo kongererwa amashami ya siyansi, begereye ibigo bya Minisiteri y’Uburezi birimo REB na NESA bagaha ikigo ibikoresho bishobora gukoreshwa hafi imyaka 10.
Avuga ko ibyo bikoresho bizatuma ireme ry’uburezi rizamuka, abanyeshuri bagacika ku kibazo cyo guhurira ku gikoresho kimwe ahubwo buri wese agiye kubona igikoresho cye akisanzura kandi na mwarimu akoroherwa no gusobanurira abanyeshuri.

Agira ati "Baduhaye ibikoresho bya miliyoni 21frw, nta mpungenge dufite zo guteza imbere siyansi, abanyeshuri ntibazongera kubyiganira ku gikoresho kimwe, turifuza ko natwe umwaka utaha tuzaba dufite umwana wakozwe mu ntoki na Minisitiri yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu".
Umwarimu wigisha siyansi kuri College Karambi ushinzwe kugenzura Laboratwari avuga ko ibikoresho bahawe, harimo ibyo kuvangiramo ibinyabutabire (test tubes), ibyo gupimisha ingano y’ibinyabutabire, ndetse n’imyunyu n’amazi bikoreshwa mu kuvanga ibinyabutabire.
Avuga ko ubusanzwe ibikoresho byagurwaga n’ikigo cyishatsemo ubushobozi, bigatuma abanyeshuri badakwirwa kandi ntibabone uko bavanga ibikenewe kuko bakoreraga mu matsinda, umunyeshuri ntiyimenyereze ku rugero rwifuzwa.
Yagize ati "Abana bagiye kwimenyereza ku rwego rwo hejuru kubera ko twabonye ibikoresho, bizatuma batsinda neza dore ko hari amashami abiri ya siyansi azakora ibizamini ngiro uyu mwaka, ibi bikoresho bizadufasha mu bizamini abana batsinde neza".

Avuga ko nko ku bikoresho byo kuvangiramo (test tubes), bakiriye ibisaga ibihumbi 18, byakoreshwa igihe kirenze imyaka itanu, imyunyu ikoreshwa n’ibimera, ibikoresho bipima ubusharire bw’ubutaka, bakaba barabihawe nyuma yo kuzuza ibyumba byo gukoreramo.
Abanyeshuri bazakora ibizamini ngiro kuri iki kigo na bo bavuga ko ibyo bikoresho bizatuma bagera ku rwego rwiza kuko ubumenyi ngiro bwagoranaga kubera ibikoresho bike, no kuba bari basanzwe bigira mu matsinda.
Iki kigo cya College Karambi gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri b’abahungu bagera kuri 500, n’abakobwa 700, kubera ko nyuma yo kubongerera amashami banubatse uburyamo bw’abahungu bugezweho.


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza cyane gusa REB ifashe N’ abandi bakibikeneye Kandi bizitabweho bitazaborera muri stock ntacyo byaba bimaze.