Bigenda gute ngo umuntu wavutse ari muzima arware mu mutwe?

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zitangaza ko umuntu wese avuka nta bibazo byo mu mutwe afite, uretse ibishobora kumufata mu nzira yo kuvuka, cyangwa amaze kuvuka nk’ibikomoka ku kuba avutse ananiwe.

Dr. Innocent Kalisa ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Kabgayi, avuga ko ubuzima bwo mu mutwe ari igice kimwe mu bigize ubuzima bwa muntu, kikaba ari cyo gice cy’ingenzi kuko ibyo akora byose bituruka mu mutwe.

Agereranya umutwe nka moteri y’imodoka ituma ibasha kugenda, hakurikijwe amabwiriza cyangwa ubuhanga bw’umushoferi, ko iyo mu mutwe hakora neza umuntu na we akora neza, haba harwaye agakora nabi kugera ubwo urwaye yakwiyangiza atabishaka ntanabimenye.

Agira ati “Umuntu aba afite ubuzima bwiza iyo abasha gutekereza, gukora no kubana n’abandi neza, arangwa n’imyitwarire mizima ya kimuntu, unyuranyije n’ibyo aba arwaye mu mutwe”.

Avuga ko umuntu ufite ibibazo cyangwa arwaye mu mutwe, cyangwa agahungabana atakaza ubushobozi bwo kuba yatekereza neza, no kuba atakora ibikorwa bizima, kuba atabasha kubana neza n’abandi no kuba nawe ubwe atabasha no kwiyitaho.

Ni iki gitera kurwara mu mutwe?

Dr. Kalisa avuga ko bimwe mu bikunze gutera ibibazo byo kurwara cyangwa gutakaza ubushobozi bwo gutekereza nk’umuntu muzima, birimo nk’uburwayi bwo mu mutwe buturuka ku ruhererekane mu miryango.

Agira ati “Hari igihe abantu baba bahererekanya ubusembwa bafite, bakomora kuri umwe mu bagize umuryango, hakaba igihe abantu bavuga ngo ni ibyo mu muryango cyangwa amashitani”.

Avuga ko hari n’uburwayi bwo mu mutwe buterwa n’ibiza, bigatuma habaho ihungabana rikomoka, urugero nko ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abayirokotse n’ababakomokaho bashobora kugira ubwo burwayi bwo mu mutwe.

Hari kandi uburwayi bwo mu mutwe buterwa no kurwara kw’imyakura y’ubwonko, bugatuma ibice bimwe by’umutwe bikora nabi, cyangwa ibice by’umubiri ntibikore neza bigatuma umuntu arwara mu mutwe.

Dore ibyiciro bine by’ingenzi by’uburwayi bwo mu mutwe

Ibyo ni agahinda gakabije, uburwayi bw’imyakura y’ubwonko (Igicuri), uburwayi bwo mu mutwe bweruye (ibisazi), n’uburwayi bukomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Avuga ko usibye ibyuma bipima ingano y’ibiyobyabwenge mu mubiri bikagaragaza ko uburwayi bwo mu mutwe bwatewe no kubikoresha, kugira ngo umenye ko umuntu arwaye mu mutwe bisaba kurebera ku bimenyetso agaragaza inyuma.

Agira ati “Umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe bweruye (ibisazi) uramureba ukamumenya, ariko ushobora kumucisha mu cyuma ugasanga ubwonko bwe ni buzima, ndetse n’uriya w’agahinda gakabije iyo upimye usanga ubwonko bwe ari buzima. Niyo mpamvu dukoresha ibimenyetso mpuzamahanga ngo twemeze ko umuntu arwaye mu mutwe”.

Avuga ko nk’umuntu ufite amahane adasanzwe, ufite akajagari muri we, guhubuka mu byo akora no kutumvikana n’abandi (mood disorder), nabwo ari uburwayi bwo mu mutwe bushobora gukura bukaba uburwayi bwo mu mutwe bweruye.

Abantu hafi ya bose bafite uburwayi bwo mu mutwe

Dr. Kalisa avuga ko muri rusange abantu bose bavuka nta bibazo byo mu mutwe bafite, usibye ibyaturuka ku nzira yo kuvuka, naho ubundi bibafata bamaze kugera ku Isi.

Nyamara ngo mu by’ukuri nta n’umuntu wuzuye 100%, ariko hari ibipimo bigenderwaho ngo umuntu byitwe ko ari muzima, birimo kuba amenya ikizira, kumenya gukora neza ibitabangamiye abandi no kumeya gukoresha neza amarangamutima.

Agira ati “Abahanga bagaragaza ko nta muntu muzima ubaho ariko hari ibipimo bifatika bigenderwaho ngo hemezwe umuntu muzima n’urwaye, ni nabyo tugenderaho tuvura dukurikije ibimenyetso biranga buri kiciro cy’umurwayi”.

Yongeraho ati “Buriya n’iyo umuntu agenda azamura ikoti, agenda yireba mu ndorerwamo yisiga ibintu ku minwa mu modoka kandi yavuye mu rugo yirebye, buriya nabwo ni ubusembwa”.

Hari ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe abantu bitera

Dr. Kalisa avuga ko ibibazo by’amakimbirane mu miryango ari kimwe mu bitera uburwayi bwo mu mutrwe bw’agahinda gakabije, kandi ibyo bishobora kwirindwa kuko hari amakimbirane atari ngombwa ashobora kwirindwa.

Avuga ko amakimbirane y’umugabo n’umugore atera ingaruka zo gutuma abana bangirika bagahungabana cyangwa bakarwara agahinda gakabije, aho ubwonko bw’abana butabasha kwihanganira ibyo bubona iwabo.

Avuga ko umubare munini w’abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, babiterwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, hagakurikiraho amakimbirane mu miryango, hagakurikiraho ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Agira ati “Buri munsi abantu babwirwa ko ibiyobyabwenge ari ikibazo ariko ugasanga abantu barabikoresha ku buryo bw’igipimo kirenze binabaviramo ingaruka kandi babizi. Amakimbirane nayo ni uko ateza ingaruka zikomeye mu muryango bikazageza no ku buzima bwo mu mutwe”.

Asaba ko habaho ubukangurambaga mu nzego zose mu kwitwararika mu kureka amakimbirane, kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kugira ngo bamenye ingaruka zabyo ku buzima bwo mu mutwe.

Yongeraho ko nko ku bitaro bya Kabgayi, abarwayi bo mu mutwe bakira ku mwanya wa mbere haza abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bweruye (ibisazi) bifata nka 35%, uburwayi bufata imyakuru (bufata imitsi yo mu bwonko) buri kuri 30%, ihungabana rikaza ku 10% by’abaza kwivuza.

Avuga kandi ko hari abandi baza kwivuza bakomatanyije uburwayi, aho nk’umuntu aza arwaye mu mutwe kubera ibiyobyabwenge bikomatanyije n’uburwayi bwo mu mutwe bweruye, cyangwa uburwayi bwo mu mutwe bweruye bukomatanyije n’uburwayi bwafashe imyakuru y’ubwonko (Igicuri), abo bakaba bari kuri 15%.

Avuga ko abantu bakwiye kwirinda indwara zo mu mutwe aho bishoboka, aho bidashoboka bakihutira kuvuza abarwayi kuko hari ibivurwa bigakira, no kurwanya akato ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzatubarize doctor umuntu wabaswe nibiyabyo bwenge yabinywa agahinduka nkumuntu ufite uburwayi bwomumutwe hakorwa iki? Ngiyomyitwatire ihinduke

Dendo yanditse ku itariki ya: 14-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka