Muhanga: Ababyeyi batajyana abana mu mashuri barihanangirizwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko butazihanganira ababyeyi batazohereza abana ku mashuri ku gihe, kuko umunani uruta byose ari ishuri ry’umwana, dore ko kutohereza abana ku ishuri biri mu bitera ubuzererezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko nyuma y’itangira ry’amashuri, hazakorwa imikwabu hirya no hino mu masoko n’ahandi abana bakunze koherezwa, ababyeyi b’abana bazafatwa bakaba bazabihanirwa.

Kayitare avuga ko ubukangurambaga bwo gusubiza abana ku mashuri, bugamije kurwanya ibyaha bikorerwa abana, harimo no kubarinda ubuzererezi bukomoka rimwe na rimwe ku mibanire y’abagize umuryango.

Avuga ko kugira ngo hubakwe umuryango utekanye kandi ushobotse, bisaba ko abagize umuryango bafatanyiriza hamwe iterambere ryawo, harimo no gufasha abana kujya ku mashuri, gukumira ibyaha mu bana, no gukumira ingaruka bashobora guhura nazo zikomoka kuri ibyo byaha.

Agira ati “Mu mirenge igize umujyi wa Muhanga niho usanga hari ikibazo cy’abana batitabwaho n’ababyeyi, kubera ko ababyeyi babo bahugira mu gushakisha imibereho ntibabahe umwanya wo kubumva no kubakebura aho batangiye kwitwara anabi”.

Asaba ababeyi kwirinda amakimbirane mu miryango kuko bayigisha abana bagakurana umuco wo kwitwara nabi, abana nabo akabasaba kwemerera ababyeyi babo bakabarera kuko ubufatanye bw’umwana ari ngombwa.

Avuga ko umubyeyi utajyanye umwana ku ishuri, agomba guhanwa kuko n’ubwo abayobozi batakunda abana b’abandi kurushaho, ubuyobozi bufite inshingano zo kureberera uburenzganzira bw’abana.

Agira ati, “Igihe cyose umwana utamwohereza gushaka ikizamutunga, azakura muryana, umubyeyi ufite umwana utajya kwiga akurikiranwa n’amategeko, gukena kwawe ntibikuraho uburenganzira bw’umwana wawe. Niba hari ibikoresho bibura, ni ngombwa kujyana umwana ku ishuri ubundi ubuyobozi bukagufasha”.

Agira ati “Nituza mu isoko ry’ahantu rukana tugasangayo abana ntabwo ari bo tuzahana ahubwo tuzahana umubyeyi, ntihagire umuntu udutenguha, ntihagire unsaba gufata umwanzuro ungoye, nimudufashe abana bajye kwiga ibindi tuzabiganire nk’ababyeyi n’ubuyobozi”.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko kumvira inama z’abayobozi bakohereza abana ku mashuri ari ukureba imbere no guharanira iterambere ry’Igihugu cy’ejo hazaza, kuko umwana wagiye ku ishuri aba arimo gutegura inzira y’iterambere.

Umwe mu babyeyi agira ati “Umwana akwiye guhabwa uburenganzira bwo kwiga nk’uko nawe ababyeyi babuguhaye, ababyeyi bakorere imiryango yabo bahe abana amahirwe yo kujya kwiga kugira ngo umwana nava kwiga abone amafunguro”.

Meya Kayitare yavuze ko ataba ari byo gukemura ikibazo gito uteza ikinini
Meya Kayitare yavuze ko ataba ari byo gukemura ikibazo gito uteza ikinini

Rwakana Alphonse avuga ko muri iyi minsi ubutaka bugenda buba buto ku buryo nta kundi umubyeyi yakwita ku mwana, usibye kumwohereza ku ishuri aho azabona umunani w’igihe kirekire.

Agira ati “Umwana wamuhaye ubumenyi bwo kwiga nibyo bya mbere, none se yazamara iki cyangwa yazafasha ate ababyeyi cyangwa n’abo azabyara, njyewe ndi n’umuyobozi w’isibo abana nzabajyana ku mashuri ninshaka nzaserere n’ababyeyi babo”?

Mu rwego rwo gukomeza gufasha mu burere bw’abana, ubuyobozi busaba ababeyi kohereza abana ku ishuri, abadafite ubushobozi bakabwegera bukagira ibyo bubafasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka