Hari ibibazo byo mu mutwe bishobora kwirindwa - Impuguke

Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe zitangaza ko hari ibibazo biteza uburwayi bwo mu mutwe bishobora kwirindwa, birimo amakimbirane yo mu miryango n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ibitaro bya Caraes ni byo byakira benshi mu bafite uburwayi bwo mu mutwe
Ibitaro bya Caraes ni byo byakira benshi mu bafite uburwayi bwo mu mutwe

Bitangajwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzimamu mu Rwanda, itangaje ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byugarije Abanyarwanda bishingiye ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irikorerwa abana n’indwara zidakira.

Muganga ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ku bitaro bya Kabgayi, Dr. Kalisa Innocent, avuga ko muri izo ndwara zo mu mutwe hiyongeraho n’izikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyangwa iziterwa n’uburwayi bw’imyakura.

Naho ku bijyanye n’izo abantu bashobora kwirinda, avuga ko amakimbirane y’umugabo n’umugore atera ingaruka zo gutuma abana bangirika bagahungabana, cyangwa bakarwara agahinda gakabije, aho ubwonko bwabo butabasha kwihanganira ibyo bubona iwabo nyamara ngo bishobora kwirindwa.

Agira ati “Abantu hari ibyo bashobora kwirinda birimo amakimbirane mu miryango, kuko atuma abagize umuryango bahura n’ikibazo cy’ihungabana n’agahinda gakabije. Ibiyobyabwenge nabyo bishobora kwirindwa kuko nabyo byangiza imitekerereze ya muntu”.

Asaba ko habaho ubukangurambaga mu nzego zose mu kwitwararika mu kureka amakimbirane, kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuko n’ubundi ingaruka zabyo ku buzima bwo mu mutwe zizwi.

Agira ati “Hakenewe ubukangurambaga buhuriweho n’impande zitandukanye, zaba iza Leta, abihaye Imana n’itangazamakuru, kuko hari aho usanga badafite amakuru ku buzima bwo mu mutwe, cyangwa abayafite ugasanga ntakintu ababwiye”.

Dr. Kalisa avuga ko nko ku bitaro bya Kabgayi, abarwayi bo mu mutwe bakira ku mwanya wa mbere haza abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bweruye (ibisazi) bifata nka 35%, uburwayi bufata imyakuru (bufata imitsi yo mu bwonko) buri kuri 30%, ihungabana rikaza ku 10% by’abaza kwivuza bafite ibibazo byo mu mutwe.

Avuga kandi ko hari abandi baza kwivuza bakomatanyije uburwayi, aho nk’umuntu aza arwaye mu mutwe kubera ibiyobyabwenge bikomatanyije n’uburwayi bwo mu mutwe bweruye, cyangwa uburwayi bwo mu mutwe bweruye bukomatanyije n’uburwayi bwafashe imyakuru y’ubwonko, (igicuri) abo bakaba bari kuri 15%.

Naho ku bibazo byo mu mutwe biterwa n’amakimbirane mu miryango bivamo agahinda gakabije, ngo gashobora kuba gakomatanyije n’uburwayi bwo mu mutwe bweruye cyangwa agahinda gakabije kagateza uburwayi bw’imyakura.

Mu Rwanda ubushakashatsi bugaragaza ko urubyiruko rungana na 10.2% ruri hagati y’imyaka 14-18 n’rungana na 17.2% ruri hagati y’imyaka 19-25 rwahuye n’ikibazo cyo mu mutwe, byose bishingiye ku mpamvu zirimo n’izishobora kwirindwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka