Muhanga: Batangiye imyiteguro yo kugaburira abiga mu mashuri abanza

Ibigo by’amashuri abanza mu Karere ka Muhanga byatangiye kwitegura uko bizajya bigaburira abanyeshuri biga mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu, aho byatangiye gusiza ahazubakwa ibikoni byo gutekeramo.

Ababyeyi batangiye umuganda wo gusiza ahazubakwa igikoni kuri GS Gitarama
Ababyeyi batangiye umuganda wo gusiza ahazubakwa igikoni kuri GS Gitarama

Mu gihe imirimo yo gutegura ahazubakwa ibikoni ikomeje kandi, ibigo by’amashuri bisabwa gutangiza iyi gahunda aho bishoboka abana bagatangira kugaburirwa, bigizwemo uruhare n’ababyeyi mu gihe inkunga ya Leta itaraboneka.

Ababyeyi bagaragaza ko iyi gahunda ari nziza kuko izatuma abana biga muri iyo myaka badata igihe basubira gushaka amafunguro iwabo saa sita, ahubwo bakabona igihe gihagije cyo kuruhuka muri ayo masaha kugira ngo basubire mu ishuri bameze neza.

Ibikoni 74 ni byo biteganyijwe kubakwa kuri buri kigo cy’amashuri abanza kitagiraga igikoni hubakwa kimwe, mu gihe ibindi bigo bizakoresha ibikoni bisanzwe bitekera abana biga mu mashuri yisumbuye ku bigo by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12.

Kugaburira abana biga mu mashuri abanza ni gahunda ya Leta y’ishoramari rishingiye ku bumenyi, hakemurwa ibibazo ku bana bataha bajya gushaka amafunguro iwabo biga kabiri ku munsi bikaviramno bamwe kutagaruka ku masomo.

Hari kandi kuza bananiwe cyangwa rimwe na rimwe abataha kure bakirirwa ku ishuri kubera ko batabasha kujya kurya ngo banagaruke, ibyo bikiyongeraho gusubukura amasomo bananiwe.

Singiza Theoneste urerera ku Rwunge rw’amashuri rwa Gitarama (GS Gitarama) ahatangiye gusizwa ikibanza, avuga ko abana babo batazongera gukora ingendo ndende bajya gushaka amafunguro bakaba biyemeje gutanga inkunga yabo.

Umubyizi wa buri mubeyi ubarirwa agaciro k'amafaranga bakajya basimburana uko bakora bitewe n'umwanya babonye
Umubyizi wa buri mubeyi ubarirwa agaciro k’amafaranga bakajya basimburana uko bakora bitewe n’umwanya babonye

Agira ati “Ndashishikariza ababyeyi bagenzi banjye gushyigikira iki gikorwa tukakigira icyacu kuko bifitiye akamaro abana bacu kuba batazajya bakora ingendo ndende basubira gushaka amafunguro mu ngo, ahubwo baze dukore vuba igikorwa gitangire”.

Ni igitekerezo ahuriyeho na mugenzi we Ntaganira Emmanuel, ugaragaza ko yishimira kuba abana bagiye gufatira amafunguro ku ishuri, akifuza ko hanarebwa uburyo abana bakomoka mu miryango idafite ubushobozi bwo kubonera abana amafunguro bazajya bafashwa abana babo ntibabwirirwe.

Agira ati “Byose ntabwo twabitega gusa kuri Leta kuko ni twe byose bivaho bijya muri Leta yenda ubushobozi na bwo izabushaka, ariko birakwiye ko abana bafite ikibazo cyo kubura ubushobozi twazajya tugira icyo twigomwa ntibicirwe n’inzara ku ishuri tukitanga tukabafasha”.

Umuyobozi wa (GS Gitarama) Mukanyandwi Fausta, avuga ko hakomeje kugaragara ikibazo cy’abana batabona ubushobozi bwo kubona amafunguro ku ishuri ku biga mu mashuri yisumbuye, ku buryo kizanigaragaza mu biga mu mashuri abanza bazaba batangiye gufata amafunguro.

Icyakora ngo ibyo ntibyaca intege kuko ababyeyi bashobora no gukora imirimo itandukanye nk’inkunga yo kubonera abana amafunguro, kandi hari n’icyizere cy’uko Leta izatera inkunga gahunda yo kurya ku ishuri ku bana biga mu mashuri abanza.

Agira ati “Ni byo koko icyo kibazo na n’ubu kirigaragaza abana bose ntibarabasha kwishyura amafunguro bafatira ku ishuri, birasaba gukomeza gukora ubukangurambaga nibura ababyeyi babonera abana ubushobozi bo bakabikora yenda tugasigarana icyo cyo kureba uko abana bakennye na bo batavutswa amahirwe yo kubona amafunguro”.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere Muhanga Ibangaryayo Emmanuel, avuga ko gahunda yo gufata amafunguro ku mashuri abanza yateganyijwe mu rwego rwo kurushaho kongera ireme ry’uburezi.

Avuga ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare rw’ingenzi mu burezi bw’abana babo batanga igice cy’ibyo basabwa, mu gihe Leta na yo izana ibyo yateganyije hagamijwe kunoza gahunda y’uburezi bugizwemo uruhare n’ababyeyi b’abana.

Mukanyandwi avuga ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga ababyeyi bakishyurira abana amafunguro ku ishuri
Mukanyandwi avuga ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga ababyeyi bakishyurira abana amafunguro ku ishuri

Agira ati “Iyo ufashe umushinga wo kubyara uba ugomba no kuzarera, Leta ifite ibyo izatanga ariko n’umubyeyi akwiye kuzana uruhare rwe bagatanga imisanzu cyangwa ubundi bushobozi bafite abantu bishatsemo ibisubizo bizagenda neza, kandi n’imbogamizi zizagenda zigaragara tuzagenda tuzikemura dufatanyije”.

Ubusanzwe Leta itanga amafaranga 56 ku mwana wiga mu mashiri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 ngo abone ifunguro saa sita, ubu hakaba hataragenwa ingano y’amafaranga azatangwa kuko bikorwa bimaze kuganirwaho n’ababyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka