Amajyepfo: Amacumbi y’ibitaro by’Intara azatuma haboneka abaganga b’inzobere

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko kubakira amacumbi abakozi b’Ibitaro by’Intara bya Ruhango bizareshaya abaganga n’inzobere kandi serivisi zihabwa abagana ibitaro zikarushaho kunoga.

Ibitaro bya Kinazi byaruzuye birakora ariko nta macumbi bifite ku bakozi
Ibitaro bya Kinazi byaruzuye birakora ariko nta macumbi bifite ku bakozi

Ibitaro bya Kinazi byashyizwe ku rwego rw’Intara kugira ngo byakire abafite uburwayi burenze ubushobozi bw’ibitaro by’uturere mu Ntara y’Amajyepfo, ariko kutagira amacumbi bigatuma bitabona abaganga b’inzobere muri serivisi zo kuri urwo rwego kuko biri mu cyaro kandi nta macumbi y’abaganga bifite.

Ibitaro bya Kinazi byakira nibura abarwayi ibihumbi 240 ku mwaka mu Ntara y’Amajyepfo baturuka mu Ture twa Ruhango, Nyanza, Kamonyi ndetse na Muhanga, bikaba biri ku rwego rw’Intara aho abarwayi bakeneye serivisi zihariye bahoherezwa, ariko bikaba byari bifite ikibazo cy’amacumbi y’abakozi bigatuma abaganga b’inzobere batitabira kujya kubikoraho.

Umuyobzozi mukuru w’Ibitaro by’Intara bya Ruhango Dr. Namanya William, avuga ko ibyo bitaro kugeza ubu bifite abaganga bavura mu buryo rusange 10 (General Practitioners) n’abaganga batanu b’inzobere (Specialists), mu gihe aba ba nyuma hakenewe nibura 12.

Dr. Namanya avuga ko imwe mu mbogamizi zatumaga aba baganga bataza gukora i Kinazi ari imiterere y’ibitaro biri mu cyaro kandi nta macumbi yo ku rwego rw’abaganga ahari, bigatuma serivisi batanga zitanogera neza ababigana.

Ibitaro bifite inyubako zibereye ijisho
Ibitaro bifite inyubako zibereye ijisho

Agira ati “Usibye ibikoresho bimwe na bimwe bitaraboneka n’abaganga badahagije, ibi bitaro biri ku rwego rw’Intara kandi biteganyijwe gutanga serivisi zagutse kandi zihariye kurusha izitangirwa ku bitaro by’uturere mu rwego rwo gufasaha abaturage b’Intara y’Amajyepfo”.

Arongera ati “Izi nyubako z’amacumbi zizakemura ikibazo cy’abakozi batahaga Nyanza, Rungo na Muhanga, bigatuma badatanga serivisi nziza kubera kutegera abarwayi, amacumbi niyuzura bizakemura icyo kibazo cy’abakozi kuko azaba ari hafi yabo”.

Nta gushidikanya ko amacumbi azarushaho gutuma ibitaro by’Intara bikora neza

Guverineri w’Inta y’Amajyepfo Alice Kayitesi washyize ibuye ry’ifatizo ku nyubako z’amacumbi y’Ibitaro bya Kinazi, avuga ko kuba nta macumbi yari ahari byatumaga abaganga bakenewe batitabira kuza kuhakora kuko bigoye ntaho bafite bataha.

Guverineri Kayitesi avuga ko kubaka amacumbi bizatuma ibitaro byo ku rwego rw'Intara bitanga serivisi zinoze kurushaho
Guverineri Kayitesi avuga ko kubaka amacumbi bizatuma ibitaro byo ku rwego rw’Intara bitanga serivisi zinoze kurushaho

Agira ati “Twagiraga ibibazo by’abaganga bahora bagera hano bagahita bahava kuko nta macumbi bagahora bashikagurika, bataha hirya no hino, wasangaga kandi kuhohereza abarwayi bidakorwa neza nubwo bahaza, ariko turifuza ko ibi bitaro bitanga serivisi nziza zirimo no kubaga ku buryo abaturage baza bakurikiye serivisi ku buryo batajya ahandi”.

Guverineri Kayitesi avuga ko inzu 23 zubatse mu buryo bw’inzu ebyiri muri imwe n’inzu enye muri imwe ari zo zigiye guhita zitangira kubakwa zikazatuzwamo abakozi b’ibitaro b’ingenzi barimo n’umuyobozi w’ibitaro, bikaba biteganyijwe ko azubakwa mu myaka itatu atwaye asaga miliyoni 200frw.

Agira ati “Ibi bitaro biri mu cyaro ku buryo ibikorwa remezo byo gucumbikira abaganga bitari bihagije kuko n’abashaka amacumbi baburaga aho bacumbika kuko n’abikorera batigeze batekereza kubaka amacumbi aberanye n’abaganga bo ku rwego rw’ibi bitaro, ubwo rero amacumbi niyuzura tuzarushaho guha abaturage serivisi zinoze”.

Abaganga bagiye gutuza kandi bakore neza kubera kubakirwa amacumbi

Abaganga bakora ku bitaro bya Kinazi bemeza ko gukora bataha hanze y’ibitaro byatumaga badaha abaturage serivisi nziza uko bikwiye, kuko igihe bakenerewe batabashaga kuboneka kuko babaga batashye nko muri Nyanza na Muhanga, kandi akazi k’ubuvuzi katagira amasaha karangiriraho.

Sibomana Charles uhagarariye abaganga bo ku Bitaro by’Intara bya Ruhango, avuga ko akigera ku kazi mu myaka itatu ishize byamugoye kubona icumbi kandi yanabona inzu agasanga itajyanye n’imibereho y’umuganga.

Inyubako ziracyari nshya kandi zishobora kuzongerwa uko hakenerwa serivisi zitandukanye
Inyubako ziracyari nshya kandi zishobora kuzongerwa uko hakenerwa serivisi zitandukanye

Agira ati “Kwa muganga akazi ni amasaha 24/24 usanga bigoye kuba umuntu atuye hirya no hino ku buryo no kumushakisha aho atuye habaye nk’ikibazo nijoro biba ikibazo, waba unahazi umuganga ntube wamenya izindi gahunda yafashe, kuko aba yibereyeho mu buzima utamenya ubwo ari bwo”.

Ati “Ibyo byabaga ikibazo kuri serivisi zihutirwa kuko n’iyo byasabaga ko imodoka ijya kumutwara byasabaga igihe kinini, ibaze nk’utuye Kigali cyangwa Huye agakora ataha wasangaga ataza no gukora hano kubera ko yakora ahomba agahitamo gukora hafi hari ubuzima bworoshye”.

Ibitaro bya Kinazi byubatswe ku mpano Perezida wa Repuburika Paul Kagame yageneye abatuye ku Mayaga bagorwaga no gushaka serivizi z’ububuzima kure, kutagira amacumbi y’abaganga b’inzobere bikabangamira serivisi ababigana bakenera.

Biteganyijwe ko nibura abaganga b’inzobere bakibura ngo serivisi z’Ibitaro by’Intara y’Amajyepfo bya Ruhango bikore neza bazaba bageze ku bitaro mbere y’ukwezi k’Ukuboza 2020, inyubako zikazakomeza kuboneka uko ubushobozi bugenda buboneka, ubu hakaba hatangiye imirimo yo gusiza ahazubakwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane Kdi nukuri ibi bitaro ubonako bishoboye Kdi bitanga service nziza cyane utitaye aho biharereye

Elie yanditse ku itariki ya: 19-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka