Mu gitondo cyo kuri iyi wa gatatu tariki 16/07/2014, uruganda Cristal Bottling Company rukora imitobe, amazi ndetse n’imiheha ruherereye mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera rwari rufashwe n’inkongi y’umuriro ariko umuriro bawuzimya utarafata amazu.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata mu karere ka Bugesera rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha bwasabiraga ifungwa ry’agateganyo uwitwa Nsengiyumva Claude utuye mu murenge wa Mwogo akaba akurikiranyweho kwica Ndayambaje Naheza Jean de Dieu, wamuragiriraga inka.
Ubushobozi buke bwa bamwe mu bahinzi b’umuceli mu gishanga cya Rurambi mu karere ka Bugesera badashobora kuringaniza imirima yabo ni imwe mu nzitizi zituma iki gishanga kihingwa bigatuma 1/3 cy’ubuso aricyo kibyazwa umusaruro.
Kuri ubu abaturage batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga mu karere ka Bugesera bamaze icyumweru batangiye kubona amafaranga y’ingurane z’imitungo yabo, nyuma y’igihe kitari gito amaso yaraheze mu kirere.
Umwana w’imyaka ine na nyina witwa Uwimbabazi Louise bajyanwe mu bitaro bya ADEPR Nyamata, nyuma yo guterwa icyuma n’umugabo washakanye na nyina witwa Ndayizeye Jean De Dieu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 11/7/2014.
Ubwo abahoze mu mutwe wa local defense force mu karere ka Bugesera basezererwaga, tariki 09/07/2014, bamwe muri bo batangaje ko mu myaka 20 bari bamaze bakora ako kazi hari ibyo bungukiyemo, bakaba kandi ngo bagiye gukomeza kubibungabunga.
Kanyanduga Serge w’imyaka 38 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanywa amabuye y’agaciro apima ibiro 347 mu mudoka yari atwaye agiye kuyagurisha mu mujyi wa Kigali.
Karambizi Vincent na Niyonzima Ephrem tariki 09/07/2014 bafatiwe mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bafite amakaziye y’inzoga za Amstel Bock nini n’into zifite agaciro k’amafaranga angana n’ibihumbi 245.
Umuhinzi mworozi Nzigira Pascal wo mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera ashishikariza abandi baturage guhinga urutoki avuga ko yatangiye ahingira abandi none kuri ubu akoresha abakozi 34 mu rutoki, akinjiza amafaranga asaga ibihumbi 500 buri kwezi.
Mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi wo kwibohoza byabereye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, umuyobozi w’akarere Rwagaju Louis yasabye abaturage gushyira imbaraga mu gukorera hamwe, kugira ngo bagere ku iterambere rirambye.
Abahinzi b’umuceri bo mu makoperative atandukanye akorera mu karere ka Bugesera bashinja ubuyobozi bw’abo ko bwagiranye amasezerano n’uruganda Mayange Rice meal butababwiye none rukaba rutanga amafaranga make bikaba bigiye gutuma bahomba.
Mugitondo cyo kuwa 4/7/2014 mu masaha ya saa kumi nebyiri za mu gitondo, mu gishanga cy’umwesa kiri mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, hatoraguwe umurambo w’umwana witwa Ndayambaje Jean de Dieu ufite imyaka 20 y’amavuko.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera barasaba ko hakubakwa urwibutso ku ruzi rw’Akagera ahajugunywe Abatutsi batabarika kugirango bajye bibukwa.
Abaturage bo mu mudugudu wa Kaboshya mu kagari ka Rurenge mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, batoraguye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade ubwo barimo gucukura itaka ryo kubumbamo amatafari.
Umugabo witwa Haguminshuti Dieudonnee yiyemeje gushora imari mu bworozi bw’inkoko zitanga inyama, aho amaze gushyiramo amafaranga agera kuri miliyoni maganatanu, kandi akaba agikomeje kwagura ibikorwa bye.
Mu karere ka Bugesera hatangirijwe gahunda igamije gutoza abana umuco wo gukaraba intoki mu bihe bitanu, yiswe The School of five, igamije ko abana bazanabitoza abo mu miryango yabo.
Abagana ikigo nderabuzima cya Kamabuye mu karere ka Bugesera basaba ko iki kigo cyasanwa mu rwego rwo kubona service nziza kandi nyinshi.
Abakecuru b’incike n’abandi bakuze bo mu karere ka Bugesera n’inshuti zabo barishimira ko bahawe umwanya bakibuka ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi, mu gikorwa cyarabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguyemo abarenga ibihumbi 45.
Mukamurara Blandine yaramukiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera asaba ko umugabo we witwa Sebatari Innocent wafunzwe azira kumukubita akamukomeretsa yafungurwa kugirango abashe kumufasha kurera abana babiri babyaranye.
Bamwe mu bitwa abakarasi bahamagaraga abagenzi muri gare ya Nyamata mu karere ka Bugesera kuri uyu wa 18/06/2014 bafashwe boherezwa mu kigo ngororamuco cya Gashora nyuma y’aho bigaragariye ko batezaga umutekano muke n’akajagari muri gare.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa, arasaba abaturage gukoresha bimwe mu biribwa bafite, mu gucyemura ikibazo cy’imirire mibi ndetse no kugira isuku kuko aribyo shingiro ry’umuryango.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda arasaba abashoramari gushora imari yabo mu bworozi bw’amafi muri icyo gihugu kuko ngo amafi afite isoko ririni kandi ryatanga inyungu mu wabikora ku buryo bw’umwuga akabyitaho uko bikwiye.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya ADEPR Nyamata mu karere ka Bugesera buratangaza ko bumaze guhomba amafaranga milliyoni 12 n’ibihumbi 600 kuva mu mwaka wa 2012 biturutse ku barwayi bambura ibyo bitaro.
Abaturage bakabakaba 300 barasaba guhabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’imirimo y’umushinga SOGEA wari ugamije gukwirakwiza amazi meza mu karere ka Bugesera, mu gihe abandi basaga ibihumbi bine bo bayahawe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Umusore witwa Niyokwizera Fabien w’imyaka 23 y’amavuko arwariye mu bitara bya ADEPR Nyamata nyuma yo gufatwa n’umuriro ku ipironi ngo abone uko yiba insinga zitwara umuriro w`amashanyarazi mu murenge wa Nyamata, akagari ka Kayumba mu karere ka Bugesera mu rucyerera rwo ku wa 8/6/2014.
Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo (Army Week) ku rwego rw’akarere ka Bugesera cyatangirijwe mu murenge wa Nyamata, kuri uyu wa 10/06/2014, hasubukurwa iyubakwa ry’amazu icyenda y’Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya, bacumbikiwe mu kagali ka Kanazi.
Kuba abaturage bo mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera basangwa mu ngo zabo maze bagasuzumwa indwara ya malariya ngo ni imwe mu ngamba yafashije mu kugabanya umubare w’abarwayi ba Marariya nk’uko byemezwa n’abashakashatsi muri gahunda yo kurandura Malaria muri uyu murenge wa Ruhuha.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, hafungiye abantu 35 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye birimo ubujura, gucuruza ibiyobyabwenge no kubinywa, guteza umutekano muke ndetse hakaba harimo n’abafashwe badafite ibyangobwa bibaranga.
Umugore utaramenyekana amazina ye uri mu kigero cy’imyaka 18 na 20 arashakishwa nyuma yo guta umwana w’ukwezi kumwe mu ishyamba riri mu mudugudu wa Ruduha mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera.
Abagabo batatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu karere ka Bugesera bakekwaho ubujura buciye icyuho, aho bibye ibicuruzwa mu iduka ry’uwitwa Bizumuremyi Jean Baptiste ucururiza mu murenge wa Nyamata.