Bugesera: Umwana w’imyaka 4 na nyina bari mu bitaro nyuma yo guterwa icyuma

Umwana w’imyaka ine na nyina witwa Uwimbabazi Louise bajyanwe mu bitaro bya ADEPR Nyamata, nyuma yo guterwa icyuma n’umugabo washakanye na nyina witwa Ndayizeye Jean De Dieu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 11/7/2014.

Uyu mugore n’umugabo we bari batuye mu mudugudu wa Kayenzi mu kagari ka Nyamata Ville mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Kubera ukuntu uwo mwana yarameze nabi abaganga bo mu bitaro by’akarere ka Bugesera bahise bamwohereza mu bitaro bikuru bya CHUK.

Abaturanyi b’uyu muryango baravuga ko wahoraga mu makimbirane nk’uko Mukavotsi Beatrice ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mudugudu wa Kayenzi abivuga.

Yagize ati “ Bagiye babana mu ntonganya nyinshi noneho ubuyobozi tugerageza kubatandukanya ndetse dukora inyandiko abaturage nabo bayishyiraho umukono, bageze aho barimuka bajya gutura ahandi. Nituzi rero ukuntu bongeye guhura barongera barabana.”

Mukavotsi avuga ko bagarutse mu mudugudu batangira gucuruza none ubu bakaba bari bamaze gutera imbere. Ni ubwo abaturanyi bemeza ko bari babanye nabi, Uwimbabazi Louis avuga ko nta makimbirane yari afitanye n’umugabo we.

Ati “ Ni nzoga yari yanyoye nizo zabimukoreshaga ubundi twari tubanye neza nta kibazo.”

Hagati aho Ndayizeye Jean De Dieu ushinjwa gutera icyuma umwana na nyina ari mu maboko ya polisi kuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera. Uyu mugabo akomoka mu Burundi, yari amaze igihe gito aje mu Rwanda ari naho yashakiye umugore.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka