Nyamata: Umugabo ushinjwa kwica umushumba we yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata mu karere ka Bugesera rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha bwasabiraga ifungwa ry’agateganyo uwitwa Nsengiyumva Claude utuye mu murenge wa Mwogo akaba akurikiranyweho kwica Ndayambaje Naheza Jean de Dieu, wamuragiriraga inka.

Nyakwigendera ubusanzwe akomoka mu murenge wa Mayange, tariki 04/07/2014 nibwo umurambo w’uyu musore we watoraguwe mu gishanga cya Mwesa, ubonywe n’abarobyi nko mu kirometero kimwe uvuye mu rugo rw’uwo yaragiriraga inka. Umurambo ukaba wari ufite ibikomere.

Umushinjacyaha yasobanuriye urukiko ko urupapuro rwa muganga rugaragaza ububabare Nyakwigendera yagize igihe yakubitwaga bikamuviramo urupfu kandi ko urwo rupapuro rwa muganga rugaragaza ko mu bihaha bya nyakwigendera nta mazi yagezemo mu gihe ubundi iyo umuntu yajugunywe mu mazi ari muzima amazi ajyamo.

Yagize ati “ibyo bimenyetso bya muganga biza bishimangira ubuhamya bwatanzwe n’abaturanyi ba Claude Nsengiyumva bavuga ko bamwiboneye akubita umushumba we. Ndasaba urukiko ko kubera uburemere bw’icyaha akurikiranyweho Nsengiyumva yafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza”.

Nsengiyumva Claude yahakaniye urukiko ko atigeze akubita umushumba we ko batari bigeze banatongana cyane ko ngo bari bamaranye ibyumweru bibiri gusa. Ati “tariki ya 2 z’uku kwezi nibwo nabuze umushumba wanjye, nyuma y’iminsi ibiri mpururuzwa n’abaturanyi ko umurambo we wabonetse mu gishanga cy’Umwesa”.

Nubwo ariko avuga ibi mu ibazwa mu bugenzacyaha Nsengiyumva Claude yiyemereye ko yatonganye na nyakwigendera nk’uko inyandiko yasomewe urukiko ibigaragaza. Urukiko rwavuze ko icyemezo ku ifungwa cyangwa irekurwa ry’agateganyo kizatangazwa kuwa gatanu tariki ya 18/7/2014.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka