Nyamata: Arwariye mu bitaro nyuma yo gufatwa n’amashanyarazi ubwo yari agiye kwiba insinga
Umusore witwa Niyokwizera Fabien w’imyaka 23 y’amavuko arwariye mu bitara bya ADEPR Nyamata nyuma yo gufatwa n’umuriro ku ipironi ngo abone uko yiba insinga zitwara umuriro w`amashanyarazi mu murenge wa Nyamata, akagari ka Kayumba mu karere ka Bugesera mu rucyerera rwo ku wa 8/6/2014.
Niyokwizera Fabien akomoka mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, aho arwariye mu bitaro ntabasha kuvuga, bitewe n’uko yahanutse ku ipironi mu gihe umuriro wamufataga umutwika ukuboko kw’ibumoso agiye kuzimya umuriro muri transfo kugirango abone uko yiba insinga z`amashanyarazi.
Dr. Nshimiyimana Erneste uri gukurikirana ubuzima bwe, avuga ko ngo bamwakiriye ameze nabi cyane kuko umuriro wari wamutwitse cyane ku kuboko kw’ibumoso, cyakora akavuga ko hari icyizere cy’uko yazakira, gusa ngo ni ugutegereza.
Yagira ati “nyuma yo kumwitaho turabona agenda azanzamuka kuko ubundi akigera aha yari ameze nabi cyane kuko umuriro wari wamutwitse”.

Mu karere ka Bugesera, ubujura bwo kwiba insinga zitwara umuriro w’amashanyarazi bukomeje gufata intera ndende, cyane ariko bwakabije kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2013 nk’uko bivugwa na Rutabayiro Janvier, uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (EWSA) ishami rya Bugesera.
Ati “mu mirenge ine ariyo Nyamata, Musenyi, Ntarama na Mayange; hamaze kwibwa insinga zireshya n’ibirometero bitatu n’igice. Ibyo bimaze kubatera igihombo cy’amafaranga arenga miliyoni eshanu z’amanyarwanda”.
Mu gucyemura iki kibazo ku buryo burambye, ubuyobozi bwa EWSA buvuga ko bugiye gukorana n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano ndetse n’abaturage ubwabo mu gukaza umutekano w’izi nsinga zibwa.
Ikindi ngo iri yibwa ry’insinga na ryo riri mu bituma umuriro ukunze kubura mu Karere ka Bugesera.
Kuva iki kibazo cyakwiyongera kugeza ubu, nta muntu n’umwe wari warafatiwe muri ubu bujura, cyakora ubuyobozi bwa EWSA buvuga ko uyu Niyokwizerwa Fabien namara gutora agatege azakurikiranwa akabazwa abo bafatanya kuziba, dore ko ubwo umuriro wamufataga bagenzi bari kumwe bahise biruka.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Abiba Intsinga Barakabijepe,hageho Uburyobwokubarwanya?naho,ubundibaratudindi zamwiterambere,igihugucyacucyiyemeje.Kandi Abafatwabajyebahanwabyintangarugero.
abantu bakwiriye kwirinda ibyaha kuko bibagiraho ingaruka mbi.
harya ubundi igisambo nk’iki cyangiriza ibikorwa remezo cyemerewe kwivuriza kumiti n’imisanzu y’abaturage (Mutuelle)!! Ni akumiro.