Bugesera: Umugore yasabye ko umugabo we ufunzwe azira kumukubita afungurwa

Mukamurara Blandine yaramukiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera asaba ko umugabo we witwa Sebatari Innocent wafunzwe azira kumukubita akamukomeretsa yafungurwa kugirango abashe kumufasha kurera abana babiri babyaranye.

Mukamurara avuga ko impamvu asaba umugabo we ko bamurekura ari uko atabona ubushobozi bwo kurera abana kuko we ubu ari igisenzegeri kuko umugongo we udakora neza, ibyo bigatuma atabasha gukorera abana be ngo abone ikibatunga.

Agira ati “arankubita cyane ubu ntacyo mbasha kwikorera, ejo bundi ubwo bamufungaga yari yankubise igiti ijisho yenda kurikuramo. Ubu hashize ukwezi nabwo ankubise maze nkuramo inda y’amezi arindwi umwana basanga yapfuye turamushyingura”.

Mukamurara yaje gusaba ko ikirego yatanze cyateshwa agaciro kuko atabasha kurera abana wenyine maze umugabo umufashe kubarera abahahira kuko we atabishobora.

Sebatari avuga ko akunda umugore we kuko kumukubita abiterwa n’ubusinzi, ariko akavuga ko atazongera kumutubita. Ati “byose mbiterwa n’ubusinzi, ariko sinzongera kunywa inzoga kuko arizo zibintera, erega umugore wanjye ndamukunda”.

Kuba hari abagore bahohoterwa nyuma bakagana inzego z’ubutabera basabira imbabazi abagabo babo, inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Bugesera ivuga ko batagomba kwisuzugura ahubwo ikaba ibasaba ko bagomba gukura amaboko mu mifuka bagakora badateze ko abagabo babo babatunga.
nk’uko bivugwa na.

“kuko umugabo ushobora kugukubita, ejo cyangwa ejo bundi ashobora kukwica nta mpamvu yo gukomeza kumwihambiraho, kandi amenye kwihangira imirimo yakora akabaho ndetse n’urugo rugakomera,”Uwingabiye Chantal, umuhuzabikorwa inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Bugesera.

Polisi yarekuye umugabo akaba yahise atahana n’umugore we tariki 19/06/2014, ariko ahabwa gasopo ya nyuma ko nazongera gukubita umugare we azabihanirwa bikomeye.

Imibare itangwa na polisi mu karere ka Bugesera igaragaza ko hari umugore umwe wishwe n’umugabo we muri uku kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo mugabo mumucungire hafi. Iyo umugabo asomye agahiye ni bwo yerekana uwo yanga n’uwo akunda. Ahubwo BAMUSHAKIRE IBIHANO BYO GUKORA YA MIRIMO, KU BURYO IZAJYA IVAMO AMAFARANGA YUNGANIRA WA MUGORE MU RUGO. Uwo mugore na we ave hasi ashake imibereho hakiri kare

BAZIBONERA yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

mubyukuri gukubita umugore wawe cyangwa wabandi
ntibyemewe na mategeko ibyo babyita ihohotera,ariko
uwo mugabo niba umugore we yamusabiye imbabazi ntazongere ukundi Murakoze.

nshimiyimana patrick yanditse ku itariki ya: 20-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka