Bugesera: Bagiye kubungabunga ibiyaga batera ibiti kuri hegitari zirenga 100

Mu rwego rwo kubungabunga ibiyaga mu karere ka Bugesera, barateganya gutera ibiti kuri hegitari zirenga 100, muri uyu mwaka wa 2022/2023.

Ibiti byatewe ku nkengero z'ikiyaga cya Rumira
Ibiti byatewe ku nkengero z’ikiyaga cya Rumira

Akarere ka Bugesera niko gafite ibiyaga byinshi mu Ntara y’Iburasirazuba, kuko gafite 9 bibarizwa mu mirenge itandukanye y’ako karere, mu biyaga 31 bibarizwa muri iyo Ntara.

Mu muganda rusange usoza Ukwakira wibanze ku itangizwa ry’igikorwa cyo gutera ibiti nk’uko biheruka kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, mu Karere ka Bugesera wakozwe haterwa ibiti birenga 5,000 byatewe kuri hegitari 3 ku kiyaga cya Rumira giherereye mu Murenge wa Gashora, hagamijwe kurinda isuri ariko hanabungabungwa urusobe rw’ibinyabuzima biba mu mazi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Bugesera, Eng Emile Mukunzi, avuga ko inkengero z’ikiyaga cya Rumira zateweho ibiti, zari zarateweho ibindi ariko bigenda byangirika mu buryo butandukanye, kuba Leta ifite mu nshingano kubungabunga ibiyaga n’ibindi byanya byose biherereye akaba ariyo mpamvu bahisemo kuhakorera umuganda bahatera ibiti.

Ati “Uyu mwaka turateganya gutera ibiti bigeze kuri miliyoni 1.8, ibyinshi tuzabitera ku mirwanyasuri, hari n’ibiti bivangwa n’imyaka mu buryo busanzwe twahize ko tuzatera hegitari igihumbi muri uyu mwaka”.

Hari ibiti byanyuzwaga mu mazi kugira ngo bigezwe aho bigomba guterwa
Hari ibiti byanyuzwaga mu mazi kugira ngo bigezwe aho bigomba guterwa

Akomeza agira ati “Ku bijyanye n’ibiyaga twahisemo ko tuzatera hegitari zirenga 100 ku nkengero z’ibiyaga birimo n’iki cya Rumira, ngira ngo bizaba bigeze mu biti ibihumbi 80. Iyo tubungabunga inkengero z’ikiyaga ahanini tuba dukumira ya suri ishobora kuza ikinjiramo, ariko tunabungabunga n’urusobe rw’ibinyabuzima biba mu mazi”.

Abaturage bo mu Murenge wa Gashora bitabiriye umuganda rusange, wakozwe batera ibiti ku nkengero z’ikiyaga cya Rumira, bavuga ko bagiye kurushaho kubibungabunga, kugira ngo bizabafashe guhangana n’amapfa akunze kwibasira akarere kabo, ahanini aterwa n’izuba ryinshi rikunze ku kagaragaramo.

Jeannette Nyiramajyambere avuga ko kubera iwabo hakunze kurangwa n’izuba ryinshi, ahanini bigaterwa n’uko nta biti bihari, ku buryo umuganda bahawe wo kubitera, bagiye kuwubyaza umusaruro barushaho kubibungabunga.

Yagize ati “Tugiye kubibungabunga, tubirinde amatungo tunabivomerera, urabona ko turi hafi y’ikiyaga, tuzajya tuzana utujerekani tuvomerere, kugira ngo bizatange amafu, kuko iyo duhinze imyaka n’iyo imvura yaba itaguye umuyaga wonyine utuma imyaka ya hafi aha igira ubuzima, kandi ibiti bizana imvura”.

Biyemeje kubungabunga ibiyaga batera ibiti byinshi
Biyemeje kubungabunga ibiyaga batera ibiti byinshi

John Gakwavu ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango wita ku bidukikije (RECOR), avuga ko kuba mu Murenge wa Gashobora bajya bagira ikibazo cyo kutagira ibiti no kubura imvura, bahisemo kubitera.

Ati “Uyu munsi twatangiye igikorwa cyo gutera amashyamba hano, kubera ko twasanze nta biti bihari. Dufite intego yo gutera ibiti ibihumbi 100, bizaterwa mu myaka ibiri, harimo iby’imbuto n’ibindi bitari iby’imbuto, aho iby’imbuto bizeterwa mu mirima y’amaturage mu rwego rwo kubivanga n’imyaka”.

Kuba mu Karere ka Bugesera haterwa ibiti, ariko bigakunda kwibasirwa n’imiswa kubera imiterere yako, ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko ari ikibazo cyamaze kubonerwa igisubizo, kuko bafite ibiti by’ubwoko butatu bigomba kujya biterwa, kubera ko aribyo bishobora guhangana n’ibibazo bikunze kuhagaragara byiganjemo ibyibasira ibiti.

Inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n'abaturage gutera ibiti ku nkengero z'ikiyaga cya Rumira
Inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage gutera ibiti ku nkengero z’ikiyaga cya Rumira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka