Ubusanzwe ibitaro bivura abafite ubumuga, byakoraga nk’ibyigenga, aho uwabiganaga yavurwaga akiyishyurira 100%, kuri serivisi zose yabaga yahawe, ku buryo hari benshi bitoroheraga kubona amafaranga, bitewe n’uko serivisi zikunda kuhatangirwa zihenze.
Ubwo yari mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera kuri wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022, mu muhango wo gutanga amagare y’abafite ubumuga, yatangiwe ku bitaro bya Rilima bivura amagufa, Imitisi n’Imyakura, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko Minisiteri ahagarariye yamaze kugirana amasezerano n’ibitaro bivura abafite ubumuga, kugira ngo abarwayi babagana bivuze bakoresheje mituweli.
Yagize ati “Turashimira Kiliziya Gatolika ifite ibi bitaro bya Rilima, ndetse n’ibindi bitaro byita ku bantu bafite ubumuga, ari ibitaro bya Gatagara, n’andi madini nk’ibya Gahini, nabyo byita ku bantu bafite ubumuga, n’ahandi hose mu gihugu dufite ibitaro byihariye. Tumaze kugirana amasezerano, kugira ngo n’abarwayi babagana bivuze bakoresheje mituweli, kugira ngo barusheho kubona serivisi kandi bitabavunnye”.
Umuyobozi w’ibitaro bya Rilima, Dr. Albert Nzayisenga, avuga ko bari bamaze igihe kitari gito bavugana na MINISANTE, ku minogereze yo gutanga serivisi ku barwayi ba mituweli.
Ati “Dufite inkuru nziza ko guhera ejo badusinyiye, ubu hasigaye kuvugana n’izego za mituweli muri RSSB, kugira ngo tunoze uburyo umuturage wese yabona serivisi z’ubuvuzi dutanga hano, no ku Nkurunziza na Gatagara, kandi umurwayi akishyurirwa na mituweli”.
Muri uyu muhango ku nkunga ya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ibinyujije muri MINISANTE, hatangiwemo amagare 200 y’abafite ubumuga.
Bamwe mu bafite ubumuga bahawe amagare bavuga ko agiye kurushaho kuborohereza kuko bagorwaga no kugira ibyo bakora batayafite.
Jean Baptiste Uwimana wo mu Murenge wa Mbyo, avuga ko kuba yahawe igare bigiye ku mufasha no kumworohereza kugenda.
Ati “Iri gare rigiye kujya rimfasha mu rugendo kuko nagendaga nkavunika, bituma mu mavi hagenda hagira ibibazo, kubera ko nagendaga mpfukamye nikurura, ubu ndaruhutse, nkaba nshimira Imana n’aba baduteye inkunga”.
Ambasaderi wa UAE mu Rwanda, Hazza Al Quahtani, witabiriye uyu muhango, yavuze ko igikorwa bakoze kijyanye n’indangagaciro zabo zo kwihanganirana, no kuba bafungutse ku muco uwo ari wo wose.
Yanavuze ko iwabo abantu bafite ubumuga bafite agaciro, bakeneye byinshi mu buzima kandi bashobora no kugeraho.
Ni ku nshuro ya kabiri UAE itanze amagare afasha abafite ubumuga mu Rwanda, kuko bwa mbere hari mu 2019, aho batanze amagare 72, ubu bakaba batanze 200, azasaranganwa ibitaro bitandukanye, birimo ibya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Ibya Kaminuza bya Butare (CHUB), Ibya Rilima, Inkurunziza ikorera i Gikondo, ibya Caraes Ndera n’ibya HVP Gatagara.
Amafoto: Rugema André
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|