Bugesera: Bamenye ko ‘nta buzima bwo mu mutwe nta buzima’

Mu rwego rw’ukwezi kwahariwe ubuzima bwo mu mutwe, ku wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, Umuryango GAERG, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) na Imbuto Foundation, bakoze ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe, abaturage bamenya ko ari bwo bugenga ubuzima muri rusange.

Bahuguriwe ku kwita ku buzima bwo mu mutwe
Bahuguriwe ku kwita ku buzima bwo mu mutwe

Ni ubukangurambaga bakoreye mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, aho bahuye n’abaturage batandukanye barimo n’imiryango imwe n’imwe ifite abana bafite ubumuga bwo mutwe n’ubw’ingingo, bari baje gufata ibikoresho bibafasha mu kwita kuri abo bana.

Ubwo bukangurambaga burakorwa mu rwego rw’Umushinga ‘Baho neza twite ku buzima bwo mu mutwe’ wa Imbuto Foundation, ushyirwa mu bikorwa na GAERG, mu nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Umuryango mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe’.

Ababyeyi babyaye abana bafite ubumuga butandukanye, bahura n’ibibazo binyuranye mu muryango, ku buryo bishobora no kuba intandaro yo kugira ibibazo byo mu mutwe, nk’uko byasobanuwe na Umulisa Aimée Josiane, Umukozi wa GAERG ushinzwe ibikorwa by’isanamitima n’ubudaheranwa.

Yagize ati “Nta buzima bwo mu mutwe nta buzima, ni yo mpamvu dushima Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bukunda baturage, bwashyizeho gahunda zo kwita ku buzima bwo mu mutwe”.

Umulisa Aimée Josiane, aganira n'abaturage ba Bugesera
Umulisa Aimée Josiane, aganira n’abaturage ba Bugesera

Ati “Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga yaba ubwo mu mutwe cyangwa ubw’ingingo, bakeneye inshuti z’umuryango, abaturanyi, mujye mubegera kuko bakeneye kubona ubafasha kuvuga no gusohora agahinda kabo, kuko bafite ibibazo bitandukanye”.

Umulisa yavuze ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uwo umushinga, GAERG yatanze amahugurwa ajyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, mu Mirenge ya Musenyi na Rweru mu Bugesera, abarangije guhabwa ayo mahugurwa bakaba bagomba kwibumbira mu matsinda agamije gufasha abantu bagaragaza ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe aho batuye.

Ikindi ku bakeneye ubufasha ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, GAERG yashyizeho numero itishyurwa bakwifashisha (1024).

Niyibizi Consolatrice uhagarariye serivisi ijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ku bitaro by’Akarere ka Bugesera, avuga ko ‘Nta buzima buzima dufite, tudafite ubuzima bwo mu mutwe buzima’.

Abayobozi n'abaturage bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi n’abaturage bitabiriye icyo gikorwa

Igituma avuga atyo, ngo ni uko ubuzima bwo mu mutwe bufite ikibazo n’ubundi bwose bugira ikibazo. Yasobanuye ko ku bitaro aho akora bakira abantu bari mu byiciro by’imyaka bitandukanye bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Dufite umuryango ugomba kubanza kuba muzima, kugira ngo n’abawugize bagire bagire ubuzima bwo mu mutwe bwiza”.

Mukamana Verena, umubyeyi w’imyaka 60 wahawe ayo mahugurwa yatanzwe na GAERG ku buzima bwo mu mutwe, yavuze ko amahugurwa yamugiriye akamaro, uretse kuba yaramuvuye ubwe, ngo yanatumye ubu asigaye afasha abandi bafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Yagize ati "Muri aya mahugurwa nahawe, namenye ko umuntu ashobora kuba agendana ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe atabizi. Nihereyeho nagiraga ikibazo cy’agahinda gakabije, nkaba ndi mu murima mpinga nkisanga ndimo ndira kubera kwitekerezaho, kandi nkumva nta muntu nabwira ikibazo cyanjye. Ubu namenye ko agahinda nagiraga ari ikibazo, ngomba kwegerana n’abandi tukaganira ibibazo mfite nkabivuga kuko hari ubwo nakubwira ikibazo, ukaba wamfasha kugikemura".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musenyi, Kazungu Innocent, aha impanuro abaturage zirimo kwirinda ibyakwangiza ubuzima bwo mu mutwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi, Kazungu Innocent, aha impanuro abaturage zirimo kwirinda ibyakwangiza ubuzima bwo mu mutwe
Bamenye ko nta buzima bwo mu mutwe nta buzima, basabwa kubwitaho
Bamenye ko nta buzima bwo mu mutwe nta buzima, basabwa kubwitaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka