Bugesera: Bagiye gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 3,500

Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, buravuga ko bafite gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka (Agro Forestry), kuri hegitari 3500 kugera mu mwaka wa 2024.

Bahagurukiye kongera ubuso buteyeho ibiti bivangwa n'imyaka
Bahagurukiye kongera ubuso buteyeho ibiti bivangwa n’imyaka

Kuri ubu ibiti bivangwa n’imyaka biteye ku buso bugera 7,500 muri ako karere, bwiyongeraho ibiteye ku buso buhuje, hegitari zigera 1200, kuri ibi kandi hiyongeraho ishyamba rya gakondo rya Gako, hamwe n’iryo muri RICA, riteye ku buso bwa hegitari 1350, ariko ubuteyeho ibiti bya gakondo, bukaba ari hegitari zigera kuri 600.

Jean Damascène Sijyenibo, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Bugesera, avuga ko kugera muri 2024, bafite gahunda yo gutera ibiti ku buso bwa hegitari zigera 3500.

Ati “Kugera muri 2024, dufite gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bugera kuri hegitari 3500, dusigaje gukora imyaka ibiri. Muri iki gihembwe cya 2023 A na 2024 A, ubwo hazaba ari muri 2023 mu kwezi kwa 10, tubona neza ko bizagerwaho kuko uyu mwaka ARCOS, izadufasha gutera kugera kuri hegitari 1000, ku 3500 dufite”.

Akomeza agira ati “Hakiyongeraho n’umushinga wa Terepa, ni umishinga munini w’Intara y’Iburasirazuba, uzatera hegitari zigera 1000 muri uno mwaka. Bazatangira gutera mu kwezi kwa kabiri, nyuma y’ibyo ARCOS izongera itere izindi mu gihembwe gitaha, bivuze ko intego dufite yo gutera ibiti bivanze n’imyaka izaba imaze kugerwaho”.

Dr Sam Kanyamibwa avuga ko bateganya gutera ibiti birenga miliyoni mu Karere ka Bugesera
Dr Sam Kanyamibwa avuga ko bateganya gutera ibiti birenga miliyoni mu Karere ka Bugesera

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango uharanira kubungabunga urusobe rw’ibidukikije n’ibinyabuzima mu muhora wa Albert (ARCOS), Dr. Sam Kanyamibwa, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, bateganya kuzatera ibiti bigera kuri miliyoni mu Karere ka Bugesera mu gihe cy’imyaka ine.

Ati “Turateganya gutera ibiti bigeze kuri miliyoni, bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ariko tukazatera n’ibindi biti bijyanye no kugira ngo bifashe abaturage, yaba mu gufata neza ubutaka, bakabitera ku miryanyasuri, yaba iby’imbunto byoroheje nk’amapapayi, ibinyomoro, marakuja na avoka, ibiti bimara igihe kirekire”.

Akomeza agira ati “Ibyo biti impamvu biterwa ni ukugira ngo bikomeze bidufashe gukurura imyuka mibi, kuko murabizi ko ibiti biduha umwuka mwiza. Muri Bugesera dufite gahunda yo kubitera kuri hegitari ibihumbi 4, kandi ni gahunda dufite no mu tundi turere, kugira ngo dukomeze turebe ukuntu twashyigikira gahunda ya Leta, kugira ngo dusane ibidukikije byacu byangiritse”.

Jean Damascène Sijyenibo
Jean Damascène Sijyenibo

Umukozi ushinzwe iterambere ry’abaturage muri ARCOS, Bernard Ndayishimiye, avuga ko uretse gutera ibiti bivangwa n’imyaka, hari n’inyungu abatuye mu Karere ka Bugesera bazungukiramo, mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ati “Abantu bose dukorana bibumbira mu matsinda yitwa inshuti z’ibidukikije, turetse wenda inyugu babona mu gutera ibiti by’imbuto ziribwa, bashyiriweho ikigega cyitwa Umusave, aho bakora imishinga babona yabateza imbere, hanyuma bakaka amafaranga yo kuyishyira mubikorwa muri icyo kigega”.

Iki kigega ngo kibafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo, aho itarizwe neza, bafashwa kubanza kuyiga, kugira ngo izababyarire inyungu, ubundi bakagurizwa amafaranga yo kuyishyira mubikorwa, aho kuri ubu ARCOS ikorana n’ingo z’abahinzi 3900 mu karere ka Bugesera, bakaba bafite intego yo kuzagera ku zirenga 7000 mu gihe cy’imyaka ine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka