Bugesera: Biyemeje kuzamura umusaruro w’ubworozi nyuma y’urugendoshuri

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umwali Denyse, avuga ko kororera mu biraro no gushyira ibiryo by’amatungo ku makusanyirizo y’amata, aborozi bakabihabwa ku ideni bakazishyura ku mafaranga akomoka ku mukamo ujyanwa ku ikusanyirizo, aribyo bizongera umukamo w’amata.

Aborozi ba Bugesera ngo bungukiye byinshi mu rugendoshuri rw'ubworozi muri Gicumbi
Aborozi ba Bugesera ngo bungukiye byinshi mu rugendoshuri rw’ubworozi muri Gicumbi

Yabitangaje ku Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, nyuma y’urugendoshuri, aborozi n’abafite aho bahuriye nabwo bo mu Karere ka Bugesera bakoreye mu Karere ka Gicumbi, hagamijwe kureba uko umukamo wakwiyongera bigafasha aborozi kwiteza imbere.

Bakigera mu Karere ka Gicumbi bakiriwe n’Umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwera Parfaite, wasobanuye ko kororera mu biraro biri mu byatumye umukamo uzamuka, ndetse n’umusaruro w’ibikomoka ku bworozi ukaboneka ku bwinshi.

Yagize ati “Inka zororerwa hano iwacu, inyinshi ni izatanzwe muri gahunda ya girinka kuko ingo 79.9% zahawe izo nka kandi zifashwe neza ziratanga umusaruro. Kororera mu biraro biri ku kigero cya 98% bigatuma haboneka amata menshi ndetse n’ifumbire, ubu dufite amakusanyirizo y’amata 24 mu Karere kose kandi amata araboneka menshi.”

Visi Meya Umwali avuga ko batekereza kujya mu Karere ka Gicumbi, ari uko bari bafite amakuru ko bafite ubworozi buteye imbere kuko bafite umukamo mwinshi, nyamara badatunze inka nyinshi.

Avuga ko mu byo bahigiye harimo kororera mu biraro no gufasha aborozi kubona ibiryo by’amatungo mu buryo buboroheye kwishyura, kandi ibi ngo bikozwe mu Bugesera naho umukamo waboneka ku bwinshi kandi bigafasha n’aborozi.

Ati “Ibiryo by’amatungo biri ku makusanyirizo kandi bitangwa ku mwenda wishyurwa ku mafaranga akomoka ku mukamo ujyanwayo, amata agezwa ku makusanyirizo binyuze mu matsinda y’abacunda bazwi bafite amasezerano n’aborozi, ikindi ni ugishyira imbaraga mu kororera mu biraro kuko bitanga umusaruro mwinshi.”

Kororera mu biraro mu Karere ka Bugesera ngo biracyari hasi bigatuma umusaruro wifuzwa mu bworozi utagerwaho. Ku munsi Akarere ka Bugesera gakusanya amata angana na Litiro 3,000 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka