Bugesera: Banki ya Kigali yahuye n’abakiriya bayo irabashimira

Abayobozi ba Banki ya Kigali (BK), kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, bahuye n’abakiriya b’iyo banki by’umwihariko abagore, batuye mu Karere ka Bugesera, mu rwego rwo kubashimira no gukomeza kwizihiza umunsi w’abagore wizihizwa muri uku kwezi kwa Werurwe.

Abakiriya ba Banki ya Kigali bahawe ishimwe
Abakiriya ba Banki ya Kigali bahawe ishimwe

Mu biganiro bagiranye na BK, abo bakiriya bayo bashimye uburyo iyi banki idahwema kubafasha mu bikorwa byabo bitandukanye byo kwiteza imbere, ariko banasaba ubuyobozi bwayo ko bwabafasha bukabashyirira amasezerano bagirana mu rurimi rw’ikinyarwanda, by’umwihariko ay’inguzanyo, kubera ko hari benshi badasobanukiwe neza ururimi rw’Icyongereza ayo masezerano yanditsemo.

Uhagarariye urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Bugesera ari na we wari uhagarariye abakiriya ba BK muri uyu muhango, Johana Asiimwe, yavuze ko kuba amasezerano bagirana na Banki aba ari mu rurimi rw’Icyongereza bituma hari ibyo badasobanukirwa.

Yagize ati “Nyakubahwa muyobozi turagusaba ko amasezerano umucuruzi agirana na Banki azajye aba mu Kinyarwanda. Ni ibintu abakiriya benshi batubwira ko badasobanukirwa n’ayo masezerano, kuko iyo bicaye imbere y’umukozi wa BK bagenda bamuciramo muri macye, bakamubwira ariko murabona ziriya mpapuro zose nta wazisobanura ngo azirangize, byaba byiza amasezerano abaye ari mu Kinyarwanda”.

Undi mukiriya wa BK witwa Alice Akimana akaba ari rweyemezamirimo mu Karere ka Bugesera, yagize ati “Haba harimo impapuro nyinshi, izo mpapuro zose kuzifata ukazisoma, hari n’abatabisoma uvuga uti jyewe banyemereye amafaranga runaka ukareba umubare w’amafaranga ugasinya, ibindi ntubisome, kuko ikigushishikaje akenshi aba ari amafaranga bakwemereye akaba ari yo usinyira. Abenshi ntabwo bafata umwanya wo kubisoma, kuko batabizi”.

Uretse amasezerano umucuruzi agirana na Banki, abakiriya ba BK banasabye ko bagabanyirizwa inyungu yishyurwa ku nguzanyo kugira ngo birusheho kubafasha kwiteza imbere.

Dr. Diane Karusisi uyobora BK, yavuze ko biteguye gukorana neza n'abakiriya babo
Dr. Diane Karusisi uyobora BK, yavuze ko biteguye gukorana neza n’abakiriya babo

Asubiza ikibazo kijyanye n’amasezerano atari mu Kinyarwanda, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko biteguye gukorana neza n’abakiriya babo by’umwihariko abagore kuko icyo bagamije ari ukubafasha mu iterambere ryabo.

Ati “Twiteguye gukorana namwe, gukomeza kuganira, kumva imbogamizi zanyu. Twumvise imbogamizi y’impapuro z’inguzanyo zanditse mu Cyongereza, ibyo ni ibintu byoroshye cyane rwose. Ikindi twumvise ni inyungu iri hejuru, muri iki gihe ku isi hose hari ikibazo cy’inyungu ku nguzanyo iri hejuru, hari amabanki y’i Burayi muri Amerika yamaze guhomba kubera ko inyungu zagiye hejuru cyane, ariko kubera ko abagore tumaze kubona ko bakora neza bajye bigirira icyizere basabe ko bagabanyirizwa na byo rwose byakorwa”.

Abagore bose bitabiriye uyu muhango basabwe gukora imishinga minini kugira ngo banki yabo ikomeze ibashyigikire mu iterambere ryabo, kubera ko byagaragaye ko abagore ari inyangamugayo ariko kandi abenshi muri bo bakaba bakizitiwe no kutagira imishinga minini.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka