Bugesera: Uruganda rutunganya ifumbire ruzagabanya iyatumizwaga mu mahanga
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, avuga ko mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, Guverinoma yafashe ingamba zitandukanye zirimo kongera ubuso bw’ubutaka buhujwe bugahingwaho igihingwa kimwe, gutanga nkunganire ku nyongeramusaruro, ariko hagashyirwaho n’uburyo bwo gukorera ifumbire mvaruganda mu Rwanda, kuko abahinzi bakunze kugaragaza ko batayibona ihagije.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare 2023, mu nama y’umushyikirano yateranye ku nshuro ya 18.
Agaruka ku byagezweho nyuma y’inama y’umushyikirano iheruka yo ku wa 19 kugeza ku wa 20 Ukuboza 2019, Minisitiri w’Intebe, yavuze ko Guverinoma yafashe ingamba zijyanye no kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi aho hegitari zisaga 760,000 z’ubutaka bwahujwe hagamijwe kongera ubuso bw’ubutaka buhingwa.
Izi hegitari zihingwaho ibihingwa biri kuri gahunda yo kongera umusaruro w’ibihingwa byatoranyijwe.
Hagamijwe kandi kubungabunga ubutaka buhingwaho no kongera umusaruro, hashyizweho gahunda yihariye yo kurwanya isuri, ikaba igenda neza mu Gihugu cyose, ndetse ikaba inafasha kongera umusaruro ariko harindwa ibidukikije.
Kurwanya isuri ngo Guverinoma yabishyizemo imbaraga nyinshi ndetse ikaba inakangurira abaturage kurwanya isuri ku butaka batunze.
Yagize ati “Guverinoma ikomeje gushyira kandi imbaraga muri iyi gahunda yo kurwanya isuri, dusaba buri wese ko yabigiramo uruhare ufite ubutaka wese akarwanya isuri ku butaka bwe.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yavuze ko mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere hakomeje gahunda yo kongera ubuso bwuhirwa aho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ubuso bwuhirwa bugomba kwiyongeraho hegitari 2,000.
Mu rwego rwo korohereza abahinzi kubona ifumbire ku giciro cyoroheje no kongera ingano y’ifumbire ikoreshwa, Guverinoma yongereye ingano ya nkunganire nyuma y’uko ibiciro ku isoko mpuzamahanga byakomeje kwiyongera.
Ati “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023, hatanzwe nkunganire ikabakaba Miliyari 31 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana n’ubwiyongere bwa 93% uhereye umwaka wari ushize.”
Ibi ngo byatanze umusaruro kuko mu gihembwe cy’ihinga 2023 A, kuko hashobora kuboneka umusaruro mwinshi ugereranyije n’igihembwe nk’iki cy’umwaka wabanjirije uyu.
Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’amapfa, abahinzi bafashijwe kubona imbuto z’ibihingwa byera vuba nk’ibishyimbo, imboga ndetse n’ibyihanganira izuba birimo ibijumba n’imyumbati bituma hatabaho ibura ry’ibiribwa mu baturage.
Yavuze ko mu duce tw’Igihugu twazahajwe n’amapfa, abaturage bafashijwe kubona ibikoresho byo kuhira.
Mu rwego rwo kugabanya itumizwa ry’ifumbire mvaruganda mu mahanga, ubu mu Karere ka Bugesera harimo kubakwa uruganda ruyitunganya ruherereye mu Karere ka Bugesera, rukazatangira gukora muri Kanama 2023.
Yavuze ko hamaze kubakwa ubwanikiro burenga 1,470 mu Gihugu cyose hagamijwe kugabanya umusaruro wangirika nyuma y’isarura ndetse ubu hakaba harimo kubakwa ubundi buhunikiro 525, hanagurwa imashini zumisha umusaruro zirenga 40.
Hanubatswe ububiko bukonjesha ibiribwa n’indabo (Cold rooms), burimo 50 bwubatswe na Leta na 27 bwubatswe n’abikorera hagamijwe kubungabunga ubuziranenge bw’umusaruro woherezwa ku masoko y’imbere mu Gihugu no mu mahanga.
Mu rwego rwo kugabanya igihombo gikomoka ku buhinzi n’ubworozi giterwa n’ihindagurika ry’ikirere, hashyizweho gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi harimo na nkunganire ya Leta ingana na 40%.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, inka zishingiwe zisaga 43,500 naho amatungo magufi ari muri gahunda y’ubwishingizi hamaze kwishingirwa asaga 236,000.
Naho mu buhinzi, hegitari zirenga 31,000, zihinzweho umuceri, ibigori, ibirayi, imiteja n’urusenda na zo ngo ziri mu bwishingizi.
Yavuze kandi ko haguwe ibigega by’ingoboka by’ibinyampeke ndetse ngo bakaba bateganya gukomeza kubyagura kugera kuri toni 100,000 mu Gihugu cyose hagamijwe kugoboka abaturage bahuye n’amapfa ndetse bikaba byaranafashije mu kugoboka ababuze amikoro igihe cya COVID-19.
Yavuze ko hateganyijwe kandi imishinga minini yo kuhira hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere nk’uwa Gabiro-Agri Business Hub mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo ndetse n’uw’ubworozi bw’inka zitanga inyama wa Gako Beef Project.
Iyi mishinga yitezweho gufasha mu kwihaza mu biribwa imbere mu Gihugu no kohereza ibiribwa hanze.
Inkuru zijyanye na: UMUSHYIKIRANO 2023
- Mu kwezi kumwe mubazi z’abamotari zirongera gukoreshwa
- Tuzishima neza nituba aba mbere mu mihigo - Abatuye i Huye
- Indwara zitandura nizo zihitana Abanyarwanda benshi - MINISANTE
- Perezida Kagame yashimiwe kuba yarasubije Club Rafiki ishusho y’ikibuga kigezweho
- Kwita ku bibazo byugarije umuryango byagabanyije umubare w’abatwara inda zitateguwe - MIGEPROF
- Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yasobanuye iby’izamuka ry’ibiciro ku isoko
- Perezida Kagame yasabye abayobozi kureka guhora mu nama
- Akarere ka Nyagatare kahize utundi mu kwesa imihigo
- MINISANTE yagaragaje ibyashyirwamo ingufu mu guhashya igwingira
- Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo bubangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda - Minisitiri Bizimana
- MINEDUC yatanze igisubizo cyageza ku ireme ry’uburezi ryifuzwa
- Yahereye ku bihumbi 200 none ageze kure mu iterambere (Ubuhamya)
- Bikwiye guhagarara cyangwa ubwanyu mugahagarara – Perezida Kagame abwira abasiragiza abasaba Serivisi
- Barifuza ko Inama y’Umushyikirano yasuzuma ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko
- U Rwanda ni urwa gatatu muri Afurika mu kugira imihanda ihuza Uturere - MININFRA
- Perezida Kagame yaburiye abayobozi batuzuza neza inshingano zabo
- Umujyi wa Kigali ugiye kongerwamo imodoka zitwara abagenzi
- Mu Rwanda abahawe nibura inkingo ebyiri za Covid-19 bagera kuri 78%
- Abiga imyuga mu Rwanda bazashyirirwaho n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
- Perezida Kagame yihanangirije abashaka gukira vuba binyuze mu bujura
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|