Polisi mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi umugore witwa Nyirahabimana Marie Goreti, nyuma yo gutahura imifuka itatu y’urumogi mu rugo rwabo.
Polisi y’igihugu yatangaje ko nyuma yo kubaza Diane Rwigara n’abo mu muryango we babiri ku bibazo bakekwaho, yabarekuye bagataha ikanabaherekeza mu rugo rwabo.
U Rwanda rwatangarije Umuryango w’Abibumbye ko ruzavugurura ibisabwa Ingabo na Polisi rwohereza mu butumwa bw’amahoro mu mahanga.
Kuri sitasiyo ya polisi y’i Huye hafungiye abagabo batatu bakurikiranweho kwiba no kugurisha ibyuma by’amapironi n’iby’impombo zifashishwa mu gukora ibiraro.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude arahamagarira abaturage bo mu Karere ka Gicumbi gukaza irondo kugira ngo barusheho kwicungira umutekano.
Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Tare muri Nyamagabe bafashe imodoka ya “Taxi Voiture” yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ipakiyemo imifuka itatu yuzuyemo urumogi.
Polisi yaburiye abaturage gucunga neza amafaranga yabo, nyuma yo gusubiza umuhinde witwa Charles miliyoni 13,6 FRW yari yibwe n’uwitwa Twahirwa Living.
Itsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi babo bo mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Sri Lanka (DSCSC) basuye MINADEF bashima imikorere y’ingabo z’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda yemeje ko ifunze bamwe mu mpunzi z’Abarundi yafatiye mu nkambi y’i Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie afunzwe by’agateganyo akurikiranweho kubangamira uburenganzira bw’abiyamamaza.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yamanukaga mu muhanda wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali yikoreye amabuye, yabuze feri igwa munsi y’umuhanda hejuru y’inzu.
Umwana w’umukobwa ukivuka yatawe mu musarani wa metero 8 z’ubujyakuzimu akurwamo akiri muzima, ahita ajyanwa kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kirehe.
Nyuma yo kwibwa mudasobwa 30 Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Ruhango yabashije kugaruza izigera kuri 27 n’abantu batandatu barafatwa bakurikiranyweho iki cyaha.
Polisi y’igihugu yizihije imyaka 17 imaze ishinzwe, isabukuru yaranzwe no kwerekana ibikorwa yagezeho mu kurinda ubusugire bw’igihugu, ariko si ibyo gusa yagezeho.
Umuntu wese utungiye Leta agatoki ku bashaka gukora ibyaha agiye kuzajya ahabwa uburinzi bwihariye, ubw’abavandimwe be ndetse anahabwe agahimbazamusyi.
Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi(MIDIMAR) hamwe na Polisi y’Igihugu, baburiye abaturage gukumira inkongi z’imiriro hakiri kare.
Umukecuru utuye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi avuga ko hari abantu akeka ko ari abaturanyi be bamubujije amahwemo, nijoro ntabashe gusinzira.
Amasosiyeti akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kamonyi arasaba ubuyobozi kubafasha gukumira abakora forode y’amabuye y’agaciro kuko ari bo bohereza abajura mu birombe.
Polisi yo muri Mozambique itangaza ko iri gukora iperereza ku kibazo cy’abantu bafite uruhara bari gushimutwa bakicwa, bagakoreshwa mu mihango y’ubupfumu.
Abasirikare bakuru, abashakashatsi, abarimu n’impuguke mu bya politiki n’umutekano bari bateraniye mu ishuri rikuru ry’igisirikare cy’u Rwanda (RDF Command and Staff College) riri i Nyakinama muri Musanze, biyemeje kutarebera ibiteza umutekano muke muri Afurika.
Imodoka ebyiri zari ziri mu igaraje riri mu Rwabayanga mu mujyi wa Huye, ziri gukorwa zafashwe n’inkongi zirakongoka.
Amakuru aturuka muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye) avuga ko bamwe mu bakozi bakora muri resitora igaburira abanyeshuri batawe muri yombi.
Rusagara Alexis warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuka mu Murenge wa Kinazi muri Ruhango yohererejwe ubutumwa bugufi (SMS) buvuga ko we na bagenzi be bazicwa.
Abagabo batatu n’umugore umwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu iyicwa rya Iribagiza Christine wabaga muri Kicukiro mu murenge wa Niboye, bari mu maboko ya Polisi.
Impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Gatsata muri Gasabo yahitanye abantu batatu abandi batandatu barakomereka bikomeye.
Polisi yerekanye abantu batatu bakekwaho gucuruza urumogi barukuye muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo bakarukwirakwiza mu baturage batuye mu gihugu cyose.
Umugore ucururiza amandazi hafi y’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwingwe rwo mu Murenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango, yinjiranye icyuma mu kigo agitera umwana yahuye nawe.
Abaturage b’akarere ka Nyarugenge bamurikiwe imodoka 10 biguriye mu musanzu bagiye batanga buri wese uko afite, zizabafasha gukaza umutekano no mu bikorwa by’isuku.
Uruganda ruciriritse rukora inzoga muri Tangawizi ruzwi ku izina rya “Umurage Enterprise” ruri i Musanze rwibasiwe n’inkongi y’umuriro yangiza byinshi.
Ibendera ry’igihugu ryo ku Kagari ka Rubona, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, ryari ryabuze, barisanze mu bwiherero bwa SACCO y’uwo murenge.