Igisirikare cya Sri Lanka kiyemeje gukomeza imikoranire myiza n’icy’u Rwanda
Itsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi babo bo mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Sri Lanka (DSCSC) basuye MINADEF bashima imikorere y’ingabo z’u Rwanda.

Aba banya Sri Lanka bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda, basuye Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa 10 Kamena 2017, bakirwa na Brig Gen Charles Kalamba, Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere, bakaba baganiriye ku mikorere n’inshingano z’igisirikare cy’u Rwanda.
Ukuriye iri tsinda, Col GMCKB Ekanayake, yavuze ko kuva Jenoside yarangira, igisirikare cy’u Rwanda cyiyubatse bitangaje ku buryo ari icyo kwigirwaho.
Yagize ati “Nyuma y’imyaka 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, igisirikare cy’u Rwanda cyariyubatse bitangaje, ku buryo duhamya ko gifite ubunararibonye buhagije twanigiraho. Ikindi uburyo iki gisirikare gikora ibikorwa biri mu nyungu z’abaturage ni ikintu gikomeye ku gihugu”.

Yangeyeho ko ibikorwa igisirikare gikorera abaturage bifasha muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ngo rikaba ri isomo ryiza bahakuye.
Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINADEF, Brig Gen Ferdinand Safari, yavuze ko uru ruzinduko ari urwo gushimangira ubucuti ariko banareba uko
igisirikare cy’u Rwanda gikora.

Ati “Dusanzwe twakira amashuri ya gisirikare atandukanye aza kureba imikorere yacu, n’ubunararibonye dufite kugira ngo na bo bizabafashe iwabo. Ni urugendo shuri rero bagiriye hano mu rwego rw’ubufatanye dusanganywe”.

Yakomeje agira ati “Ubufatanye bwacu na bo buragenda bwiyubaka cyane kuko dufite n’abasirikare bagiye bafatirayo inyigisho za gisirikare zitandukanye. Ni ikintu rero kitari icyo kwirengagiza kuba baturutse iwabo bakarenga ibindi bihugu bakaza gusura u Rwanda”.
Yavuze kandi ko muri Sri Lanka hariyo abanyeshuri 20 b’Abanyarwanda barimo kwiga ibijyanye no kubaka.

Aba bashyitsi basuye MINADEF nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane ziharuhukiye.
Uruzinduko rwabo ruzakomereza hirya no hino mu gihugu, aho bazasura ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibya gisirikare.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|