Mozambique: Abafite uruhara bibasiwe na ba rushimusi babakekaho gutanga ubukire

Polisi yo muri Mozambique itangaza ko iri gukora iperereza ku kibazo cy’abantu bafite uruhara bari gushimutwa bakicwa, bagakoreshwa mu mihango y’ubupfumu.

Abantu bafite uruhara nk'uyu, muri Mozambique bari gushimutwa bakicwa
Abantu bafite uruhara nk’uyu, muri Mozambique bari gushimutwa bakicwa

Inkuru dukesha Clubofmozambique.com ivuga ko Polisi yo muri icyo gihugu yemeza ko hamaze kumenyekana nibura abantu babiri bafite uruhara bashimuswe mu turere tw’ahitwa Milange.

Muri icyo gihugu ngo uruhara barufata nk’ikimenyetso cy’ubukire. Abashimuta abarufite ngo baba babashakaho bimwe mu bice by’imibiri yabo kugira ngo bitume nabo bagera ku bukire.

Miguel Caetano, umuvugizi wa Polisi ya Mozambique ikorera mu Ntara ya Zambezia, yagaragayemo iryo shimutwa, yemeje iby’ayo makuru.

Agira ati “Abantu bafite uruhara barashimuswe baricwa. Ku makuru tumaze kumenya ni uko ababashimuta baba bashaka kubakoresha mu mihango y’ubupfumu nk’uko bikorerwa abafite ubumuga bw’uruhu.”

Akomeza avuga ko bamaze guta muri yombi umwe mu bakekwaho gushimuta umuntu ufite uruhara, amushakaho bimwe mu bice by’umubiri we. Bahise bakora iperereza kugira ngo hamenyekane uri inyuma y’ibyo byose.

Agira ati “Turacyakora iperereza. Hari abo turi gukeka bashobora kuba bari inyuma y’iryo shimuta, bakaba bakomoka muri Tanzania no muri Malawi.”

Ku itariki ya 18 Gicurasi 2017, nibwo umuntu ufite uruhara wa mbere yashimuswe.

Iryo shimutwa ry’abantu bafite uruhara rije ryiyongera ku ishimutwa ry’abafite ubumuga bw’uruhu naryo rimaze igihe rivugwa muri Mozambique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka