Kamonyi: Umunyeshuri bamusanze mu buriri yapfuye yaryamye ari muzima

Ku ishuri ryisumbuye rya ISETAR riri mu Karere ka Kamonyi bari mu kababaro nyuma y’uko umunyeshuri wahigaga bamusanze mu buriri yapfuye.

Iyo modoka ni iyari yaje gutwara umurambo w'uwo munyeshuri
Iyo modoka ni iyari yaje gutwara umurambo w’uwo munyeshuri

Uwo munyeshuri witwa Ntakirutimana Elias wigaga mu mwaka wa kane mu bijyanye n’ubwubatsi, bamusanze mu buriri bwe adahumeka mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Ukwakira 2017.

Ababyeshuri bavuga ko uwo munyeshuri ukomoka i Ndora muri Gisagara, yaryamye mu ma saa munani z’ijoro ari muzima. Yaryamye muri ayo masa ngo amaze kureba filime.

Gusa ariko ntiharamenyekana imvano y’urupfu rwe kuko nta kibazo cy’uburwayi yagaragazaga.

Mu gitondo ngo uwamubonye bwa mbere ni animateri ubwo yari agiye kubyutsa abanyeshuri ngo bajye gukora isuku.

Umuyobozi w’icyo kigo, Nkikabahizi Calipaphore ahamya ko uwo munyeshuri nta kibazo cy’uburwayi bari bamuziho.

Agira ati “(Animateri) Yasanze umwana aryamye agira ngo ni ukuryamira kw’abana, aragenda arongera aragaruka, bamukozeho ngo bamukangure, basanga yapfuye. Nanjye kugira ngo nkubwire ngo umuntu yaryamye arapfa, nta bisobanuro nabona ku rupfu rutunguranye nk’uru.”

Akomeza agira ati “Tugiye kubikurikirana kugira ngo umwana avuge ko yareba filime kugera ayo masaha, cyaba ari ikibazo byo. Ariko sinzi ko ari yo (filime) yamwishe kuko na bo bari kumwe bareba iyo filime ubwo baba bapfiriye rimwe.”

Urupfu rw’uwo munyeshuri ruje nyuma y’ibibazo by’imyitwarire mibi irimo gusimbuka ikigo yari imaze iminsi ivugwa muri icyo kigo.

Abanyeshuri bahise bakoreshwa inama
Abanyeshuri bahise bakoreshwa inama

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwafashe gahunda yo gusura icyo kigo kenshi no kuganiriza abanyeshuri ngo barebe ko byacika.

Agira ati “Guhera mu cyumweru gishize twagiyeyo n’inzego z’umutekano tubaganiriza ku myitwarire y’abanyeshuri no ku bibazo by’isuku kuko twabonaga na yo ari nke. Ubwo nyine ubukangurambaga burakomeje.”

Umurambo w’uwo munyeshuri wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.

Ikigo cya ISETAR cyigamo abanyeshuri 268 harimo abakobwa 36.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abana bareba filimi bakageza saa munani zijoro? Mwafunze iryo shuri koko ndetse na ba nyiraryo.

Ngoko yanditse ku itariki ya: 28-06-2018  →  Musubize

Eh,mbega Inkuru Y’incamugongo! Ababyi Ba Nyakwigendera Nibihangane Kuko Urupfu Rwo Ruragendanywa.

Iragena FELICIEN yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

BIHANGANE IYISI NINZIRA.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Imama imuhe iruhuko ridashira

mariam yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Yooooo!, mbega ibyago ko bizinduka!. Ibyabaye kuri uyu munyeshuri birababaje cyane!. Gusa nyine ibyago bibaho kdi urupfu tugendana na rwo. Ababyeyi be ndetse na bagenzi be biganaga bakomeze kwihangana, bamusabire cyane!. Nifatanije na bo mu kumusabira iruhuko ridashira no guturiza mu biganza by’Imana!.

Kwizera Deo yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka