Nzareka imodoka ngende n’amaguru ariko turwanye Abarembetsi – Guverineri Gatabazi
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko ku buyobozi bwe azakora ibishoboka byose agahashya ibiyobyabwenge bigaragara cyane muri iyo ntara.

Atangaza ibyo mu gihe hashize imyaka myinshi muri iyo ntara havuga itsinda ry’abacuruza kanyanga rizwi ku izina rya “Abarembetsi”.
Iryo tsinda rizwiho kujya kurangura kanyanga muri Uganda, ryitwaje intwaro gakondo, rikayizana kuyicuruza ahantu hatandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru n’ahandi mu Rwanda.
Hashize igihe ubuyobozi bwo muri iyo ntara burwanya Abarembetsi ariko ntibacike burundu, kanyanga igakomeza gucuruzwa, abantu bakayinywa bagasinda bagahungabanya umutekano bahohotera abantu cyangwa barwana.
Hari bamwe mu Barembetsi bagiye bafatwa, ba ruharwa bagashyikirizwa inkiko bagacirwa imanza abandi bakajyanwa mu bigo ngororamuco, bakagororwa ariko ugasanga n’ubundi baracyakomeza kuyicuruza no kuyinywa.
Guverineri Gatabazi umaze ibyumweru bitatu agizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko atemera abavuga ko “Abarembetsi” bananiranye.
Ahamya ko mu kubarwanya bazahera mu bayobozi b’inzego z’ibanze kuko ngo baba bazi abo bantu bacuruza kanyanga aho baba.
Agira ati “Wowe ushinzwe umurenge abantu baba ibihazi (bananiranye) gute warangiza ukavuga ngo urimo gukora! Ntabwo tuzakorana gutyo! Ni uko muba mubashyigikiye musangira izo kanyanga! Ni uko baba babaguze!”
Akomeza agira ati “Abayobozi mu nzego z’ibanze mbabwiye ko ubushuti bwanjye na mwe buzashingira ku byo dukorera abaturage kuko imisozi nzi kuyigenda! Nzareka imodoka nyishyire iruhande, n’amaguru nzayagenza ariko dukorere abaturage.”

Ufiteyezu Angelique wo mu Karere ka Burera,avuga ko kuba kanyanga idacika burundu abaturage babigiramo uruhare.
Agira ati “Mu midugudu turabirwanya ariko hari benshi bashaka kubihishira, abayobozi b’imidugudu bagatanga za raporo ariko twebwe duturanye nabo tukabihishira. Icyo nabwira abandi baturage ni uko ubuyobozi butwitayeho natwe rero dufatanye na bwo.”
Mugenzi we witwa Mugemangango Emmanuel agira ati “Hari igihe babinywa ugasanga birabishe, ubundi bikabagirira nabi bikabatesha gukora cyangwa umuntu akaba yarwana n’undi ntacyo bapfuye akanamugirira nabi.”
Ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu Ntara y’Amajyaruguru ni kanyanga, urumogi n’inzoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda ziza mu masashi.
Abaturage bamwe bahamya ko batinya kurega Abarembetsi kuko ngo bamwe iyo babikoze abo Barembetsi babagirira nabi, bakabicira amatungo cyangwa bakaba babatwikira inzu.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Twiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge dufatanyije nubuyobozi na police,
Nka club ikorera mumajyaruguru.
Giravuba muyobozi mwiza turakwikirije