Polisi yataye muri yombi abakekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda.

Mu batawe muri yombi harimo batatu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

Amakuru yatanzwe n’abo bari bamaze gufatwa ni yo yatumye Polisi ikora igikorwa cyo gusaka mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Umujyi wa Kigali. Hafashwe abandi bane bakekwaho kuba ari bo bakoraga igikorwa cy’ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko muri ibyo bikorwa.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko bafashwe ubwo yakoraga igikorwa cyo gusaka yatahuye ibindi bimenyetso bizifashishwa n’ubushinjacyaha.

Abafashwe bose ni Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye, Leonille Gasengayire, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Janvier na Nshimiye Papias.

Bose uko ari barindwi bamenyeshejwe uburenganzira bwabo bwo kugira ababunganira nk’uko biteganywa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ishimwe ko aba bagizi banabi bafatwa, kuko bari bagiye kuturogera urubyiruko, gusa ubushinjacyaha nibukore akzi kabwo ibyaha nibihama bazahanwe bikomeye kuko ntabwo abanyarwanda dushaka abantu badusubiza inyuma kuko aho tugeze harashimishije, kandi urubyiruko twamaze kubona ko leta yacu idukunda bityo natwe tugomba gukoresha imbaraga zose tukubaka igihugu cyacu , naho aba bateshamutwe tubiyame kandi tubagaragaze bahanwe n’amategeko.

boniface yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka