Fuso yikoreye amabuye yabuze feri irenga umuhanda yinjira mu nzu (Amafoto)
Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yamanukaga mu muhanda wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali yikoreye amabuye, yabuze feri igwa munsi y’umuhanda hejuru y’inzu.

Iyo mpanuka yabaye mu ma saa tatu za mu gitondo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017, yabereye mu muhanda umanuka, urenze ku kigo nderabuzima cya Kinyinya.
Ababonye iyo mpanuka iba bavuga ko yatewe no kuba iyo kamyo yabuze feri. Umushoferi wari uyitwaye ngo yabanje kurwana nayo agonga ipoto y’amatara yo ku muhanda ariko ntiyahagarara.
Iyo kamyo ifite puraki RAB 175R, yahise ikomeza irenga umuhanda, igwa munsi yawo hejuru y’inzu irayisenya, yinjiramo imbere.

Ku bw’amahirwe ariko iyo nzu nta bantu bari bayirimo. Abari hafi bahise bakora ubutabazi bakuramo umushoferi byagaragaraga ko atakomeretse inyuma. Bahise bamujyana mu kwa muganga.






Ohereza igitekerezo
|