Diane Rwigara n’umuryango we basubijwe mu rugo

Polisi y’igihugu yatangaje ko nyuma yo kubaza Diane Rwigara n’abo mu muryango we babiri ku bibazo bakekwaho, yabarekuye bagataha ikanabaherekeza mu rugo rwabo.

Polisi yavuze ko nyuma yo kubabaza ibibazo, yabaherekeje bagasubira mu rugo rwabo.
Polisi yavuze ko nyuma yo kubabaza ibibazo, yabaherekeje bagasubira mu rugo rwabo.

Diane Rwigara yari yajyanywe ku biro bya Polisi bishinzwe iperereza (CID) ari kumwe na nyina Adeline Rwigara na mukuru we Anne Rwigara, kugira ngo babazwe ku bibazo byo kunyereza imisoro bakurikiranyweho.

Ku rundi ruhande, Diane Rwigara we yari akurikiranyweho ikibazo kijyanye no gukoresha inyandiko mpimbano ashaka abamusinyira. Ngo yabikoze ubwo yageragezaga kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka ariko bikarangira akuwe mu bahatanaga kubera kutuzuza ibisabwa.

Polisi yabasanze mu rugo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 04 Nzeri 2017, nyuma yo kwinjira ku ngufu, kuko bari bamaze umwanya utari muto bagerageza kubasaba gukingura bakanga.

Polisi yafashe icyemezo cyo kujya kubifatira nyuma y’uko banze kuyitaba ngo bisobanure ku birego bashinjwa, ahubwo bagahitamo gukoresha bimwe mu bitangazamakuru bavuga ko bashimuswe.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Theos Badege, yavuze ko ibibazo bagombaga kubazwa ari byo n’ubundi bari kubazwa iyo bitaba Polisi mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ntibyoroshye.

Shyaka yanditse ku itariki ya: 24-09-2017  →  Musubize

nibasanga aribyo ahannye kuko umunyarwanda nkuwo ntakwiriye . nabadi nkawe bisubireho pe

uwababyeyi yanditse ku itariki ya: 6-09-2017  →  Musubize

Ko mwatweretse babajyana ko mutwatweretse bagaruka

Emmy rurangwa yanditse ku itariki ya: 5-09-2017  →  Musubize

Ukuri kwaraye kugiye ahagaragara mbere havuzwe ko bari bashimuswe, ariko twabyiboneye ko bafashwe ejo bari i wabo. ubutabera nicyo buberaho nibukurikize icyo itegeko riteganya niba barengana barenganurwe cgse bahawe hakurikijwe amategeko. Ariko rero kuba barekuwe nuko basanze ibyo baregwa ataribyo. Duteze amaso ibizakurikiraho.

Didos yanditse ku itariki ya: 5-09-2017  →  Musubize

Mubyukuri babasubize telefone zabo kandi abajepe ntibongere kwikoza isoni ubone muruswe bwenge na Uganda usanga abasilikare bambaye izagipolisi hariya mwatayibara . Simbibarwa

Simbibarwa yanditse ku itariki ya: 5-09-2017  →  Musubize

Ntabwo ari uko basanze ibyo baregwa bidafatika ahubwo itegeko rivugako iyo umuntu amaze kubazwa na polisi imurekure kugeza hatanzwe andi mabwiriza yo kumufata!

Dudu yanditse ku itariki ya: 5-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka