U Rwanda rugiye kongerera ubushobozi abajya kubungabunga amahoro

U Rwanda rwatangarije Umuryango w’Abibumbye ko ruzavugurura ibisabwa Ingabo na Polisi rwohereza mu butumwa bw’amahoro mu mahanga.

Abahagarariye ibihugu bibungabunga amahoro ku isi bari mu nama y'iminsi ibiri i Kigali.
Abahagarariye ibihugu bibungabunga amahoro ku isi bari mu nama y’iminsi ibiri i Kigali.

Rwabitangaje mu nama mpuzamahanga ihurije i Kigali Abaministiri b’Ingabo n’abandi bahagarariye ibihugu bitanga ingabo cyangwa amafaranga, mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kanama 2017.

Umuryango w’Abibumbye usaba ibi bihugu kuvugurura uburyo bikoresha mu kubungabunga amahoro, harimo gushaka ibikoresho bigezweho no kongera imibanire mpuzamahanga.

Iyo nama irategura izateranira ahitwa Vancouver muri Canada mu Kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka. Aho niho abakuru b’Ibihugu bazemereza ibigomba kuvugururwa mu kubungabunga amahoro ku isi, nk’uko byatangajwe na Michael Grant uhagarariye Canada mu Muryango w’Abibumbye.

Abitabirye iyi nama baturutse mu bihugu bitandukanye.
Abitabirye iyi nama baturutse mu bihugu bitandukanye.

Yagize ati:”Ikigenderewe ni uko ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bitanga ingabo na Polisi, bisabwa kuziba icyuho kigaragara mu kubungabunga amahoro.”

Hakenewe ibikoresho bifasha abari mu butumwa bw’amahoro nk’indege za kajugujugu. Ariko hanakenewe kunoza imikoranire hagati y’ibihugu ndetse n’imiryango y’Ubumwe bwa Afurika hamwe n’Umuryango w’Abibumbye.”

Yongeyeho ko mu nama izateranira i Vancouver kandi hazareberwa hamwe uko hakwifashishwa urubyiruko n’uruhare rw’abagore mu kubungabunga amahoro.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko mu bihugu bikoresha igifaransa birimo imvururu, hari ikibazo cyo kubura ingabo zihagije zishoboye kugarura amahoro.

Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ferdinand Safari avuga ko ibyo Umuryango w’Abibumbye usaba, ibyinshi byamaze kugerwaho. Avuga ko birimo kuba u Rwanda rwohereza Abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro.

Ngo hari n’indege u Rwanda rwohereza mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse n’Ingabo zifashisha ibifaru ziri mu gihugu cya Centrafurika.

Ati ”Ubu hagomba kuba hari ibishya Umuryango w’Abibumbye usaba, kuko ibindi twamaze kubigeraho.”

Ministiri w’Ingabo Gen James Kabarebe watangije inama ibera i Kigali, avuga ko amahanga atagomba kwirengagiza amakuru ayo ari yo yose agaragaza ahashobora kwaduka ibibazo, mu rwego rwo kubikumira hakiri kare.

Mu mwaka wa 2014 u Rwanda rwari rwemeye ibyo umuryango w’Abibumbye urimo gusaba ibihugu kugeza ubu.

Nyuma y’aho muri 2015 rwakoresheje inama mpuzamahanga yavuyemo imyanzuro 18 yo kurinda Abasivili mu gihe cy’imvururu.

Inama zo gutegura iya Vancouver zirimo kubera hirya no hino muri iyi minsi, haba mu Rwanda, mu Buyapani ndetse no muri Bangladesh.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka