Batatu bafungiwe kwiba ibyuma by’amapironi n’amateme

Kuri sitasiyo ya polisi y’i Huye hafungiye abagabo batatu bakurikiranweho kwiba no kugurisha ibyuma by’amapironi n’iby’impombo zifashishwa mu gukora ibiraro.

Umwe mu bafashwe akura ibyuma ku ipironi.
Umwe mu bafashwe akura ibyuma ku ipironi.

Babiri muri bo,bakurikiranyweho kwiba ibyuma by’amapironi. Umwe yafatiwe ku ipironi abyiba, undi akekwaho kugura bene ibyo byuma akabigurisha nk’ibyuma bishaje bita injyamani.

Uwafatiwe ku ipironi afunguraho ibyuma mu Kagari ka Kabuga ho mu Murenge wa Mbazi, yivugira ko yafashwe ari ubwa kabiri ahaje.

Yagize ati “Ubwa mbere nakuyeho ibyuma bitatu mbigurisha amafaranga ibihumbi bitandatu. Nabitewe n’uko nabonaga nkennye kandi hari umuntu twari twahuye abifite ambwira ko na we abikuramo amafaranga.”

Bimwe mu byuma byari bimaze gukurwaho n'uwo mugabo.
Bimwe mu byuma byari bimaze gukurwaho n’uwo mugabo.

Uwafatanywe ibyuma by’impombo zifashishwa mu gukora ibiraro we ni umucuzi. Yabifatanywe yatangiye kubikoramo amakarayi. Avuga ko ababimuhaye bamubwiye ko nta kamaro byari bigifite, n’ikimenyimenyi ngo byari byarahombanye.

Aho agaragarijwe ko ibyo yakoze ari amakosa, kuko yatije umurindi abasenya ibikorwa remezo, abisabira imbabazi akanasaba bagenzi be b’abacuzi kwirinda kugura ibyuma babonye.

Ati “Abacuzi bagenzi banjye nabihanangiriza ngo ntibagapfe kugura ibyuma babonye, bajye babanza bashishoze.”

Ipironi ryibweho ibyuma.
Ipironi ryibweho ibyuma.

Jean Pierre Maniraguha, umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (REG) mu Karere ka Huye, avuga ko i Mbazi atari ho honyine hibwe ibyuma ku mapironi.

Ati “Ibyuma bimaze kwibwa ku mapironi atandatu. Hibweho ibyuma 98, bireshya na metero hafi 140, bikagira agaciro ka miliyoni hafi eshatu.”

Ngo hari n’ipironi abajura bamazeho ibyuma, biba ngombwa ko bubaka irishya, bitwara miliyoni 12Frw. Yavuze ko ibyo byose ari ibihombo, kandi bisubiza inyuma iterambere ry’u Rwanda, amafaranga yagakoreshejwe mu guhanga ibikorwa bishya yifashishwa mu gusana ibyangijwe.

Maniraguha yongeraho ko, gukura ibyuma ku mapironi bidahombya gusa, ahubwo bishobora gutera n’izindi mpanuka.

Ati “Ipironi bayifunguye, bamaze kuyica imizi hasi, hakagwa imvura irimo umuyaga tutabimenye ngo tuyisane, ishobora kwikubita hasi, agasozi iriho kagashya.”

Ibi ngo bituma umuriro ubura mu gihugu cyose hanyuma no kongera kuyisana bigatwara undi mwanya n’amafaranga menshi.

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko iperereza ryo kumenya abiba biriya byuma hagamijwe ko bafatwa bagahanwa rikomeje.

Kandi ngo ufashwe asenya cyangwa yonona ibikorwa remezo ahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu kuva ku nshuro ebyiri kugeza ku 10 by’agaciro k’ibyo yangije.

Uwaguze ibyuma nk’ibyo bariya bagabo bafatanywe we ahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu yikubye guhera kuri 2 kugeza ku 10 by’agaciro k’ibyo yangije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abo bani bahantwe kuko bagiza uterambore nabandi babonereho

sindikubwabo valentin yanditse ku itariki ya: 25-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka