Nyamagabe: Abagabo babiri bafatanywe ibiro 100 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Tare muri Nyamagabe bafashe imodoka ya “Taxi Voiture” yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ipakiyemo imifuka itatu yuzuyemo urumogi.

Aba bagabo nibo bafatanywe urumogi rw'ibiro 100
Aba bagabo nibo bafatanywe urumogi rw’ibiro 100

Iyo modoka ifite nimero za puraki RAB422F yavaga i Rusizi igana i Nyamagabe. Bivugwa ko yari igiye mu Mujyi wa Kigali.

Urwo rumogi rwari ruri muri iyo modoka, bari barushyize imbere mu mifuka barurenzaho ifu ya kawunga mu rwego rwo kujijisha.

Hafashwe abagabo babiri umwe wari utwaye iyo modoka n’undi wari utwaye moto ifite puraki RCA804M. Uwo ngo yagendaga imbere y’iyo modoka, aneka niba mu nzira nta nzego z’umutekano zirimo.

Abo bafashwe bombi bafungiye kuri Station ya Polisi ya Gasaka, i Nyamagabe mu gihe hagikorwa iperereza.

Urumogi bari barushyize hagati mu ifu ya kawunga mu rwego rwo kujijisha
Urumogi bari barushyize hagati mu ifu ya kawunga mu rwego rwo kujijisha

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko abo bagabo baramutse bahamwe n’icyo cyaha, bahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7.

Bagatanga n’ihazabu kuva ku bihumbi 500RWf kugeza kuri miliyoni 5RWf; nk’uko bivugwa mu ngingo ya 503 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka