Rukomo: Batinya gusohokana n’abagore babo ngo batababatwara

Mu gihe bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bavuga ko batinya gusohokana n’abagore babo kubera ko abandi babatwara, abagore bo bashinja gusesagurira imitungo y’imiryango yabo mu nkumi kuko arizo basohokana.

Ubundi umuco wo gusohokana kw’abashakanye rimwe na rimwe n’abana bikunze gukorwa mu mijyi cyangwa se ku bantu bafite amikoro. Gusa ariko n’abatuye mu byaro babishaka ntibibabuza kuko ngo bidasaba amikoro ahambaye gusa hari bamwe mu bagabo batabikozwa kubera gutinya ko abagore babo babatwara.

Hagumimana Emmanuel avuga ko n’ubwo umugore we yamusabye kumusohokana adashobora kubimwemerera kubera ko ari mwiza kandi atinya ko abandi bamurusha amikoro bamumutwara.

Ku rundi ruhande ariko abagore bo siko babibona. Mukamurego Jacqueline wo mu mudugudu wa Gashenyi akagari ka Nyakagarama umurenge wa Rukomo amaze imyaka 16 mu rushako.

Avuga ko yasabye kenshi umugabo we kumusohokana ariko yabimwangiye burundu. Kuri we agasanga ibi biterwa n’ubushurashuzi bw’abagabo kuko bahitamo gusohokana n’inkumi (indaya) bakanazisesaguriraho ibyagatunze imiryango yabo.

Ku basheshe akanguhe bo ngo bababazwa ni uko uyu muco bawumenye bashaje. Muzehe Kutarisi Anastase avuga ko atangiye vuba gusohokana n’umugore we kuko mbere bitabagaho kandi ngo iyo bibaye abona yishimye cyane.

Uretse kuba bamwe ngo badasohokana abagore babo batinya ko babatwara, hari ngo n’abatabikora kubera ko bishobora kubararura kuko baba bahuye n’abandi bantu benshi kandi buri gihe bajya bahora batekereza ibihe byiza bagiriye aho basohokeye.

Abagore ariko bo bameza ko hari n’abatabikora kubera amakimbirane aba ari mu miryango. Gusa abamaze gusohokana n’abo bashakanye bemeza ari bimwe mu bishimangira urukundo cyane iyo bagiye ahantu nyaburanga. Abasohokana n’abo bashakanye muri Rukomo ariko abenshi bo bajya muri centre bagasangira akabyeri ndetse na mushikake.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka