Rulindo: Abagore basindira mu tubari bagiye gufatirwa ibihano n’abandi bagore
Mu rwego rwo kubungabunga umutekano no gukomera ku ndangagaciro z’ubunyarwandakazi, abagore bo mu karere ka Rulindo bari mu nzego z’ubuyobozi biyemeje kumenya uko abagore bahagararaiye bifata haba mu ngo zabo, mu baturanyi aho bagenda kimwe no mu tubari.
Ibi abagore bahagarariye bagenzi babo mu buyobozi bavuga ko basanga bizagabanya ibibazo bijyanye n’umutekano mucye, n’amahohoterwa akunze kugaragara mu miryango imwe n’imwe muri aka karere ashingiye ku gitsina.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo, Madamu Niwemwiza Emilienne, ubwo yagiranaga inama n’abagore bari mu buyobozi mu mpera z’icyumweru gishize, yasabye aba abagore kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano w’abo bahagarariye, bamenya imyitwarire yabo.

Niwemwiza yasabye aba bagore kumenya amasaha abagore bagenzi babo batahira mu gihe baba bagiye mu tubari no kumenya abagore basinda bityo bakaba bafatirwa ibihano mu rwego rwo kubibacaho bakajya baguma mu ngo zabo bakita ku miryango.
Uyu muyobozi avuga ko ibi bizagabanya cyane amakimbirane yo mu ngo ashigiye ku businzi bw’abagore ngo kuko hari imwe mu miryango ikunze kugaragaramo bene aya makimbirane bitewe n’isindwe ry’abagore.
Niwemwiza kandi anavuga ko ibi bizatuma abana barushaho kugira uburere bwiza, ngo kuko umugore uzafatirwa mu kabari yasinze azajya agacibwamo bityo umwanya yatakazaga ari mu kabari awukoreshe mu kumenya urugo rwe no kwita ku bana n’umugabo.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|