Kageyo: Umukecuru yanze ko umukwe we asezerana kubera ko atamuhaye inkwano

Umusore ukomoka mu karere ka Rubavu ubwo yaragiye gusezerana n’umukobwa mu karere ka Gicumbi mu murenge wa wa Kajyeyo, nyina w’umukobwa yanze ko babasezeranya kubera ko umuhungu atamukwereye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kajyeyo, Gahano Rubera JMV, avuga ko ubwo yari arimo asezeranya aba bageni tariki 17/8/2014 akagera igihe abaza ababaherekeje ko nta miziro abo bagiye gusezerana bafite nyina w’umukobwa yahise ahaguruka avuga ko atifuza ko uwo mukwe we asezerana n’umukobwa we kuko atamukwereye.

Nyuma yo kugaragaza ikibazo afite kuri abo bageni bari bagiye gusezerana umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yahamagaye imiryango yo ku mpande zombi ngo ayibaze ikibazo gihari.

Umukobwa avuga ko impamvu batahaye inkwano nyina umubyara kuko umugabo wa nyina atari we se umubyara bityo ku ruhande rwe akaba yarasabye ko inkwano ihabwa se umubyara.

Ati “Mama ajya gushaka uyu mugabo we yagiye antwite maze gukura menya amakuru ko uyu mugabo atari papa, nshakisha papa wanjye ndamumenya ngiye gushinga urugo rero nifuje ko papa umbyara ariwe wahabwa inkwano”.

Uyu mukecuru we yagaragarije ubuyobozi bw’umurenge wa Kajyeyo ko atabona impamvu umwana we agomba kugenda batamukwereye kandi ariwe wamureze afatanyije n’uwo mugabo we.

Avuga ko nubwo umuhabo we atari se w’umukobwa ariko atamubereye umubyeyi gito kuko yamushatse amutwite akamurera nk’umwana we akamukuza bityo rero basanga inkwano yarikwiye guhabwa ababyeyi bamureze kurenza uko yahabwa se wamubyaye ariko utaragize icyo amumarira mu buzima bwe.

Umusore avuga ko umugeni we yamusabye ko yakwera se umubyara aba ariko abikora. Kuri we agasaba ko imiryango yakumvikana bityo akabona umugeni we.

Hifashishijwe amategeko n’umuco mu gukemura iki kibazo

Mu gukemura iki kibazo cy’inkwano cyari cyateje ubwumvikane buke hagati ya mama w’umukobwa n’umukwe we, umunyamabanga w’umurenge wa Kajyeyo yaje kwifashisha amategeko ya Leta agenga ishyingirwa.

Ingingo ya 26 mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda arebana n’ibyishyingirwa ivuga ko ubushyingiranwe bw’umugabo n’umugore bukorewe imbere y’amategeko buba bwemewe kandi hagomba kubaho ubushake bwa bombi ku mukobwa n’umuhungu.

Yifashisije kandi igitabo cy’amategeko mbonezamubano cya mbere havuga ko inkwano ari ikimenyetso cy’imiryango usaba agomba guha usabwa.

Mu gukemura iki kibazo kandi bashingiye ku muco nyarwanda ndetse n’umwe mu mico iranga aba bageni bombi kuko bose bakuriye mu gihugu cya Kongo; mu muco warangaga imwe mu miryango yabo bageni bombi ngo ubundi iyo umuntu yareze umwana nk’uko nguko iyo ashyingiwe niyo batamuha inkwano bamuha ibyo bita indezo.

Umurenge rero ukaba wanzuye ko uwo musore n’iyo nkumi bagomba gutanga indezo ku muryango wareze uwo mukobwa. Hemejwe ko hazatangwa ibihumbi 300 kuri abo babyeyi bareze uwo mukobwa ku itariki 05/09/2014 ndetse bikorerwa n’inyandiko mvugo ibikwa n’ubuybozi bw’umurenge.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ufite Urubyiruko, Umuco na Siporo mu nshingano ze Rwirangira Diodore asanga mu muco nyarwanda inkwano ari ikimenyetso umuhungu aha iwabo w’umukobwa ndetse bigatuma wa mukwe abasha kwitwa umukwe bigatuma anubahwa imbere y’ababyeyi b’umukobwa.

Ati “ubundi umukwe biva ku ijambo gukwa, ubwo se umusore yaba atakwereye ababyeyi b’umukobwa akumva ko yitwa umukwe gute?”.

Gusa kuba ababyeyi b’uyu mukobwa batarabashije kubana ngo bamurere neza asanga aribyo byabaye imbogamizi kumubyeyi ukwiye inkwano. Kuba rero uyu mukobwa yarahisemo ise umubyara akirengagiza abamureze ndetse by’umwihariko harimo na mama we asanga afite impamvu yiwe bwite yaba yarabimuteye.

Nk’umuntu ufite umuco mu nshingano ze asanga n’aba babyeyi bareze uyu mukobwa bari bakwiye guhabwa agaciro nk’abantu bamukujije akaba agejeje igihe cyo kurushinga.

Gusa asanga uburyo umurenge wabikemuyemo ntacyo bitwaye ndetse bizarushaho gutuma imiryango yombi ikomeza kubana neza niharamuka hubahirijwe ibyo bemeranyijwe. Nyuma y’iyo myanzuro yafashwe ku mpande zombi abo bageni bahawe isezerano ryo
gushyingirwa ryemewe n’amategeko.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NI UBWA MBERE MBONA UWIRENGAGIZA UWAMUBYAYE AKANAMURERA, ESE UBUNDI SE W’UMWANA KO AMENYWA NA NYINA AMUBWIYE ATI BARAKUBESHYE BOMBI SI BASO YASUBIZA IKI? UMUKECURU RWOSE ARAYIKWIYE INKWANO.

muteteri yanditse ku itariki ya: 20-08-2014  →  Musubize

Iyikageyo ivugwa ndabona ari iya Rubavu arikoku ikarita mwagaragaje koari iya Gicumbi!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

MBEGA MBEGA UWO MUBYEYI WAKIRIYE INKWANO NAWE NDAMUGAYE. YAGOMBAGA KUMVISHA UMWANA WE KO AGOMBA KUYISHYIRA ABAMUREZE.

HAWA yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka