Umubano w’u Buyapani n’u Rwanda wageze no mu baturage bo hasi b’ibihugu byombi

Abaturage bo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze batangaza ko umubano w’u Rwanda n’u Buyapani bawumvaga ariko bashima ko na bo ubwabo bawibonamo kuko abaturage b’ibihugu byombi basabana.

Ibi babitangaje nyuma yuko umuryango w’Abanyarwanda bize mu Buyapani bafatanyije n’Abayapani bari mu Rwanda basabanye n’Abanyakinigi tariki 10/10/2014 bakabamurikira ibijyanye n’umuco wabo.

Abayapanikazi bereka umuco ujyanye n'imyambarire.
Abayapanikazi bereka umuco ujyanye n’imyambarire.

Rwema Anicet uyobora umuryango w’Abanyarwanda bize mu Buyapani avuga ko bashinze uyu muryango muri 2004 bagamije gusangiza abandi Banyarwanda ubumenyi bakuye muri icyo gihugu.

Rwema agira ati: “Twasanze atari ngombwa kwihererana ubwenge twungutse, duhitamo guhuza ibyo twize n’ubuzima buri mu gihugu cyacu ari na ko dutanga umusanzu mu kucyubaka”.

Abanyarwanda n'Abayapani bakoze ubusabane basangira ibigori.
Abanyarwanda n’Abayapani bakoze ubusabane basangira ibigori.

Abanyarwanda bize mu Buyapani bagira uruhare mu kubaka igihugu cyabo bakoresha ubumenyi n’ubuhanga mu nzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera. Rwema atanga urugero ko ubu nko mu Karere ka Musanze barimo gukangurira abaturage kwakira neza bamukerarugendo basura ibirunga.

Uyu muryango umaze imyaka 10 wakanguriye Abanyarwanda kandi kubungabunga uruzi rwa Nyabarongo barwanya isuri, ikindi wubatse amashuri n’ibiraro muri Kigali; nk’uko umuyobozi w’uwo muryango uhuza abanyarwanda bize mu Buyapani yakomeje abitangariza Kigali Today.

Abanyamusanze biganjemo abanyeshuri baje ari benshi kureba umuco w'Abayapani.
Abanyamusanze biganjemo abanyeshuri baje ari benshi kureba umuco w’Abayapani.

Tomio Sakamoto, umujyanama muri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda na we witabiriye uyu muhango atangaza ko umubano w’ibihugu byombi utagomba guhera hagati y’ibihugu ugomba no kugera no ku baturage bo hasi.

Ashimangira ko umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi uzakomeza batera inkunga imishinga y’iterambere itandukanye cyane cyane n’umuco w’ibihugu byombi.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko bungukiye byinshi ku muco w’Abayapani nko gusangirira hamwe ndetse no kubaha abantu.

Abanyarwanda nabo beretse Abayapani umuco ujyanye n'imbyino.
Abanyarwanda nabo beretse Abayapani umuco ujyanye n’imbyino.
Uyu musaza arimo gucuranga inanga.
Uyu musaza arimo gucuranga inanga.
Umuyapani arimo kwigana uko babyina kinyarwanda.
Umuyapani arimo kwigana uko babyina kinyarwanda.
Umwe mu mideri y'Abayapanikazi.
Umwe mu mideri y’Abayapanikazi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birakwiye rwose ko abanyarwanda n’abayapani kuko burya n’amateka ajya kuba amwe, birakwiye rero , dore ko ari igihugu kigihangange kimaz kugera kuri byinshi twakigiraho

karenzi yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka