Dady de Maximo asanga amagambo meza y’urukundo yarateshejwe agaciro n’imvugo z’iki gihe

Umuhanzi, umunyamakuru, umwanditsi wa filime ndetse akaba n’umunyamideli, Dady de Maximo Mwicira Mitali uzwi cyane ku izina rya Dady de Maximo, asanga amagambo meza y’urukundo yarateshejwe agaciro n’imvugo z’iki gihe aho kubwe yibaza icyo umuntu yakora kugira ngo abwire uwo akunda urukundo amukunda kandi bitabangamiwe n’imvugo z’iki gihe.

Abinyujije kuri Facebook kuri uyu wa mbere tariki 29.9.2014, Dady de Maximo yagize ati: “hahahah ubuse this days wabwira umuntu ute ko umukunda ko za je t’aime zasimbujwe za divorce za chou, karote, ubuki, kurya umwana, amagambo meza yose apfushwa ubusa ubu noneho umuntu yavuga gute?

Njye uzankunda akanyita mon Intare, mon Ingwe, Ihwa ryanjye, my umujugujugu ibintu nyine strong nzarugwamo daaa urwo ni urukundo. you see ibintu nyine bikomeye du genre mon inkuba, ingiga, umwase aho kabisa nzakwanura. Naho buki kweli? Chou eh eh ashwiiiii”.

Dady de Maximo.
Dady de Maximo.

Yongeyeho ati: “......erega ibintu byarakomeye umuntu anyise honey mpita ngira isoni koko nkibona nabaye ubuki murukombe rumwe bita igobore ndi kunyereramo daaaa, numva atari ibintu byanjye byo kwinyereza mu nkundo ngaho za sortie, honey urarya iki nti bampe tea irimo honey ....Ni hatari ubu system ni kinyibasire iwacu bagiye guhinga kure. kuko amakwe menshi ngo biri kunyerera daaaaa”.

Ibi ni ibintu abantu benshi bakunze kwibazaho dore ko usanga menshi mu magambo yitirirwa urukundo muri iki gihe adahesha agaciro umuntu.

Hari zimwe mu mvugo bajya bakoresha bagira bati: “Icyuki cyanjye, ikinini cyanjye, I baby, chry, kurya umwana, dore umwana uhiye…” n’ibindi ugasanga aho kugira ngo byubahishe ubibwiwe ahubwo ugasanga biramutesha agaciro cyangwa se ugasanga bihindutse imikino kugeza n’ubwo watekereza ko umuntu yabaye ibiryo cyangwa igikinisho.

Dady de Maximo Mwicira Mitali uzwi cyane ku izina rya Dady de Maximo.
Dady de Maximo Mwicira Mitali uzwi cyane ku izina rya Dady de Maximo.

Dady de Maximo yongeye agira ati: “…ngaho mbwira ni iki wavuga ngo ubwire umuntu ko umukunda kandi udakoresheje ibikinishwa n’uwo ari we wese, ubwo aho ndagisha inama kuko iyi cours sinyimenyereye”.

Nubwo benshi babifashe nk’urwenya dore ko ubusanzwe Dady de Maximo azwiho kwandika ibintu bikakaye kuri facebook (nawe ubwe arabyivugira), umwe mu bagize icyo babivugaho yagize ati: “ hahah… biranyerera rero byo, urebye uburyo umuntu ayivuga mu masegonda ukamubona ahandi ejo gutyoooo yewe ni ukwitonda imitwe itameneka twanyereranye nabyo, ngewe mbabwize ukuri n’uwo nakunda mba nibaza niba namubwira chry bikanyobera kuko n’uwo mudafitanye gahunda araza ngo chry kandi ubona abivuze ari serious pe, nuko…”.

Iyi myambaro nayo ni imwe mu mideli ya Dady de Maximo.
Iyi myambaro nayo ni imwe mu mideli ya Dady de Maximo.

Amagambo nk’aya amenshi usanga azanwa na bamwe mu bahanzi mu ndirimbo zabo dore ko usanga bakunzwe kandi bakurikirwa na benshi mu rubyiruko.

Abakuze ntibahwema gushishikariza urubyiruko kwirinda amagambo nk’ayo ashobora kuba yatesha ikiremwamuntu agaciro cyangwa rimwe na rimwe akaba yanabakururira mu ngeso z’ubusambanyi.

Ese wowe ubyumva ute? Usanga amagambo akoreshwa mu rukundo muri iki gihe ari amagambo akwiye gukoreshwa? Cyangwa hari icyari gikwiriye guhindurwa?!

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nuko nuko mukomez nimpanuro!

ismael yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

nakomez aduhanur kuk vyose bitegwa na abahanzi

ismael yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

Ariko uyu musore!!!! Ahaaaaaaaaaa! Nzaba mbarirwa!

- yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka