Huye: Abakuze bagaya imibanire ya bamwe mu bashakanye n’imyitwarire mibi y’urubyiruko

Abasheshe akanguhe bo mu karere ka Huye bagaya umuco wo kwicana no gukimbirana bikomeye usigaye ugaragara mu ngo zimwe na zimwe zo mu Rwanda, bakanagaya urubyiruko rwokamwe n’ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.

Christophe Kagabo, ni umusaza uvuga ko yavutse ahagana mu mwaka w’1936 utuye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye. Uyu musaza agaya cyane imyitwarire ya bamwe mu bashakanye b’iki gihe agira ati “umugabo akubita umugore, umugore na we agakubita umugabo... akamwica... umugabo na we akica umugore...”

Akomeza agira ati “twebwe mu gihe cyacu, kubaka urugo byari icyubahiro. Kandi so ntiyakundaga ko uhohotera umugore. Umugore na we ntiyari afite amashagaga nk’ay’abubu. Iyaba batwumvaga twajya tubahanura bagasigaho”.

Umukecuru Domonika Nyirabaziga na we wo mu Karere ka Huye we ababazwa cyane n’imyitwarire y’abakiri batoya. Ati “urubyiruko? Barakomeye ntibagondwa! Uzi ko bakura bajya mu bintu by’ibiyobyabwenge, mu bitabi mu biki... bakararuka ...bakagenda bakananirana...Ikindi, bokamwe n’ubusambanyi...”.

Akomeza agira ati “kandi ababyeyi ntibakibahana ngo bumve. Kera twari dufite indero nziza, tukumvira ababyeyi, umubyeyi icyo agutegetse ukacyumvira. Ariko kuri ubungubu umwana w’ubu uramubwira ntashobora kukumva”.

Abasheshe akanguhe b'i Huye bagaya imyitwarire y'ab'ubu.
Abasheshe akanguhe b’i Huye bagaya imyitwarire y’ab’ubu.

Umusanzu w’abakuze mu gukebura abakiri bato urakenewe

Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi bw’akarere ka Huye, avuga ko ibi bibazo abasheshe akanguhe bavuga bishobora no kubera imbogamizi gahunda z’itembere igihugu gifite. Ngo umusanzu w’abasheshe akanguhe rero ni ngombwa mu kugarura mu murongo muzima abakunze gutandukira imyitwarire myiza yo mu muco nyarwanda.

Agira ati « Nk’inararibonye, abasheshe akanguhe bajya inama mu miryango yari igiye gusenyuka. Hari abagabo bahohotera abagore babo, hari abagore bahohotera abagabo, hari abana bahohotera ababyeyi kimwe n’ababyeyi bahohotera abana. Ibyo byose, nk’abageze mu zabukuru, ubundi baradufasha mu kwibutsa abatoya za kirazira, kugira ngo twongere twubake sociéte (umuryango) nyarwanda».

Ubwo muri aka karere bizihizaga umunsi w’abasheshe akanguhe, ku itariki ya 11/10/2014, uyu muyobozi w’akarere yasabye abakiri batoya kimwe n’abatamenya uko bakwiye kwitwara kugira ngo ingo zabo zimere neza, kwegera abasheshe akanguhe bakabahanura.

Yasabye n’abasheshe akanguhe, baba ababa mu bigo bigera kuri bine byita ku bageze mu zabukuru biri muri aka karere, ndetse n’abataba mu bigo, kuzajya bagira inama abaje kubareba, kuko ngo impanuro zabo zikenewe.

Buri mwaka akarere ka Huye gatera buri kigo cyita ku bageze mu zabukuru inkunga ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda zo gufasha mu bikorwa byo kubafata neza.

Akarere ka Huye kandi ngo karanateganya gukomeza kuremera abakuze babarizwa mu ngo zabo mu rwego rwo gusigasira ubuzima bwabo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka