Gakenke: Umuco nyarwanda wagaragajwe nk’inzitizi ituma umugore adatera imbere

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, umuco nyarwanda wagaragajwe nk’imwe mu nzitizi zituma abagore bo mu karere ka Gakenke badatera imbere.

Hon Console Uwimana wifatanyije n’abatuye mu karere ka Gakenke kwizihiza uyu munsi wabaye tariki 25/10/2014, yagaragaje ko umuco nyarwanda uvuga ko umugore akora imirimo yose yo mu rugo, niwe wita ku rugo akaba ari na we wita ku bana.

Ibi byose ngo bizitira umugore ntabashe kuba yagana banki ngo abe yakora indi mirimo imuteza imbere. Ati “uwo muco turasaba basaza bacu kugenda bawucikaho niba dushaka kugirango tugire aho twigeza”.

Mujyawamariya (ibumoso) wabaye indashikirwa mu bikorwa bwo kwiteza imbere yashyikirijwe igihembo cy'amafaranga ibihumbi 200 na Hon Uwimana.
Mujyawamariya (ibumoso) wabaye indashikirwa mu bikorwa bwo kwiteza imbere yashyikirijwe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 200 na Hon Uwimana.

Indi nzitizi yagaragajwe ni ubujiji bikigaragara ko bwibasiye abagore, bakaba basabwe gukora uko bishoboka bakajijuka kuburyo n’utazi gusoma ajya kubyiga kuko ubujiji ari ipfundo ry’ubucene kurenza ibindi.

Muri uyu muhango kandi hahembwe Gertulde Mujyawamariya wo mu murenge wa Rushashi nk’umugore w’indashikirwa mu bikorwa byo kwiteza imbere kuko yatangiranye amafaranga ibihumbi 12 abikuye mu itsinda uyu munsi akaba amaze kugera ku rwego rwo kuba yoroye inkoko zisaga 2000.

Mujyawamariya wahawe amafaranga ibihumbi 200 nk’igihembo asobanura ko yabanje korora inka zikaza gukubitwa n’inkuba agasigarana imwe ariko nta rindi banga ryatumye agera kubyo amaze kugeraho byose uretse kuba atarigeze acika intege nkuko abisobanura.

Yatangiranye amafaranga ibihumbi 12 none ageze ku rwego rwo gutumiza inkoko ku mugabane w'uburayi.
Yatangiranye amafaranga ibihumbi 12 none ageze ku rwego rwo gutumiza inkoko ku mugabane w’uburayi.

Ati “iyo utangiye igikorwa ikintu cya mbere ugira ni ukudacika intege, kuko ako gaka karuta bya bihumbi 12 narimfite nkagurisha ibihumbi 250 kuko kari ubwoko bwiza nuko mbiguramo inkoko 100 uyu munsi nkaba ngeze ku nkoko ibihumbi 2 mu kiraro, nkaba mfite n’izindi igihumbi ziri mu nzira zizahagera mu byumweru 2 kandi urwego ngezeho rurashimishije kuko uyu munsi ndigutumiza inkoko mu Bubiligi”.

Umunsi w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe mu murenge wa Kamubuga aharemewe abagore icumi naho abandi cumi bakaza kworozwa inka bazituriwe na bagenzi babo bazihawe muri gahunda ya Girinka.

Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro watangiye kwizihizwa mu mwaka 1995. Gusa mu Rwanda wijihijwe ku nshuro ya 17 kuko wizijwe bwa mbere mu mwaka 1997.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka