Abantu baturutse imihanda yose barimo n’abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gitaramo basura ibice binyuranye by’ingoro ndangamateka y’abami iri mu Rukali ndetse basobanurirwa n’ibyahakorerwaga, maze bituma benshi barushaho kwiyibutsa iby’umuco nyarwanda.
Bimwe mu bice byasuwe by’iyi ngoro yo mu Rukali byiganjemo urubyiruko bavuga ko bungukiye byinshi muri iki gitaramo cyari icyo kongera kwibutsa abantu iby’umuco nyarwanda ari nako babyibonera bikorwa.

Mu Ngoro y’umwami Mutara wa III Rudahigwa hakorewe byinshi birimo kumurika Inyambo, kunyabanwa byakozwe harwanishwa inkoni ndetse no kurushanwa guhamya intego bizwi nko kumasha.
Ibi ni bimwe mu byashimishje imbaga y’abantu bari baje gutaramira aha mu Karere ka Nyanza kuko byari byitabiriwe ku buryo bushimishije kandi abenshi ari urubyiruko rutari ruzi uko byakorwaga mu buryo bw’ingiro.
Ku byerekeranye no gusangira amafunguro y’indyo za gakondo ndese no kubyina imbyino za gakondo byabereye ku nzu y’ubugeni n’ubuhanzi iri ku Rwesero, bataramirwa n’itorero Inyamibwa na Gakondo Group maze habaho kwizihirwa mu gitaramo.

Umuyobozi w’inzu ndangamurage z’u Rwanda, Alphonse Umuliisa yabwiye abari muri iki gitaramo ko cyateguwe ku bufatanye bwabo, Akarere ka Nyanza na Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo ndetse kinaterwa inkunga mu rwego rwo kurushaho kwibutsa benshi no kugaragariza abanyamahanga baba mu Rwanda ibirebana n’umuco w’igihugu.
Yakomeje avuga ko ibirebana n’umuco nyarwanda hategurwa ibitaramo bizatuma umuco udacika kandi bigahamagarira abanyarwanda kuwukunda no kuwukundisha abakiri bato.
Agira icyo avuga ku bwitabire bw’abasura ingoro ndangamateka zo mu karere ka Nyanza, Umuliisa yatangaje ko ingoro yo mu Rukali ubwayo yinjiza miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.
Ati “Ibi ni ibintu bigaragaza ko umuco nyarwanda ukunzwe na benshi niyo mpamvu gutegura ibitaramo nk’ibi ari imwe mu nzira yo kongera abakunzi bawo yaba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari yavuze ko ibitaramo nk’ibi ari ibintu bizahoraho kandi bigashyirwamo imbaraga kugira ngo umuco nyarwanda udacika ahubwo urusheho gusigasirwa.
Iki gitaramo ukurikije ubwinshi bw’abacyitabiriye byerekanaye ko cyageze ku ntego cyayo yo kwibutsa no gukundisha abanyarwanda ibijyanye n’umuco wabo ushingiye ku ndangagaciro na Kirazira.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umuco wacu ntugacike, dukomeze tuwusigasire maze abana bacu bazavuka bazarebe ibyiza byawo