Akarere ka Nyanza karategura igitaramo cyo kwibutsa umuco w’u Rwanda

Akarere ka Nyanza karategura igitararamo gikomeye kizaba cyibutsa umuco w’u Rwanda, aho hazakinwa imikino itandukanye ijyanye n’umuco no ku mugoroba hakaba inkera ikomeye ihuriweho n’abahanga n’abahanzi mu muco tariki ya 26/12/2014.

Iki gitaramo ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko kizaba gikomeye kuko kizabera ku gicumbi cy’umuco Nyarwanda, ni itangiriro ry’ibindi bitaramo bizajya biba buri mwaka, nk’uko umuyobozi w’akarere, Murenzi Abdallah yabitangarije abanyamakuru kuwa mbere tariki 22/12/2014.

Yagize ati “Ubu ni nko kugitangiza ariko twifuza ko imyaka ikurikiye yazaba gahunda yinjira ku ngengabihe y’umwaka ku buryo abantu bajya babishyira no muri gahunda zabo, bazi ngo itariki iyi n’iyi hazaba igikorwa iki n’iki”.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bw'akarere ka Nyanza, MINISPOC, RDB n'ikigo gishinzwe inzu ndangamurage z'igihugu.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bw’akarere ka Nyanza, MINISPOC, RDB n’ikigo gishinzwe inzu ndangamurage z’igihugu.

Iki gitaramo Nyarwanda kiswe “Nyanza twataramye!” kizabera ku nzu ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu Murenge wa Busasamana ku Rwesero, kizaba ari mu rwego rwo guhererekanya no gusigasira indangagaciro n’amateka biranga Abanyarwanda.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC), ngo iyi ni intambwe ikomeye Akarere ka Nyanza gakoze kuko umuco wo mu Rwanda bifuza ko utera imbere ariko ukaninjiza amafaranga, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga uhoraho, Edward Kalisa.

Umuyobozi w’inzu ndangamurage z’u Rwanda, Alphonse Umuliisa nawe yemeza ko iki gitaramo kizafasha Abanyarwanda kurushaho kumenya umuco w’u Rwanda cyane cyane abakiri bato gusobanukirwa n’amateka ntazazime.

Ati “Igikorwa nk’iki icyo gikora, kidukangurira ko umuco utera ubuzima bwiza ukaduha kwikunda. Mu burayi nabo bafite ingoro nyinshi abana babo bazirirwamo, natwe iki ni igihe cyacu cyo gukora umuco ariko uninjiza amafaranga”.

Iki gitaramo kizabimburirwa n’imyidagaduro mu mikino itandukanye izakurikirwa n’ibikorwa bitandukanye biranga umuco Nyarwanda birimo kumurika Inyambo, kunyabanwa, kurushanwa guhamya intego (kumasha), gusangira ifunguro gakondo, imbyino gakondo zizasusurutswa n’itorero Inyamibwa na Gakondo Group.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abantu bagera ku gihumbi harimo abayobozi ku rwego rw’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, abikorera, abakunda umuco Nyarwanda n’abaturage b’Akarere ka Nyanza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

byiza cyane rwose, aya mateka yacu akomeze atubere itara ryaka abana bacu bayasogongereho maze bayasomesheho n’abanyamahanga tukomeze kuryoherwa n’urwa Gasabo

murenzi yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

Mayor Abdala uri umuntu w’umugabo. Esprit d’organisation yawe ni nziza. Wabonye mu gihe kitageze ku mwaka aho wari ugejeje rayonsport?

hzhg yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

OYA, UWO NI UMURENGWE, AYO MAFARANGA Y’ICYO GITARAMO AGOMBA GUFASHA KURWANYA AYO MAVUNJA N’IYO BWAKI MAZE IMINSI NUMVA MU RWANDA.

Nta kurengwa yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka